Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho iki gikorwa cyo kujonjora abakobwa bagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda 2016 kigeze. Aha mu bakobwa 18 biyandikishije batandatu nibo baje kurushanwa, umwe asezererwa kuko atagejeje ku burebure busabwa ngo umukobwa abe Miss Rwanda.
Abakobwa-batanu-nibo-babashije-gusanga-bujuje-ibisabwa-muri-18-bari-bariyandikishije.
Mu gutanga amanota, akanama k’abakemurampaka kagizwe na Eminante, Michel Karangwa na Carine Urusaro wigeze kuba Miss Campus i Butare, bita cyane ku bwenge umukobwa afite mu gusubiza ibyo abazwa bihabwa amanota 40, uburyo atambuka n’uko yifata imbere y’abo asubiza n’uko avuga bihabwa 30 ndetse n’uko agaragara inyuma bigahabwa amanota 30.
Barbine-ugarutse-mu-irushanwa-bwa-kabiri
Nyuma yo kubazwa no kurebwa intambuko, abakobwa batoranyijwe guhagararira Intara y’Iburengerazuba ni Barbine Umutoni uri guhatana bwa kabiri kuko ubushize nabwo yari yiyamamaje, Joly Umutesi, Usanase Samantha Umuhumuriza, Grace Umutoni na Sandrine Munezero.
Bagwire-Keza-Joanna-wabaye-nyampinga-wumuco-mu-Rwanda-Miss-Heitage-2015-akaba-na-nyampinga-wumuco-ku-isi-yagaragaye-aho-iki-gikorwa-cyaberaga
Yo n’Umujyi wa Kigali, Iburengerezuba ni Ntara itaravamo nyampinga w’u Rwanda mu bamaze gutorwa bagera kuri bane kuva mu mwaka wa 2009.
Uburyo-yasubijemo-ibibazo-byatangaje-abagize-akanama-nkemurampaka
Mu mwaka wa 2009 ubwo iryo rushanwa ryatangiraga, ryegukanywe na Bahati Grace wari uturutse mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri 2012 Mutesi Kayibanda Aurore atorwa nawe aturutse mu Ntara y’Amajyepfo.
Akiwacu Colombe yegukanye irushanwa rya MissRwanda mu mwaka wa 2014
aturutse mu Ntara y’Iburasirazuba naho 2015 ryegukanwa na Kundwa Doriane aturutse mu Majyaruguru.
Umutoni-Barbine-Umuhumuriza-Usanase-Samantha-na-Mutesi-Jolly-nibo-babashije-gutambuka.
Kuri iyi nshuro ya gatandatu iri rushanwa ribaye, biteganyijwe ko umukobwa uzaryegukana azahabwa imodoka ndetse n’umushara wa buri kwezi ungana na 800.000 frw y’u Rwanda.
Barbine-asobanura-uburyo-aramutse-atowe-hari-byinshi-yakora-ku-rubyiruko
Iki gikorwa cyo kuzenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda, buri Ntara igomba kuba ihagarariwe n’abakobwa 5 n’Umujyi wa Kigali bakaba 25 batoranywamo 15 bajya muri Bootcamp ari nabo bavamo nyampinga naho 10 bagasezererwa.
Source:Umuseke
M.Fils