• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Editorial 19 Feb 2016 IMIKINO

Miss Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz nyuma bagatandukana, akaza gukundana na Idris Sultan waje no kumutera inda, kuri ubu bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura impanga zari zifite ibyumweru 13.

-2184.jpg

Amakuru atangazwa n’inshuti ya hafi ya Wema Sepetu nk’uko yabitangarije Global Publisher ni uko Wema Sepetu nta kibazo na kimwe yari afite ubwo mu minsi ishize yitabiraga ibirori byabereye Maraha mu mujyi wa Dar es Salaam ndetse akaba atarigeze anywa n’inzoga ariko nyuma akaza kuremba mu buryo butunguranye.

Miss Wema Sepetu ngo yaje kumererwa nabi, mu nda haramurya cyane kugeza ubwo yajyanwe kwa muganga ariko amakuru avuga ko bari bakererewe kumujyana.

-2186.jpg
Wema ari kumwe numukunzi we Idrissa Sultan

Miss Wema wabaye Nyampinga wa Tanzania muri 2007, we n’umukunzi we Idriss ngo bagaragaye barimo kurira cyane kubera agahinda n’ububabare Wema yari afite.
Nubwo inkuru y’uko Wema yakuyemo inda yatangiye kuvugwa mu minsi ishize, kuwa 16 Gashyantare 2016 nibwo umukunzi we Idriss yabihamije akoresheje imbuga nkoranyambaga atangaza ko yabuze impanga ze.

Bamwe ariko ntabwo babyemeye nk’ukuri kuko hari abavuga ko Wema atigeze atwita kuko n’ubusanzwe ngo atabyara.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu yatangaje inkuru y’akababaro, avuga ko yabuze impanga ze yari atwite ariko ashima Imana kuba we akiriho ari muzima. Yavuze kandi ko azongera agasubirayo agatwita. Yagize ati

“Ni impano, mfite akababaro kenshi magingo aya, nizera ko nageze ku rwego mu buzima bwanjye aho nshobora kuvuga nti “Imana ishimwe ” kubwa buri kimwe cyose.

-2185.jpg

Ndashima Imana kubw’abantu bamenye ibyago nagize bakabyishimira kubera impamvu zabo bwite bazi cyane. Ndashimira Imana kubw’abo bantu, mwanteye imbaraga.”

-2187.jpg

Miss Wema na Idriss batangiye gukundana mu buryo bari baragize ibanga rikomeye ariko biza kumenyekana baranabyemera nyuma yo kugaragara inshuro nyinshi bari kumwe, Idris arabyemera ndetse na Wema Sepetu agera aho yerura ko akundana na Idriss.

Tubibutse uyu mukobwa Atari ubwa mbere akuyemo inda kuko ubwa mbere yari yaratewe inda nanyakwigendera kanumba wa kiragirire mu mafirime yo muri tanzaniya iyo nda iza kuvamo uburero nubwa kabiri byari bimubayeho.


M.Fils

2016-02-19
Editorial

IZINDI NKURU

Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 May 2024
Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Editorial 21 Jul 2022
Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Editorial 20 May 2022
Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Editorial 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe
Mu Rwanda

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

Editorial 16 Aug 2017
Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United
Amakuru

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Editorial 04 Aug 2022
Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!
Amakuru

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Editorial 28 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru