Kuri uyu wambere ubushinjacyaha bwongeye kwibutsa ko Mitali Protais wahoze ari minisitiri w’umuco na siporo nyuma yaho akaba na ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akiri ku rutonde rwabo bashakisha nyuma yo kuba akekwaho kunyereza umutungo w’ishyaka PL yayoboraga.
Mutangana Jena Bosco umushinja cyaha mukuru yemeye ko Mitali akiri ku rutonde rw’abo bashakisha
Umushinja cyaha mukuru avuga ko nubwo batigeze bamukoraho iperereza ngo afatwe kuko atari mu gihugu ariko ko bifashishije Leta mu gusohorara impapuro zimuta muri yombi zamaze gahabwa Polisi mpuzamahanga.
Umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco yagize ati :
“ Ntabwo arafatwa kuko yihishe ariko igihe cyose azafatirwa azazanwa mu Rwanda aburane ku byaha akurikiranweho.”
Mu ntangiriro za Mata 2015, nibwo Mitali Protais yahunze igihugu nyuma yaho ishyaka PL yari amaze igihe kinini abereye umuyobozi ritangarije ko yarigishije umutungo waryo ungana na miliyoni zirenga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yaho ishyaka yabarizwagamo rigaragarije ko hari amafaranga yakoresheje mu nyungu ze kandi ari ay’ishyaka, yasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuza mu Rwanda akava muri Ethiopia aho yari asigaye ari nka ambasaderi agakemura ibyo bibazo, gusa nabyo ntiyabyubahiriza.
Tariki ya 3 Mata 2015, Depite Kalisa Evaritse wo mu ishyaka PL yabwiye itangazamakuru ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, Mitali yarigishije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 63, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 yakuye kuri konti umunsi umwe.
Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga y’ishyaka, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.
Yagize ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”
Protais Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana. Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi mpuzamahanga, Interpol, Mitali Kabamda Protais, arashakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.
Jack
Ariko ntimukabeshye mitali ntari mu bwihisho aba mu bubiligi na weekznd ishize nasanze yasuye mwenewabo uba charleroi duhurirayo ibyo byo kuvuga ngo nava mubwihisho nkaho ari ifuku sibyo ntabwo yihishe kereka niba mutazi aho ari cg mutaramushatse mukavuga ko yihishe. Ahhh
Barame
Ariko Njye nyoberwa n’Ukuntu uyu yariye Manda zose. Ubwo se ntibyagaragaraga kuva kera ko adashoboye? Kuba muremure munini bitandukanye no gutunganya umurimo.