• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017 Mu Mahanga

Moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero ziyiranga RAB 632V yibwe mu karere ka Bugesera mu cyumweru gishize yafatanywe uwitwa Nshimiyimana Jean Bosco; uyu mugabo ucyekwaho kuyiba akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhondo, ho mu karere ka Gakenke ku itariki 18 z’uku Kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innnocent Gasasira yavuze ko iyi moto ari iya Ndagijimana Fidele, utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Mareba.

IP Gasasira yagize ati,”Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yayibye mu ijoro ryo ku itariki 15 z’uku Kwezi ayikuye mu nzu nyirayo n’umuryango we babamo. Yakinguye urugi rw’iyo nzu akoresheje urufunguzo rw’urucuramo.”

Yakomeje agira ati,”Nyiri iyo moto akimenya ko yibwe; yihutiye kubimenyesha Polisi imuri hafi. Hakurikiyeho guhanahana amakuru yerekeranye n’ubwo bujura no gufatanya gushaka uwayibye; hanyuma aza gufatirwa mu karere ka Gakenke. Nyirayo yamenyeshejwe ko moto ye yafashwe; akaba ategerejwe kugira ngo ayishyikirizwe.”

Yavuze ko ifatwa ry’iyi moto n’ucyekwaho kuyiba ryatewe no gutangira amakuru ku gihe; aha akaba yaragize ati,”Guhanahana amakuru ku gihe bituma abakoze ibyaha bafatwa vuba; kandi na none aho bishoboka bigakumirwa.”

Ucyekwaho ubu bujura bwa moto (Nshimiyimana) afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi (Gakenke) mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

-5790.jpg

Ingingo ya 391 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo; ubujura bukozwe nijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; igihano ntarengwa giteganyijwe mu ngingo ya 300 y’iri tegeko ngenga cyikuba kabiri.

RNP

2017-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Editorial 16 Mar 2020
Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Editorial 21 Oct 2022
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2022
APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 13 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA
POLITIKI

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Editorial 20 Jan 2016
Ibyemezo bya CAF bitumye U Rwanda U20 rusezerera Uganda
Mu Mahanga

Ibyemezo bya CAF bitumye U Rwanda U20 rusezerera Uganda

Editorial 13 May 2016
CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite
Mu Mahanga

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Editorial 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru