Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) habaye Inteko Rusange idasanzwe yahuje abanyamuryago b’iri shyirahamwe.
Ku ngingo y’ibyigwa, hariho ingingo imwe gusa yo gutora Komite Nyobozi nshya nyuma y’uko indi yari icyuye igihe.
Ni Inteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango bemewe b’iri shyirahamwe.
Hari kandi Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.
Biciye mu Banyamuryango b’iri shyirahamwe, hatowe Komite Nyobozi nshya izayobora manda y’imyaka itatu iri imbere.
Komite Nyobozi yatowe:
– Mpamo Thierry Tigos: Perezida
– Ntamuturano Désire: Visi Perezida wa Mbere
– Kayiranga Albert: Visi Perezida wa Kabiri
– Rwabuhihi Innocent: Umunyamabanga Mukuru
– Mukabayizere Francine: Umubitsi
Akanama Nkemurampaka:
– Hakizimana Ally: Perezida
– Mé Gatera Clèment: Visi Perezida
– Kayitare Alexandre: Umwanditsi
*Komisiyo Ngenzuzi*:
– Getera Jean Damascène
– Ngirimana Kevin
Akanama Nkemurampaka gafite manda y’imyaka ibiri, mu gihe Komisiyo Ngenzuzi ifite manda y’umwaka nk’uko amategeko shingiro y’iri Shyirahamwe abiteganya.
Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, abizeza ko mu bufatanye bazagera ku byo bifuza.
Uyu Muyobozi yavuze ko yishimira ko amarushanwa y’iri shyirahamwe yagutse, akaba asigaye yitabirwa n’ibigo bituruka mu Intara zitandukanye zigize Igihugu cy’u Rwanda.
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kabiri, hazakorwa Inama y’Inteko Rusange izanemeza igihe Shampiyona ya 2021-2022 izatangirira.