Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) Ifatanije na Minisiteri ifite amashuli abanza n’ayisumbuye amasomo y’abiga ubumenyi rusange, imyuga, ndetse n’ubumenyingiro hamwe hamwe n’amashuli nderabarezi , amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuli yisumbuye yagiye ahagaragara.
Nk’uko bigaragara mu banyeshuri 68359 bari biyandikishije gukora ibizamini, byakozwe na 67709 hatsinda 60455 bangana na 89.2%, abangana na 10.3% baratsindwa, mu gihe abagana na 0.5% batitabiriye ibizamini kubera impamvu zitandukanye. Aganira n’abanyamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yatangaje ko umubare w’abatsinze ibizamini wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.
Ukurikije ibyiciro by’abakoze ibizamini, mu bigaga inyigisho hatsinze 37558 bangana 89.2% mu gihe abakoze bose bangana na 42118.
Abigaga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batsinze ku kigero cya 88,36% bangana na 20262 mu banyeshuri 23 153 bakoze ibizamini muri icyo cyiciro. Abize amashuri y’inderabarezi(TTC) batsinze ku kigero cyo hejuru kingana na 99,02% ni ukuvuga 2635 muri 2661 bakoze ikizamini. Rwamukwaya yagaragaje ko abize amashuri y’inderabarezi batsinze biyongereye ku kigero cya 12% ugereranyije n’umwaka ushize. Abize imyuga n’ubumenyingiro biyongeraho 0.1% kimwe n’abize inyigisho rusange.
Ibibazo nabyo byaragabanutse kuko ibijyanye no gukopera n’ibindi byabaye 44 mu mwaka ushize byari 102. Ku bijyan ye n’abangana na 0.5% batitabiriye ibizamini, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini Gasana Janvier yavuze ko hari abagiye bahura n’ikibazo cy’uburwayi bwatewe no kwiga cyane bakagera ku munsi w’ibizamini bananiwe, barwaye n’ibindi bibazo bigisuzumwa. Ukurikije ibitsina, mu bize inyigisho rusange abakobwa batsinze ni 19499 bangana na 51.9% mu gihe abahungu ari 18059 bangana na 480.1%. umwaka wabanje abahungu batsinze bari 51,1% abakobwa ari 48.9%.
Mu bize amasomo y’inderabarezi abakobwa batsinze ni 1345 bangana na 50,54%, abahungu ni 1290 ni ukuvuga 48%. Mu bize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, abakobwa ni 9837 bangana na 46,04% abahungu ni 12219 bangana 53,29%. Abize amasomo y’inderabarezi bitabiriye gukora ibizamini ku kigero cya 100%, kandi nta ,munyeshuri waho wigeze ugaragaraho ikibazo cyo gukopera cyangwa ikindi.
N’ubwo nta bibazo byagaragaye ariko habonetse abanyeshuri bagiye bashyira umwirondoro wabo hagati mu ikayi y’ibizamini kandi bitemewe nk’uko amabwiriz a agenga ibizamini babayabwiwe ndetse banayafite ku makaye.
Abanyeshuri bagaragaye muri ibyo bikorwa amanota yabo ntiyasohotse, ariko uwagize ikibazo wese yajurira. Mu byagaragaye hari abarimu bafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza y’ibizamini.
Nyura hano urebe amanota wagize http://196.44.242.28
Rushyashya