• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Editorial 18 Feb 2016 Mu Mahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) Ifatanije na Minisiteri ifite amashuli abanza n’ayisumbuye amasomo y’abiga ubumenyi rusange, imyuga, ndetse n’ubumenyingiro hamwe hamwe n’amashuli nderabarezi , amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuli yisumbuye yagiye ahagaragara.

-2179.jpg

Nk’uko bigaragara mu banyeshuri 68359 bari biyandikishije gukora ibizamini, byakozwe na 67709 hatsinda 60455 bangana na 89.2%, abangana na 10.3% baratsindwa, mu gihe abagana na 0.5% batitabiriye ibizamini kubera impamvu zitandukanye. Aganira n’abanyamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yatangaje ko umubare w’abatsinze ibizamini wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.

Ukurikije ibyiciro by’abakoze ibizamini, mu bigaga inyigisho hatsinze 37558 bangana 89.2% mu gihe abakoze bose bangana na 42118.

Abigaga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batsinze ku kigero cya 88,36% bangana na 20262 mu banyeshuri 23 153 bakoze ibizamini muri icyo cyiciro. Abize amashuri y’inderabarezi(TTC) batsinze ku kigero cyo hejuru kingana na 99,02% ni ukuvuga 2635 muri 2661 bakoze ikizamini. Rwamukwaya yagaragaje ko abize amashuri y’inderabarezi batsinze biyongereye ku kigero cya 12% ugereranyije n’umwaka ushize. Abize imyuga n’ubumenyingiro biyongeraho 0.1% kimwe n’abize inyigisho rusange.

Ibibazo nabyo byaragabanutse kuko ibijyanye no gukopera n’ibindi byabaye 44 mu mwaka ushize byari 102. Ku bijyan ye n’abangana na 0.5% batitabiriye ibizamini, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini Gasana Janvier yavuze ko hari abagiye bahura n’ikibazo cy’uburwayi bwatewe no kwiga cyane bakagera ku munsi w’ibizamini bananiwe, barwaye n’ibindi bibazo bigisuzumwa. Ukurikije ibitsina, mu bize inyigisho rusange abakobwa batsinze ni 19499 bangana na 51.9% mu gihe abahungu ari 18059 bangana na 480.1%. umwaka wabanje abahungu batsinze bari 51,1% abakobwa ari 48.9%.

Mu bize amasomo y’inderabarezi abakobwa batsinze ni 1345 bangana na 50,54%, abahungu ni 1290 ni ukuvuga 48%. Mu bize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, abakobwa ni 9837 bangana na 46,04% abahungu ni 12219 bangana 53,29%. Abize amasomo y’inderabarezi bitabiriye gukora ibizamini ku kigero cya 100%, kandi nta ,munyeshuri waho wigeze ugaragaraho ikibazo cyo gukopera cyangwa ikindi.

N’ubwo nta bibazo byagaragaye ariko habonetse abanyeshuri bagiye bashyira umwirondoro wabo hagati mu ikayi y’ibizamini kandi bitemewe nk’uko amabwiriz a agenga ibizamini babayabwiwe ndetse banayafite ku makaye.
Abanyeshuri bagaragaye muri ibyo bikorwa amanota yabo ntiyasohotse, ariko uwagize ikibazo wese yajurira. Mu byagaragaye hari abarimu bafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza y’ibizamini.

Nyura hano urebe amanota wagize http://196.44.242.28


Rushyashya

2016-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Editorial 08 May 2016
Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza

Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza

Editorial 24 Jan 2017
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Editorial 19 Oct 2021
Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Administrator 15 Jan 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Editorial 09 Dec 2018
Macron muri UN ati: Jenosides, France, amakosa, ibibi byinshi, uruhare…
ITOHOZA

Macron muri UN ati: Jenosides, France, amakosa, ibibi byinshi, uruhare…

Editorial 28 Sep 2018
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru