Nibura abantu 64 byamaze kwemezwa ko bapfiriye mu mpanuka y’umuriro wibasiye inyubako y’ubucuruzi n’imyidagaduro mu karere ka Siberia mu mugi wa Kemerovo.
Abenshi mu bitabye Imana ni abana nk’uko ubuyobozi bwabitangaje, abandi bagera ku 10 baburiwe irengero.
Umuriro wahereye mu gice cyo hejuru k’inyubako yitwa “The Winter Cherry complex” benshi mu bapfuye bakaba bari ahareberwa cinema.
Hasohotse video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abantu basimbukira hanze banyuze mu madirishya bahunga uyu muriro w’ejo ku cyumweru.
Itsinda rishinzwe iperereza ku byabaye ryasohoye itangazo rivuga ko igisenge cyagwiriye ibyumba bibiri by’inyubako bireberwamo cinema.
Impamvu yateye umuriro ntiramenyekana ariko hakomeje gukorwa iperereza.
Abashinzwe kuzimya inkongi 660 bageze aho uyu muriro wibasiye bamara amasaha 17 bahanganye na wo.
Umugi wa Kemerovo, ni agace kazwiho ubucukuzi bw’ingufu za nyiramugengeri kari kuri km 3 600 mu burasirazuba bwa Moscow.
Inkongi yatangiye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku cyumweru mu gice k’inyubako kiberamo imyidagaduro.
Yevgeny Dedyukhin, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu karere karimo umugi wa Kemerovo yavuze ko ahibasiwe hafite ubuso bwa m2 1 500.
Yavuze ko kuzimya inkongi muri iriya nyubako bitoroshye kuko ngo ni nini kandi irimo ibintu byinshi bishya bigakongoka.