• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Editorial 03 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 26 twibohoye, hari Abanyarwanda bakiboshye mu bitekerezo, bikagaragazwa n’ibikorwa bigayitse byo gushaka kudusubiza ku ngoyi y’amacakubiri, batitaye ku bitambo byatanzwe ngo u Rwanda rube ruri aho ruri uyu munsi. Muri iyi nyandiko turagaruka ku bakambwe babiri,  bombi bashaje  banduranya . Abo ni Twagiramungu Faustin na Rusesabagira Paul  ubu banashinze umutwe w’iterabwoba, MRCD,udatandukanye na RNC, FDLR n’utundi dutsiko duharanira kurimbura Abanyarwanda. Niyo twise “poliki mburamajyo y’amabuguma abiri.”

Ababazi neza ibi byigomeke, bahamya ko  mu buto bwabo nta bunyangamugayo bigeze, icyakora bagahurira ku karimi kazi kureshya abashukika vuba. Abo twaganiriye bazi  Faustin Twagiramungu bavuga ko yagiye gushaka kwa Gerigori Kayibanda kubera ingengabitekerezo y’ ivangura yaranze buri wese wari muri PARMEHUTU. Ababanye nawe bya hafi bavuga ko no mu gihe cy’amashyaka menshi, ubukana bwa “Rukokoma” butari uguhirimbanira demokrasi mu Rwanda, ahubwo wari umujinya wo kwihimura kuri Perezida Yuvenali Habyarimana wishe Sebukwe Kayibanda. Abatabizi cyane cyane abakiri bato, bakurikira buhumyi Twagiramungu, ngo babonye za mademokarate, kandi ari  urwango yifitiye rw’umuntu ku giti cye, ntaho bihuriye no kurengera Igihugu. Uwanyomoza azamubwarize “projet de société” yagaragarije Abanyarwanda, uretse kuvuga ngo hazabe inama rukokoma. Ninde wigeze yumva asobanura icyari kuzavugirwa muri  iyo rukokoma, uretse “guhirika Habyarimana n’akazu ke”.

Abasaza twaganiriye, barimo Muzehe MUGENGANA Telesfori bakoranye muri STIR, na Mpatswenumugabo Visenti babanye muri MDR, bagize bati:” N’ikimenyimenyi aho Leta y’Ubumwe igiriyeho akanayibera Ministri w’intebe, Twagiramungu yananiwe kugenda mu mujyo wa FPR-Inkotanyi, kuko yayibonagamo ishyaka ry’Abatutsi, aho kuyibonamo Abanyarwanda barajwe ishinga no kubaka igihugu kibereye buri wese.

Abo basaza banyibukije  ko Twagiramungu yabaye uwa mbere mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo iyo Jenoside imaze guhagarikwa  n’ ingabo zari iza FPR,  yavugiraga ku karubanda  ko abarokotse bitetesha, biriza, kuko ‘nta gahinda k’amezi atatu kabaho”. Mu buhamya yatanze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ashinjura ba Col Bagosora na bagenzi be, yashimangiye ko nta jenoside yateguwe, ko ahubwo habaye isubiranamo,  ngo bitewe n’uburakari bwatewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana.Ejobundi mu mwaka wa 2003, ati nje kwiyamamariza kuyobora uRwanda. Abari bakuru murabyibuka ko yivugiye ko azaharanira icyazana amacakubiri mu Banyarwanda. Abanyarwanda bamweretse ko barenze ikibatanya ahubwo bazi ikibahuza, maze bamwima amajwi asubira kujirajira iBurayi.Murabyibuka yagiye akubita agatoki ku kandi ngo ntibyumvikana ukuntu  n’aho avuka, I Cyangugu, batamutoye!Aya nayo ni amacakubiri ashingiye ku turere. Abanyarwanda ntibatora akarere cyangwa ubwoko, batora ibitekekerezo bizima.

Paul Rusesabagina we ni byendagusetsa gusa. Hari abo mu muryango w’ubugorwe we batubwiye bati twarumiwe twumvise ngo”Paul” yabaye umunyapolitiki! Abo baramu be ndetse n’abo babanye  haba kuri Hotel ded Diplomates, haba no kuri Mille Collines, ndetse n’abo bakuranye, barimo NSEKANABO Enock, ukomoka ahahoze ari komini Murama, bavuga ko ubushobozi bwa Rusesabagina butamwemerera no kuyobora umudugudu. Icya mbere imyaka ye ngo ingana n’ubujiji  agendana, icya kabiri ngo kumushakiraho ubunyangamugayo ni gushakira amata ku kimasa.

Ibyo  kudakiranuka kandi ari umudive wakabaye ashyira imbere urukundo aho gushyira imbere inda,  bishimangirwa n’abahungiye muri  1000 Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Abarimo Hon. Odette Nyiramirimo , Nyakwigendera Védaste Rubangura n’abandi babaye inshuti z’umuryango wa  Rusesabagina, basobanuye ukuntu yabasinyishije inyandiko zemera amadeni yo gucumbika muri hoteli. Munyumvire umuntu witiranya umukerarugendo n’impunzi!!

Ikindi rero abamuzi neza bose bahuriraho, nuko yitwaza ko yashatse mu Batutsi, akibwira ko bituma abantu bamwibeshyaho, bakamuvanaho ingengabitekerezo ya jenoside, adasiba kuvugira kuri za BBC, ahamya ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ejobundi rero Twagiramungu na RUSESABAGINA, bamaze kubona ikinyoma kibashiranye, bati tugahuza imbaraga.Izihe se? Ubundi kwishyirahamwe si bibi, iyo  buri wese afite icyo azana, bagahuriza hamwe, bagamije inyungu rusange. Ariko se Twagiramungu afite iki, Rusesabagira afite iki. Ubwo  imvange ya rukokoma na Hoteli Rwanda byabagize abasitari , kubera kugorera amateka, barumva bizanabageza ku buyobozi bw’uRwanda koko. Ibi nabyo ni ukutamenya Umunyarwanda w’ubu, utagishukishwa ubuhendabana, ngo ayoboke buhumyi. Bazi aho bavuye, habi batakwemera gusubira, aheza bageze bifuza  kurinda, n’ejo heza bashaka kugera vuba.

2020-07-03
Editorial

IZINDI NKURU

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Editorial 20 Apr 2018
Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Editorial 20 Jun 2022
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Editorial 19 Apr 2020
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Editorial 16 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga
UBUKUNGU

Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga

Editorial 26 Nov 2017
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside
Amakuru

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Editorial 12 Apr 2022
Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara
POLITIKI

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Editorial 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru