• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Editorial 12 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyi ni inkuru yanditswe n’Umunyamerika Michael Rubin wigisha mu kigo cyitwa American Enterprise Institute (AEI) akaba yayisohoye uyu munsi tariki ya 11 Werurwe 2012 mu kinyamakuru cyitwa The National Interest. Tugiye kubagezaho uko yayanditse mu Kinyarwanda.

Ubwo hari ku itariki ya  27 Gicurasi 2009, Urukiko rw’I Dallas  muri leta ya Texas, rwakatiye abantu batanu bagize Holy Land Foundation igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu na mirongo itandatu n’itanu bazira  gutanga inkunga y’ibikoresho k’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.

Mu gihe uyu muryango wakusanyaga amafaranga yo gushyigikira iterabwoba, wavuze ko ushaka gushyira mu bikorwa ibisubizo by’imibabaro y’abantu binyuze muri gahunda z’ubutabazi ku mibereho y’abatishoboye, abadafite aho bahungira, n’abimuwe bafite ibibazo by’ibiza biturutse ku bantu.

Bamwe mu bantu benshi bo  mu bahanga bigisha muri za Kaminuza, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abadipolomate bakaba barashyigikiye iki gikorwa kuko bizeraga uyu muryango wigaragazaga nkaho uharanira amahoro nubwo hari ibimenyetso simusiga byagaragazaga ko ukora ibitandukanye nibyo uvuga.

Amategeko y’Amerika yerekeye gutanga inkunga ku mitwe y’iterabwoba yagenwe mu ngingo yayo ya 18 Kode y’Amerika § 2339B itangaza ko “Umuntu wese utera inkunga cyangwa utanga ubufasha ku mitwe y’iterabwoba cyangwa utekereza kubikora azacibwa amande n’iri tegeko cyangwa agafungwa bitarenze imyaka 20, cyangwa akaba yahabwa ibyo bihano  byombi, mu gihe uwapfuye, uregwa  azafungwa igihe runaka cyangwa se agafungwa ubuzima bwe bwose. ”

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina, umunyamahoteri wamenyekanye cyane muri filime “Hotel Rwanda” yo mu 2004 rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora kujyanwa mu  nkiko.

Filime “Hotel Rwanda”  yasohoye ikenarekanwa muri Hollywood , ibimenyetso byerekana ko imbaraga yakoresheje nyuma yo gukoresha izina nyuma yo kwamamara yishoye mu bikorwa by’iterabwoba. Urebye ibikinwa mu Film ariko nturebe ibyo ashinjwa bwaba ari ubunebwe bw’itangazamakuru.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ibyo Rusesabagina ashinjwa.  Harimo Joshua Hammer, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyandiko yanditse mu kinyamakuru New York Times Magazine mu ntangiriro z’uku kwezi.

Agaragaza ibikorwa bya Rusesabagina birya mu nda abamushyigikiye. Yaba umujyanama we mu itangazamakuru ariwe Kitty Kurth ndetse n’undi mujyanama we Brian Endless wigisha muri Kaminuza ya Loyola ntawigeze akandagiza ikirenge cye mu Rwanda. Ikibashishikaje ni ukwamamaza ibitekerezo bya Rusesabagina aho bashinja Perezida Kagame kwica Abahutu

Yaba Hotel Rwanda Ruseabagina Foundation nka Holy Land Foundation bose bakoraga ibikorwa batavugaga mu ruhame. Nta hantu nahamwe wabona ko Fondation ya Rusesabagina hari ibikorwa by’ubufasha yigeze ikora mu Rwanda cyangwa se ahandi ku isi. Nkuko tubikesha imibare yatanzwe na ProPublica, yemeza ko Fondation ya Rusesabagina yohereje amafaranga kuva muri Amerika iyoherereje FDLR muri Kongo. Ibi bimenyetso bimaze imyaka isaga icumi bikaba byaratumye abazwa mu Bubiligi, byari bihagije kuba abamufasha muri ibi bikorwa bari bakwiye gukora isuzuma rigaragaza icyo amafaranga batanga akora.

Mu nyandiko yatambutse mu Kinyamakuru Daily Beast, abakobwa barerwa na Paul Rusesabagina akaba ari n’abe mu mategeko Carine na Anaise Kanimba, bashinje ubuyobozi bwa Perezida Biden ko bwananiwe gufunguza Rusesabagina, ariko ntaho bahakana ibyo ashinjwa cyane cyane koherereza FDLR amafaranga cyangwa guhamagarira abantu kurema imitwe y’iterabwoba.

Bagize bati “Turi umuryango wizera kandi wavuye kure, tuzi kandi ikiguzi cya demokarasi”. Nubwo bavuze ibi ntibazi ko domakarasi ari ugukurikiza amategeko kandi bikaba Atari ukwitwaza amerika kugirango ushyigikire imitwe y’iterabwoba. Iri niryo somo abashyigikiye Holy Land Foundation babonye ndetse n’abashyigikiye Rusesabagina bazabona urubanza rwe nirutangira.

Abahohotewe n’iterabwoba mu Rwanda mu myaka mike ishize n’imitwe iterwa inkunga na Rusesabagina ndetse nabo baburanishwa kuko nabo bakeneye ubutabera.

2021-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda utumye Museveni agiye kwirukana Abanyarwanda muri Uganda nk’uko Obote yabikoze muri [19 82]

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda utumye Museveni agiye kwirukana Abanyarwanda muri Uganda nk’uko Obote yabikoze muri [19 82]

Editorial 22 Nov 2018
Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Editorial 10 Nov 2024
Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Editorial 06 Oct 2018
Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Editorial 09 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu
Amakuru

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Editorial 22 Feb 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Editorial 23 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Editorial 30 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru