Iyi ni inkuru yanditswe n’Umunyamerika Michael Rubin wigisha mu kigo cyitwa American Enterprise Institute (AEI) akaba yayisohoye uyu munsi tariki ya 11 Werurwe 2012 mu kinyamakuru cyitwa The National Interest. Tugiye kubagezaho uko yayanditse mu Kinyarwanda.
Ubwo hari ku itariki ya 27 Gicurasi 2009, Urukiko rw’I Dallas muri leta ya Texas, rwakatiye abantu batanu bagize Holy Land Foundation igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu na mirongo itandatu n’itanu bazira gutanga inkunga y’ibikoresho k’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.
Mu gihe uyu muryango wakusanyaga amafaranga yo gushyigikira iterabwoba, wavuze ko ushaka gushyira mu bikorwa ibisubizo by’imibabaro y’abantu binyuze muri gahunda z’ubutabazi ku mibereho y’abatishoboye, abadafite aho bahungira, n’abimuwe bafite ibibazo by’ibiza biturutse ku bantu.
Bamwe mu bantu benshi bo mu bahanga bigisha muri za Kaminuza, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abadipolomate bakaba barashyigikiye iki gikorwa kuko bizeraga uyu muryango wigaragazaga nkaho uharanira amahoro nubwo hari ibimenyetso simusiga byagaragazaga ko ukora ibitandukanye nibyo uvuga.
Amategeko y’Amerika yerekeye gutanga inkunga ku mitwe y’iterabwoba yagenwe mu ngingo yayo ya 18 Kode y’Amerika § 2339B itangaza ko “Umuntu wese utera inkunga cyangwa utanga ubufasha ku mitwe y’iterabwoba cyangwa utekereza kubikora azacibwa amande n’iri tegeko cyangwa agafungwa bitarenze imyaka 20, cyangwa akaba yahabwa ibyo bihano byombi, mu gihe uwapfuye, uregwa azafungwa igihe runaka cyangwa se agafungwa ubuzima bwe bwose. ”
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina, umunyamahoteri wamenyekanye cyane muri filime “Hotel Rwanda” yo mu 2004 rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora kujyanwa mu nkiko.
Filime “Hotel Rwanda” yasohoye ikenarekanwa muri Hollywood , ibimenyetso byerekana ko imbaraga yakoresheje nyuma yo gukoresha izina nyuma yo kwamamara yishoye mu bikorwa by’iterabwoba. Urebye ibikinwa mu Film ariko nturebe ibyo ashinjwa bwaba ari ubunebwe bw’itangazamakuru.
Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ibyo Rusesabagina ashinjwa. Harimo Joshua Hammer, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyandiko yanditse mu kinyamakuru New York Times Magazine mu ntangiriro z’uku kwezi.
Agaragaza ibikorwa bya Rusesabagina birya mu nda abamushyigikiye. Yaba umujyanama we mu itangazamakuru ariwe Kitty Kurth ndetse n’undi mujyanama we Brian Endless wigisha muri Kaminuza ya Loyola ntawigeze akandagiza ikirenge cye mu Rwanda. Ikibashishikaje ni ukwamamaza ibitekerezo bya Rusesabagina aho bashinja Perezida Kagame kwica Abahutu
Yaba Hotel Rwanda Ruseabagina Foundation nka Holy Land Foundation bose bakoraga ibikorwa batavugaga mu ruhame. Nta hantu nahamwe wabona ko Fondation ya Rusesabagina hari ibikorwa by’ubufasha yigeze ikora mu Rwanda cyangwa se ahandi ku isi. Nkuko tubikesha imibare yatanzwe na ProPublica, yemeza ko Fondation ya Rusesabagina yohereje amafaranga kuva muri Amerika iyoherereje FDLR muri Kongo. Ibi bimenyetso bimaze imyaka isaga icumi bikaba byaratumye abazwa mu Bubiligi, byari bihagije kuba abamufasha muri ibi bikorwa bari bakwiye gukora isuzuma rigaragaza icyo amafaranga batanga akora.
Mu nyandiko yatambutse mu Kinyamakuru Daily Beast, abakobwa barerwa na Paul Rusesabagina akaba ari n’abe mu mategeko Carine na Anaise Kanimba, bashinje ubuyobozi bwa Perezida Biden ko bwananiwe gufunguza Rusesabagina, ariko ntaho bahakana ibyo ashinjwa cyane cyane koherereza FDLR amafaranga cyangwa guhamagarira abantu kurema imitwe y’iterabwoba.
Bagize bati “Turi umuryango wizera kandi wavuye kure, tuzi kandi ikiguzi cya demokarasi”. Nubwo bavuze ibi ntibazi ko domakarasi ari ugukurikiza amategeko kandi bikaba Atari ukwitwaza amerika kugirango ushyigikire imitwe y’iterabwoba. Iri niryo somo abashyigikiye Holy Land Foundation babonye ndetse n’abashyigikiye Rusesabagina bazabona urubanza rwe nirutangira.
Abahohotewe n’iterabwoba mu Rwanda mu myaka mike ishize n’imitwe iterwa inkunga na Rusesabagina ndetse nabo baburanishwa kuko nabo bakeneye ubutabera.