• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Editorial 01 Jul 2016 Mu Mahanga

Moto iherutse kwibwa mu karere ka Nyagatare yafatiwe mu ka Bugesera ubwo ucyekwa kuyiba yageragezaga kuyambutsa ayijyana mu Burundi.

Moto yafashwe ni iyo mu bwoko bwa Bajaj ifite nomero ziyiranga RD 927A, ikaba yaribwe ku wa kabiri tariki 28 Kamena mu murenge wa Mimuri, ho muri Nyagatare.

Yafashwe n’irondo ryo mu mudugudu wa Bishenyi, ho mu kagari ka Murama, mu murenge wa Ngeruka ahagana saa saba n’igice zo ku manywa.

Umugabo utuye mu murenge wa Muhima, ho mu karere ka Nyarugenge, ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Nkurunziza Celestin ni we ucyekwa kwiba iyo moto. Yafashwe agerageza kuyambutsa muri iki gihugu (Burundi) anyuze ku mupaka utemewe.

Mu kiganiro na Nkurunziza, yavuze ko atari azi ko iyo moto yafatanywe ari injurano.

Nkurunziza yagize ati:”Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, umumotari witwa Jean Paul yarampamagaye kuri telefone igendanwa arambwira ngo amfitiye ikiraka.Twahuriye i Nyamirambo nko mu ma saa tatu za mu gitondo; maze arambwira ngo hari umuntu uri kuva i Nyagatare ufite moto bashaka kujyana muri Ngeruka (Bugesera), kandi ko bashaka ko mbaherekeza kubera ko mpazi.”

Yakomeje agira ati:”Ni bwo bwa mbere nari mpuye n’uwo mugabo wari uvuye i Nyagatare, ariko naje kumenya ko yitwa Alphonse. Bampaye iyo moto (yari yibwe) ndayitwara; maze bo (Alphonse na Jean Paul) bahekana ku yindi, maze twerekeza iyo bashakaga ko tujya.”

Asobanura uko yafashwe, Nkurunziza yagize ati:” Tugeze i Gahanga , twinjiye mu kabari turanywa kugeza mu ma saa tanu z’ijoro ubwo twasubukuye urugendo. Turi hafi yo kugera aho twajyaga (mu murenge wa Ngeruka), irondo ryaraduhagaritse, Alphonse na Jean Paul bahita bahindukiza moto bariho basubira inyuma barigendera. Mu gihe nari nkibaza ibibaye, irondo ryahise rimfata.”

Nkurunziza yavuze ko aba bombi bari bamwemereye ko narangiza akazi bamuhaye bamuhemba ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bugesera ifatwa nka hamwe mu hajyanwa moto zibwe, inyinshi muri zo zikaba zambutswa mu Burundi.

Muri uwo murenge wa Ngeruka hafatiwe moto 4 umwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo Alphonse na Jean Paul bafatwe.

IP Kayigi yagize ati:”Biragaragara ko Nkurunziza ari umwe mu bagize agatsiko k’abiba moto kubera ko adatuye muri Bugesera ariko akaba azi neza inzira abaziba bakoresha, kandi uretse n’ibyo akaba nta n’imirimo ahakora.”

-3159.jpg

IP Kayigi

Yashimye abagize Komite zo kwicungira umutekano n’abanyerondo kubera uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha.

RNP

2016-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

Editorial 10 Jul 2016
Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Editorial 12 Feb 2016
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Editorial 01 Apr 2024
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Editorial 27 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 
INKURU NYAMUKURU

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Editorial 17 Nov 2017
Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA
INKURU NYAMUKURU

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Editorial 01 Oct 2019
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu
POLITIKI

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru