U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afrika, ku rutonde rwerekana uko ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko.
Buri mwaka, urubuga mpuzamahanga” World Justice Project Rule of Law Index(WJP)” rushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi rukora, bukerekana uko ibihugu bikurikirana mu kugendera ku mategeko.
Mu gutanga amanota kuri buri gihugu, impuguke za WJP zigendera ku bipimo byinshi, birimo uburyo guverinoma ikorera mu mucyo, ubwigenge bw’urwego rw’ubucamanza, ingamba zo gukumira no guhana ibyaha bya ruswa n’akarengane, uruhare rw’abaturage mu ishyirwaho ry’amategeko abarengera, iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage, n’ibindi.
Urutonde rwasohowe uyu mwaka wa 2024, rurerekana uko ibihugu byarushanyijwe mu kugendera ku mategeko muw’2023, rukaba rureba ibihugu 137 byakozweho ubushakashatsi.
Nyuma yo kwegeranya amakuru yose rero, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika, rukaba urwa 37 mu bihugu 137 byakozweho ubushakashatsi.
Mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC), nyuma y’uRwanda, Tanzaniya niyo ipfa kuza hafi, kuko iri ku mwaka wa 96 ku isi.
Kenya ni iya gatatu muri EAC, ikaba iy’103.
Uganda ni iya 4, ikaza ari iy’123 ku isi, naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni iya 5 muri EAC, ikaba iy’134 ku isi, mu bihugu 137 biri ku rutonde.
Ibihugu bya Sudani y’Epfo n’u Burundi byo ntibiri ku rutonde, ngo kuko abashakashatsi ba WJP batabashije kubona amakuru yizewe abyerekeye.
Ku birebana n’u Rwanda by’umwihariko, World Justice Project Rule of Law 2024 ivuga ko ubwiyongere bw’abaturage buri ku muvuduko ukabije, bikaba bisaba imbaraga kubabonera iby’ibanze nkenerwa, nk’ibiribwa, ubuvuzi, uburezi, amacumbi aboneye, amazi meza, amashanyarazi, n’ibindi.
WJP isoza ishimira ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’icyo kibazo,
zirimo gukangurira abaturage uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro.
Ikindi u Rwanda rushimirwa ni uburyo rwashoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho no kubahiriza amategeko arengera uburenganzira bwa buri wese ngo bikaba byarafashije cyane mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.