• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Editorial 28 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva mu mwaka wa 2018 Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri Kongo amaze kwiba amajwi, yaranzwe n’ikinyoma, gusahura ibya rubanda, ruswa iruta n’iyo ku butegetsi bwa Mobutu, kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abantu, harimo n’abafite imitwe yitwaje intwaro, imwe mu mpamvu yanatumye yubura imirwano.

Ibi byose abaturage barabizi, ku buryo batekanya kwihorera mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Mu buswa cyangwa ubwana muri politiki, Tshisekedi yasanze aya amahano adahagije, maze ejobundi ashyira muri guverinoma abantu bafite ubusembwa bukabije, ku buryo iri kosa naryo azarihanirwa muri ayo matora.

Nyamara Tshisekedi ajya gushyira mu myanya ikomeye Jean-Pierre Benmba, Vitatal Kamerhe n’abandi bagizi ba nabi bagombye kuba bari muri gereza, yibeshyaga ko yungutse amaboko azamugoboka mu matora, dore ko yikangaga ko bashobora gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe. Byahe byo kajya, ko ahubwo yicukuriye imva !

Aba bantu barakibuka akagambane yabakoreye, bakaba bashobora kuzamuhinduka ku munota wa nyuma, cyangwa bagakoresha ububasha bahawe mu kurushaho guhindanya isira y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, busanzwe n’ubundi ari umwanda. Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, ufite inshingano zo kurengera ubusugire bwa Kongo.

Nyamara Abanyekongo ntibaribagirwa ko ari mu ba mbere bavogereye ubwo busugire, ubwo yari Perezida wa MLC, umutwe witwara gisirikari wamennye amaraso y’izirakarengane zitabarika, ndetse aza no kubifungirwa imyaka 10 muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nubwo yaje gufungurwa ku mpamvu zitasobanutse, Bemba ubwe nawe ntiyibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bamubangamiye, ubwo yashakaga kwiyamamariza kubobora Kongo, amushinja ubwo bwicanyi ndengakamere.

Vital Kamerhe yabaye umufatanyabikorwa wa Tshisekedi, dore ko banabanye mu ishyaka rya UDPS. Kamerhe yemeye guharira Tshisekedi umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko mu masezerano aba bagabo bombi bagiranye, Tshisekedi yemerera Kamerhe ko ariwe mukandida wa UDPS mu matora ataha, ni ukuvuga ay’uyu mwaka. Muri bwa buhemu n’ubugambanyi bwe, Tshisekedi yafungishije Kamerhe amuziza kwiba miliyoni 46 z’amadolari y’Amarika yagombaga kubaka amacumbi y’abasirikari n’abapolisi.

Ababikurikiraniye hafi bazi neza ko ubwo bujura Khamere yari abuziranyeho n’ishumi ye Tshisekedi, ahubwo amufungisha agirango amusige ubwandu butazamwemerera kwiyamamaza nk’uko babyumvikanyeho. Kamerhe yaje kurekurwa kugirango atamena amabanga, ariko se yibagiwe uwo mutego yagushijwemo n’uwo yitaga « inshuti » ?

Birumvikana rero ko atakongera kumushyigikira nk’uko yabikoze muw’2018. Iyo usomye ibyo abanyekongo bavuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, usanga bafitiye inzika aba bagabo uko ari batatu, bitandukanye n’uburyo Abanyekongo bari bazwi, dore ko imyaka yose bafatwaga nka ba «  Humirizankuyobore ».

Ntibishimiye uyu muco wo kwimika abicanyi n’ibisambo, mu gihe bo ubukene bubageze habi. Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe ariko nabo si abana. Kwemera bwangu kujya muri Leta y’umuntu bafata nk’umugambanyi, biravugwa ko ari umwanya mwiza batari kwitesha wo guhirika umwanzi. Hari abanyapolitiki bafite ihame ko kugirango usenye ubutegetsi, ugomba kuba uburimo. Bemeye kwirira inoti muri aya mezi make asigaye ngo amatora abe, kandi n’undi uzatorwa azabaha imyanya kubo bamukiniye ikarita nziza, yo guca mu mizi Tshisekedi bakarushaho kumwangisha abaturage, n’ubwo nabo badakunzwe ku buryo rubanda ibajya inyuma.

Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe kandi bongeye kugwa mu mutego wo kwibwira ko Tshisekedi ayuafa umufatanyabikorwa wo kwizerwa, nabyo byaha imbaraga abamurwanya, kuko bakwereka abaturage ko ubutegetsi bwe ari ubwa ba « Bihemu », badakwiye icyizere na mba.

Nguko uko umugezi w’isibo wisiba.

2023-03-28
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Editorial 12 Jun 2018
Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Editorial 25 Jun 2019
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Dec 2020
Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo? Perezida Kagame yasubije iki kibazo

Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo? Perezida Kagame yasubije iki kibazo

Editorial 03 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa
Mu Rwanda

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Editorial 28 Sep 2017
Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia
IMIKINO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Editorial 07 Jan 2018
Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki
ITOHOZA

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

Editorial 30 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru