• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Editorial 27 Dec 2017 SHOWBIZ

Mu gihe habura amasaha make ngo habe ibirori byo kwambika ikamba Nyampinga wa Afurika (Miss Africa 2017), abakobwa 25 bahatanira iryo kamba kuri ubu bari mu myiteguro.

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Africa 2017, atangazwa mu birori biba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Phiona Mutoni, wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015, niwe uhagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa ry’ubwiza riri kubera muri Nigeria ahitwa Calabar.

Kugira ngo Miss Phiona abe yakwegukana ikamba rya Miss Afurika 2017 birasaba kumutora. Nubwo habura amasaha make ngo iryo rushanwa rirangire, kumutora biracyashoboka.

Icyo umuntu asabwa kugira ngo abashe kumutora ni ukujya muri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi akandika Migration Rwanda akohereza kuri 35818 ku bari muri Nigeria, abari muri Afurika y’Epfo bo bohereza kuri 48108 abo muri Kenya bo bohereza kuri 22384.

Abari mu bindi buhugu byo muri Afurika birimo n’u Rwanda batora Phiona Mutoni bakoresheje porogaramu ya terefone (Application) yitwa WeChat. Abayifite muri terefone ni ukuyifungura bagashakisha Miss Africa ubundi bakamutora.

JPEG - 52.5 kb
Guha amahirwe Miss Phiona ni ugukomeza kumotora

Mu gihe kigera ku byumweru bitatu, Miss Phiona na bagenzi be bamaze muri iryo rushanwa bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu hatandukanye, gukora isuku mu duce dutandukanye, gutaha ibikorwa remezo birimo umuyobora w’amazi meza n’ibindi.

Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Africa 2017 birasusurutswa n’abahanzi barimo umuririmbyi wo mu Rwanda witwa Neza, Tekno na Runtown bo muri Nigeria, Vanessa Mdee wo muri Tanzania na Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo.

Hari amakuru ahamya ko uwegukana iryo kamba ahabwa ibihembo birimo imodoka nshya. Iryo rushanwa rifite intego yo kurengera ibidukikije.

Miss Africa yatangiye mu mwaka wa 2016. Muri uwo mwaka ikamba ryegukanwe n’umukobwa wo muri Angola witwa Neurite Mendes.

Abo nibo bakobwa bahatana na Miss Phiona

2017-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Editorial 29 Nov 2017
Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Editorial 29 Aug 2021
Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Editorial 23 Sep 2022
AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

Editorial 03 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo
IKORANABUHANGA

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Editorial 24 Apr 2018
Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC
Amakuru

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Editorial 21 Jun 2022
Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda
Mu Rwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru