• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Editorial 22 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda yasozwaga k’umunsi wayo wa 18 amakipe akomeye yigarurira amanota atatu imbere y’amakipe bari bahangaye, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo.

Mu mukino waraye ubereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirmabo ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Djamel Manishimwe na Kwitonda Alain uzwi nka Bacca.

Mu wundi mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports yo yatsinze ikipe ya Bugesera FC igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Musa Esenu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda watsindaga igitego cya kabiri kuriwe muri iyi shampiyona.

Muri uyu mukino kandi, umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot yahushije Penaliti ikipe ye yari yabonye kuko yayiteye hanze.

Mu karere ka Musanze, ikipe y’aka karere ikomeje kwitara neza yaraye itsinze ikipe ya Etoile de l’Est ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe n’umukinnyi umwe ariwe Nshimiyimana Amran.

Nyuma y’iyi mikino ikipe ya APR FC yahise yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo aho kugeza ubu yujuje amanota 40 ikaba irusha Kiyovu SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, mukeba wa APR FC w’ibihe byose, Rayon Sports yo iri ku mwanya wa kane n’amanota 32.

Aya makipe yombi akaba yitwaye neza ku munsi wa 18, mu gihe kandi bitegura guhura mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda, aha ikipe ya Rayon Sports ikaba izakira APR FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino uzakinwa ku itariki ya 26 Gashyantare 2022.

2022-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Editorial 26 Mar 2024
Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Editorial 21 Mar 2022
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Editorial 12 Jun 2019
Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Banki y’abaturage ya kabuga yibwe Amafaranga menshi ataramenyekana umubare wayo bibye

Editorial 15 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)
ITOHOZA

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Editorial 09 Oct 2018
Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa Smart Africa
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa Smart Africa

Editorial 13 Feb 2019
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya
Amakuru

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Editorial 05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru