Ahagana saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasesekaye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aho yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Kabila wabereye mu muhezo kuko nta tangazamakuru ryemerewe kuhagera.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda ‘Urugwiro’ byatangaje kuri Twitter ko muri ibi biganiro, ba Perezida bombi bibanda cyane ku mibanire y’ibihugu byombi, n’imikoranire y’akarere ibihugu byombi biherereyemo (regional cooperation).
Gahunda nk’iyi hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaherukaga tariki 6 Kanama 2009 i Goma aho Kagame yagaragaye agenda ku maguru asuhuza abaturage b’aho yanyuraga !
Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kabila akora ingendo nk’izo zo guhura n’abakuru b’ibihugu bituranyi kuko aherutse guhurira na Perezida Yoweri Kaguta Museveni
i Kasese muri Uganda aho bagiranye ibiganiro bitatangajwe.
Ingendo nk’izo za Kabila zije mu gihe ari mu bibazo bitoroshye muri politike. Mu kwa cumi na kumwe uyu mwaka nibwo hateganyijwe amatora ya perezida muri icyo gihugu ariko komisiyo y’amatora (CENI ) yarangije gutangaza yuko ayo matora ashobora kutazaba ngo kuko nta mafaranga ahari yo gufasha ngo akorwe.
Umutekano wari wakajijwe k’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Ku byerekeranye n’amatora kandi muri DRC ni uko ubu nta rutonde ruhari rw’abemerewe gutora, mbega nta rutonde rw’itora ruhari ubu bakaba aribwo batangiye kurukora. Abashishozi bakavuga yuko iryo korwa ry’urwo rutonde kimwe no kuba nta mafaranga yo gukoresha mu matora bishobora gutuma Kabila aguma ku butegetsi nibura indi myaka itatu.
Ibi bishobora kuzana imvururu muri icyo gihugu, bikaba bishoboka yuko Kabila aribyo aza Kuganiraho na Kagame nk’uko binashoboka yuko ahanini ari nabyo yaganiriyeho na Museveni n’ubwo banavuze ku bahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda nyuma yokumeneshwa n’ingabo nyafurika zari ziyobowe na Tanzania !
Umwanditsi wacu