• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1

Editorial 14 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 nibwo hakinwe umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League, wahuje APR FC yanganyije na Pyramids 1-1.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa kumi n’Ebyiri zuzuye watangiye ikipe y’ingabo z’Igihugu iri mu mukino neza.

Binyuze kuri Mugisha Gilbert na Ruboneka Bosco bari kunyuraga ku ruhande, bagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko  abakinnyi ba Pyramids FC bababera ibamba.

Bigeze ku munota wa 21 w’umukino, Ruboneka Jean Bosco yahawe umupira ari muri metero nka 25, atera ishoti rikomeye rikuwemo n’Umunyezamu Ahmed Naser Elshenawi, umupira usubira mu kibuga hagati.

Uku gusatira kw’aya makipe yombi kwakomeje kubaherekeza kugeza ubwo amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Bavuye ku ruhuka ku munota wa 51 nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere, ni igitego cyitsinzwe n’umukinnyi wa Pyramids FC, Mohamed Chibi, ku mupira uhinduwe na Lamine Bah mu izamu.

Bigeze ku nunota wa 81 ikipe ya Pyramid yabonye igitego cyo kwishyura, ni igitego cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele yatsindishije umutwe, ku mupira uvuye muri koruneri.

Kunganya kwa APR FC byatumye iyi kipe y’Ingabo isabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa Nyafurika.

Kunganya ubusa ku busa ntacyo byafasha APR kuko igitego Pyramids FC ibonye i Kigali, kibarwa nka bibiri.

Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 21 Nzeri 2024 ukazabera mu Misiri, ikipe izakomeza izahita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

2024-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Editorial 18 Jul 2024
Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Golden States Warriors yabuze itike iyihesha gukina imikino ya nyuma ya NBA.

Editorial 22 May 2021
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Editorial 13 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora
UBUKERARUGENDO

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Editorial 26 Dec 2019
Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi
Amakuru

Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Editorial 28 Jun 2022
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa
Amakuru

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Editorial 26 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru