• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Editorial 23 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball kuri ubu irabarizwa mu gihugu cya Senegal aho yagiye gukina imikino y’amajonjoro yo guhatanira tike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2023, mu mikino wa gicuti yaraye ikinnye yatsinze Misiri 75-67.

Muri uyu mukino wabereye muri Marius Ndiaye iherereye mu murwa mukuru wa Senegal ariwo wa Dakar, ikipe y’igihugu niyo yayoboye umukino mu bice byakinwe byose uko ari bine nk’uko bisanzwe muri uyu mukino.

Muri uyu mukino, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda rufite amanota 41 kuri 33 ya Misiri, abasore b’umutoza Cheik Sarr bakomeje kuyobora umukino kugeza mu gace ka gatatu aho bagashoje bafite amanota 61 kuri 47.

Mu gace ka nyuma ari nako katanze intsinzi ku ruhande rw’ikipe y’igihugu, karangiye uyu mukino ugiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko bawurangije batsinze ku manota 75-67 ya Misiri.

Muri uyu mukino u Rwanda rwitwaye neza mu gihe habura iminsi ibiri kugirango irushanwa ritangire, u Rwanda kugeza ubu ruherereye mu itsinda rya B aho ririkumwe na Cameroon, Sout Sudan ndetse na Tunisia.

Iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi 2023, igiye gukinwa nyuma y’aho abakinnyi bose bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu babonetse nubwo bamwe muribo bahuriye muri Senegal.

Mu bakinnyi batahagurukanye n’ikipe y’igihugu mu ijoro ryo kuwa gatanu ni Kenny Gasana ukina muri Bahrain ariko akaba yarasanze bagenzi be mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse na Robenys William ukina mu gihugu cy’u Bubuligi.

2022-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 02 Feb 2016
CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa

CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa

Editorial 09 Dec 2017
Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Editorial 28 Feb 2016
Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Editorial 08 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda
Amakuru

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Editorial 02 Jul 2022
I Paris : Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée
INKURU NYAMUKURU

I Paris : Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée

Editorial 23 May 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Editorial 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru