Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball kuri ubu irabarizwa mu gihugu cya Senegal aho yagiye gukina imikino y’amajonjoro yo guhatanira tike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2023, mu mikino wa gicuti yaraye ikinnye yatsinze Misiri 75-67.
Muri uyu mukino wabereye muri Marius Ndiaye iherereye mu murwa mukuru wa Senegal ariwo wa Dakar, ikipe y’igihugu niyo yayoboye umukino mu bice byakinwe byose uko ari bine nk’uko bisanzwe muri uyu mukino.
Muri uyu mukino, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda rufite amanota 41 kuri 33 ya Misiri, abasore b’umutoza Cheik Sarr bakomeje kuyobora umukino kugeza mu gace ka gatatu aho bagashoje bafite amanota 61 kuri 47.
Mu gace ka nyuma ari nako katanze intsinzi ku ruhande rw’ikipe y’igihugu, karangiye uyu mukino ugiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko bawurangije batsinze ku manota 75-67 ya Misiri.
Muri uyu mukino u Rwanda rwitwaye neza mu gihe habura iminsi ibiri kugirango irushanwa ritangire, u Rwanda kugeza ubu ruherereye mu itsinda rya B aho ririkumwe na Cameroon, Sout Sudan ndetse na Tunisia.
Iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi 2023, igiye gukinwa nyuma y’aho abakinnyi bose bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu babonetse nubwo bamwe muribo bahuriye muri Senegal.
Mu bakinnyi batahagurukanye n’ikipe y’igihugu mu ijoro ryo kuwa gatanu ni Kenny Gasana ukina muri Bahrain ariko akaba yarasanze bagenzi be mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse na Robenys William ukina mu gihugu cy’u Bubuligi.