• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, amakipe atandukanye akomeje gukina imikino ya gicuti, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Mata 2021 ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye ikipe ya Polic FC naho kuri Sitade Amahoro ikipe ya APR FC yakira Rutsiro FC.

Mu mukino wabereye kuri Sitade ya Mumena i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye ikipe ya Police FC maze ikipe y’urucaca ihatsindirwa ibitego 4-2, ku ruhande rwa Police FC ni ibitego byatsinzwe na Sibomana Patrick Pappy, Ndayishimiye Antoine Dominique, Twizerimana Martin Fabrice na Munyakazi Youssuf Lule mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu yo yatsindiwe na Ngendahimana Eric ndetse na Ishimwe Kevin.

Muri uyu mukino ikipe ya Police niyo yatangiye neza by’umwihariko mu gice cya mbere kuko ubwo hari ku munota wa 37 w’umukino rutahizamu Nshuti Savio yahaye umupira mwiza Sibomana Patrick, nawe ahita awushyira mu rushundura neza, iki gitego cyakurikiwe n’icyatsinzwe ku munota wa 40 aho abakinnyi ba Police FC bavuye inyuma bahererekanya neza baha Dominique ahita atsinda igitego cya kabiri.

Mbere y’uko amakipe ajya ku ruhuka Police FC yatsinze ikindi gitego cya gatatu ubwo hari ku munota wa 43 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Twizerimana Martin Fabrice wahoze akinira Kiyovu SC ayibonera igitego cyatandukanyije impande zombi z’igice cya mbere.

Amakipe avuye ku ruhuka, ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye uyu mukino niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 64 w’umukino nibwo abakinnyi b’inyuma ba Police FC bakoreye ikosa kuri rutahizamu Saba Robert, iri kosa ryakorewe mu rubuga rw’amahina ryahaye Penaliti Kiyovu maze Ishimwe Kevin uheruka kwinjira muri iyi kipe avuye muri APR FC atsinda iyo penaliti neza.

Nyuma y’iminota itatu gusa batsinze icyo gitego ubwo hari ku munota wa 67, umukinnyi wo hagati mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport Ngendahimana Eric uzwi nka Gasongo wanahoze akinira ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu igitego cya kabiri ubwo hari ku mupira ahawe na Serumogo Ally.

Ikipe ya Police FC yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Munyakazi Youssuf uzwi nka Lule, hari ku munota wa 81 w’umukino ubwo rutahizamu Mico Justin yakorewe ikosa na myugariro Mbogo Ally mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza ko ari penaliti maze Lule ayinjiza neza bityo binarangira umukino ari ibitego 4 bya Police FC kuri 2 bya Kiyovu SC.

Mu wundi mukino wabereye kuri sitade Amahoro I Remera APR FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC, ni umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze igitego kimwe ku busa.

Muri uyu umukino umutoza wa APR FC Mohammed Adil yari wahisemo gukinisha amakipe abiri atandukanye, warangiye ikipe ya APR FC itsinze igitego kimwe ku busa ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 32′ gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco wari wabanje mu kibuga kuri uyu mukino.

Usibye uyu mukino, APR FC irateganya gukina indi mikino ibiri ya gicuti mbere y’uko shampiyona itangira, aho iteganya gukina na Marines FC ku cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ndetse bakazakina na Mukura VS mu cyumweru gitaha.

Usibye iyi mikino yaraye ibaye, mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu SC izakira ikipe ya Mukura Victory Sport ndetse kandi ikipe ya Rayon Sports ikazakira ikipe ya Police FC.

2021-04-23
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Editorial 14 Feb 2018
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024
Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Editorial 02 Apr 2024
Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Editorial 31 Oct 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru