Kuwa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Muri iki kiganiro,Polisi y’u Rwanda yagejeje ku banyamakuru ishusho y’umutekano, aho ibyaha byagabanyutseho 12% muri rusange.
Iyi nama yahuje abanyamakuru na Polisi y’u Rwanda yari ifite insanganyamatiko igira iti:”Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Jonhston Busingye yashimye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’itangazamakuru hagamijwe kubahiriza amategeko.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’Birazwi ko itangazamakuru ari ubutegetsi bwa 4, kandi bufite inshingano zabwo, ntitwarwanya ibyaha n’ibibangamira umutekano w’abandi tudafite amakuru, kandi aha ni ho itangazamakuru nk’urwego rufite ubushobozi bwo guhindura imyumvire rusabwa guhanahana amakuru n’izindi nzego atuma ibyaha bikumirwa.”
Yakomeje avuga ati:”Ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bishobora gusenya igihugu cyangwa bikabangamira iterambere twiyemeje, ni ngombwa rero ko habaho ubufatanye bw’abanyamakuru kuko ijwi ryabo rigera ku banyarwanda benshi.”
Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Georges Rumanzi, yabwiye abanyamakuru ko impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’uburangare bw’abashoferi ndetse n’umuvuduko ukabije, ariko ko zishobora no gutezwa n’ibikorwa remezo nk’imihanda bitagendanye n’umubare w’ibinyabiziga byinjira mu Rwanda. Aha yavuze ati:”Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri uyu mwaka wa 2016, mu Rwanda hinjiye ibinyabiziga 85, 223, ni ukuvuga ko buri mwaka hinjira ibinyabiziga 17,044, bisobanuye ko buri kwezi ku muhanda hiyongera ibinyabiziga 1420, bikaba bigaragara ko ibinyabiziga byiyongera ndetse n’abababitwara bariyongera.
Yakomeje avuga ko ababuriye ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka ari 114, abakomeretse cyane ni 230 naho abakomeretse byoroheje ni 730, ugereranyije n’igihembwe gishize usanga impanuka zo mu muhanda zaragabanutseho 37%.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko muri rusange ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu byaha byari ku isonga muri uyu mwaka harimo gukubita no gukomeretsa, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ubudakoresheje kiboko.
Yakomeje avuga ati:” bimwe mu byatumye ibi byaha bigabanuka uko habayeho ubufatanye bushimishije hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yashishikarije abanyamakuru gukangurira abanyarwanda kuzizihiza iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka mu mahoro n’umutekano. Aha yavuze ati:”Tugiye kujya mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka mudufashe gukangurira abanyarwanda kwishima ariko banazirikana ko ntawe ukwiye gutakaza ubuzima mu buryo bw’amaherere kandi ko ntawe ukwiye guhungabanya umutekano w’abandi.”
Yakomeje avuga ati:”Twese dufatanye ngo umutekano wacu ukomeze kuba mwiza, twirinda ibyaha kandi tubizeza ko Polisi y’u Rwanda ifite ububasha n’ubushobozi mu kubabungabungira umutekano ariko ni ngombwa ko dufatanya.”
Hatanzwe ibiganiro birimo icy’uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere rirambye, uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha níbindi.
Asoza iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yashimiye abanayamakuru kubera inkunga batanga mu kubaka igihugu
Yavuze ati:”Uruhare n’ubufatanye dufitanye ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha no gushyira mu bikorwa amategeko, kugira amakuru ni imbaraga ariko kuyakoresha ni imbaraga nyinshi cyane.”
Abakora ibyaha barakoresha ikoranabuhanga kubatahura birasaba ubufatanye buhambaye mu ikoranabuhanga, ni byiza ko twasubiramo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru mu rugamba rwo gushaka umutekano.”
Yasoje yifuriza abanyamakuru kuzarangiza umwaka mu mahoro no gutangira umushya mu mutekano.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana
Inama yasojwe abayitabiriye biyemeje ko habaho gufatanya hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru mu kwigisha abaturarwanda amategeko y’umuhanda no kubakangura kuyubahiriza, by’umwihariko abanyamaguru, itangazamakuru ryiyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha rihanahana amakuru na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe, ryiyemeje kandi gukurikiza amategeko mu gutara no gutangaza amakuru yimakaza amahoro, umutekano n’iterambere birambye.
Itangazamakuru ryaniyemeje kugira uruhare mu gukangurira abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka bubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda cyangwa andi arebana umutekano muri rusange.
RNP