• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien   |   06 Aug 2025

  • Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!   |   04 Aug 2025

  • Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   04 Aug 2025

  • Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?   |   03 Aug 2025

  • Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0   |   01 Aug 2025

  • Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?   |   31 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize

Mu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize

Editorial 15 Dec 2016 Mu Mahanga

Kuwa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Muri iki kiganiro,Polisi y’u Rwanda yagejeje ku banyamakuru ishusho y’umutekano, aho ibyaha byagabanyutseho 12% muri rusange.

Iyi nama yahuje abanyamakuru na Polisi y’u Rwanda yari ifite insanganyamatiko igira iti:”Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Jonhston Busingye yashimye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’itangazamakuru hagamijwe kubahiriza amategeko.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’Birazwi ko itangazamakuru ari ubutegetsi bwa 4, kandi bufite inshingano zabwo, ntitwarwanya ibyaha n’ibibangamira umutekano w’abandi tudafite amakuru, kandi aha ni ho itangazamakuru nk’urwego rufite ubushobozi bwo guhindura imyumvire rusabwa guhanahana amakuru n’izindi nzego atuma ibyaha bikumirwa.”

Yakomeje avuga ati:”Ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bishobora gusenya igihugu cyangwa bikabangamira iterambere twiyemeje, ni ngombwa rero ko habaho ubufatanye bw’abanyamakuru kuko ijwi ryabo rigera ku banyarwanda benshi.”

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Georges Rumanzi, yabwiye abanyamakuru ko impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’uburangare bw’abashoferi ndetse n’umuvuduko ukabije, ariko ko zishobora no gutezwa n’ibikorwa remezo nk’imihanda bitagendanye n’umubare w’ibinyabiziga byinjira mu Rwanda. Aha yavuze ati:”Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri uyu mwaka wa 2016, mu Rwanda hinjiye ibinyabiziga 85, 223, ni ukuvuga ko buri mwaka hinjira ibinyabiziga 17,044, bisobanuye ko buri kwezi ku muhanda hiyongera ibinyabiziga 1420, bikaba bigaragara ko ibinyabiziga byiyongera ndetse n’abababitwara bariyongera.

Yakomeje avuga ko ababuriye ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka ari 114, abakomeretse cyane ni 230 naho abakomeretse byoroheje ni 730, ugereranyije n’igihembwe gishize usanga impanuka zo mu muhanda zaragabanutseho 37%.

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko muri rusange ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu byaha byari ku isonga muri uyu mwaka harimo gukubita no gukomeretsa, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ubudakoresheje kiboko.

Yakomeje avuga ati:” bimwe mu byatumye ibi byaha bigabanuka uko habayeho ubufatanye bushimishije hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yashishikarije abanyamakuru gukangurira abanyarwanda kuzizihiza iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka mu mahoro n’umutekano. Aha yavuze ati:”Tugiye kujya mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka mudufashe gukangurira abanyarwanda kwishima ariko banazirikana ko ntawe ukwiye gutakaza ubuzima mu buryo bw’amaherere kandi ko ntawe ukwiye guhungabanya umutekano w’abandi.”

Yakomeje avuga ati:”Twese dufatanye ngo umutekano wacu ukomeze kuba mwiza, twirinda ibyaha kandi tubizeza ko Polisi y’u Rwanda ifite ububasha n’ubushobozi mu kubabungabungira umutekano ariko ni ngombwa ko dufatanya.”

Hatanzwe ibiganiro birimo icy’uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere rirambye, uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha níbindi.

Asoza iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yashimiye abanayamakuru kubera inkunga batanga mu kubaka igihugu

Yavuze ati:”Uruhare n’ubufatanye dufitanye ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha no gushyira mu bikorwa amategeko, kugira amakuru ni imbaraga ariko kuyakoresha ni imbaraga nyinshi cyane.”

Abakora ibyaha barakoresha ikoranabuhanga kubatahura birasaba ubufatanye buhambaye mu ikoranabuhanga, ni byiza ko twasubiramo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru mu rugamba rwo gushaka umutekano.”

Yasoje yifuriza abanyamakuru kuzarangiza umwaka mu mahoro no gutangira umushya mu mutekano.

-5043.jpg

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana

Inama yasojwe abayitabiriye biyemeje ko habaho gufatanya hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru mu kwigisha abaturarwanda amategeko y’umuhanda no kubakangura kuyubahiriza, by’umwihariko abanyamaguru, itangazamakuru ryiyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha rihanahana amakuru na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe, ryiyemeje kandi gukurikiza amategeko mu gutara no gutangaza amakuru yimakaza amahoro, umutekano n’iterambere birambye.

Itangazamakuru ryaniyemeje kugira uruhare mu gukangurira abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka bubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda cyangwa andi arebana umutekano muri rusange.

RNP

2016-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

Editorial 29 Nov 2019
Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Editorial 11 Jan 2022
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024
Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza  akazi kabo

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo

Editorial 15 Mar 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru