Inama y’ibihugu by’Afrika yo hagati n’iburasirazuba (CECAFA) yemeje aho amarushanwa ategura nayo, ateganijwe muri uyu mwaka wa 2021 azabera.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021, i Rabbat muri Maroc, ubwo bari bagiye mu nama y’Inteko rusange ya CAF, yanatorewemo ubuyobozi bwa CAF, abanyamuryango ba CECAFA baboneyeho guhura bemeza ibihugu bizakira amarushanwa atandukanye.
Nk’uko byemejwe n’umuyobozi nshingwabikorwa wa CECAFA Bwana Auka Gaceho, yavuzeko batoye ibihugu bizakira amarushanwa ku buryo bukurikira :
▪️ CECAFA y’ibihugu izabera muri Ethiopia, kuri iyi nshuro ibihugu bikazibanda gukinisha abatarengeje imyaka 23.
▪️ CECAFA y’ibihugu mu bagore izabera muri Djibouti
▪️ CECAFA y’ama-Clubs iterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame izwi nka CECAFA Kagame Cup izabera mu gihugu cya Tanzaniya
▪️ CECAFA y’ibihugu mu bagore ariko bari munsi y’imyaka 20 izabera muri Uganda
▪️ Mu gihe irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri shampiyona z’abagore ku rwego rw’Akarere ka CECAFA izabera muri Kenya, aha Somalia ikaba yamaze gutangaza ko itazitabira.
CECAFA z’amakipe n’izibihugu mu bakuru zizakinwa hagati ya Kamena na Kanama harebwe igihe ama shampiyona azaba asojwe,n’aho CECAFA zishingiye ku kigero cy’imyaka zo zizakinwa igihe abana bazaba bari mu biruhuko by’amashuli.
Muri iyi nama abanyamuryango ba CECAFA bari bitabiriye niyo yatorewemo ubuyobozi bushya bwa CAF buyobowe na Patrice Motsepe, umunya-Afrika y’epfo nyiri Mamelodi Sundowns, muri komite nyobozi ye harimo :
Wadie Jary, Umunya-Tuniziya uzaba ushinzwe amajyaruguru y’Afrika, umunya-Liberia Moustapha Raji ushinzwe Uburengerazubanzuba, Umunya-Cameroon Seidou Mbombo Njoya ushinzwe Afrika yo hagati, umunya-Niger Djibrilla Hamidou uhagarariye agace ki
‘Uburungerazuba bwa kabiri, Umunya-Djibouti, Souleiman Waberi uhagarariye agace ka CECAFA, umunya-Seychelles Elvis Chetty n’ umunya-Botswana Maclean Letshwithi bahagarariye agace k’ Afrika y’amajyepfo n’umunya- comores kazi Kanizat Ibrahim uhagarariye abagore.