Kuva none tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kanama mu Rwanda harateranira inama ya Komite ihuza y’inzego zishinzwe Iperereza n’Umutekano z’Ibihugu bya Afrika baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afrika.
U Rwanda rwongeye kwakira inama yo kurwego rwo hejuru nyuma yo kwakira neza Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye kuva tariki 10 kugeza 18 Nyakanga.
Inama izaba ifite insangamatsiko yitwa “countering the growing threat of abuse of universal jurisdiction against Africa” aho abitabira iyi nama baganira ku mbogamizi Afrika ihura nazo harimo n’ ikoreshwa nabi ry’amasezerano yo gukurikirana ibyaha mpuzamahanga aho usanga Afrika ariyo yibasirwa cyane kurusha ahandi.
Iyi nama yateguwe ku bufatanya hagati ya leta y’u Rwanda ihagarariwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ndetse n’ubunyamabanga bwa Komite bw’inzego z’ibihugu bya Afrika bishinzwe Iperereza n’Umutekano mu cyongereza yitwa “Committee of Intelligence and Security Services of Africa (CISSA).”
Brig Gen Joseph Nzabamwita Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) yatangarije ibinyamakuru ko iyi nama yiga ku bijyanye n’umutekano n’imikoranire y’izo nzego mu kubungabunga umutekano wa Afrika.
Brig Gen Joseph Nzabamwita Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS)
U Rwanda rwiteguye kwakira neza mu rugwiro dusanganywe, abashyitsi bitabira iyi nama ibereye ubwa mbere mu gihugu cy’u Rwanda.
Uyu ukaba ari umwanya mwiza wo kwerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere, umutekano dufite ndetse naho tugeze tuwugeza kubandi banyafurika no hirya y’umugabane.
Kuba umunyamuryango wa CISSA bisabwa na buri rwego rw’iperereza rwa buri gihugu cy’Afurika kibyifuza bikagezwa ku bunyamabanga bwa CISSA bikemezwa n’inzego z’Iperereza n’Umutekano bigize uru rwego. Kugeza ubu Ibihugu binyamuryango bigera kuri 51.
Kigali Convention Centre (KCC) yakiriye iyi nama ya Komite ihuza inzego
zishinzwe Iperereza n’Umutekano z’ibihugu bya Afrika
Intego y’iyi nama ni ukungurana ibitekerezo ndetse no gufata imyanzuro izafasha ibihugu bya Afrika kunoza umutekano ndetse no kongera imikoranire hagati y’inzego z’Iperereza n’Umutekano mu guhanahana amakuru yagirira akamaro ibihugu bigize umugabane wa Afurika.
RDF : Umutekano n’Inkingi ya buri wese
Cyiza Davidson