• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%   |   20 Feb 2026

  • Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga   |   20 Feb 2026

  • Gen MK Mubarakh Muganga yasuye APR FC yitegura guhura na Police FC muri shampiyona y’u Rwanda   |   20 Feb 2026

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU   |   19 Feb 2026

  • Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe   |   19 Feb 2026

  • Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?   |   19 Feb 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Ubwanditsi 16 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubucamanza muri Kongo, Constant Mutamba, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Leta yishe abantu 172 kuva mu mpera z’umwaka ushize, bazira kuba “Kuluna”, twagereranya na mayibobo cyangwa bamwe biyise” marines”mu Rwanda.

Abo basore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 35, bavanywe muri magereza yo mu mijyi ikomeye, ariko cyane cyane muri gereza za Malala na Ndolo zo muri Kinshasa, bajya kwicirwa ahitwa ” Angenga” mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kongo.

Constant Mutamba, muri Kongo basigaye bita” Minisitiri w’urupfu”, avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo guca ubugizi bwa nabi bukabije bw’urwo rubyiruko ruzwi nka “kulunas”, dore ko ngo rwari rusigaye rwica, rugasahura, rugafata abagore ku ngufu, inzego z’umutekano zarabuze uko zibyifatamo.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’imiryango itari iya leta, bikomeje kwamagana iki gikorwa cyo kwica uru rubyiruko, kuko basanga nta na rimwe igihano cyo kwicwa kizakemura ibibazo by’ingutu Kongo ifite.

Abamaganye iyicwa ry’aba basore, basanga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaragombaga gukemura ikibazo cy’ubugizi bwa nabi buhereye ku ntandaro yabwo. Ni ukuvuga kurwanya bukene bukabije, ruswa n’akarengane, byatumye ubutegetsi butakaza icyizere n’ ijambo mu baturage.

Abasesenguzi kandi bemeza ko intambara z’urudaca muri Kongo zongereye ubugizi bwa nabi mu rubyiruko, dore ko rwakwirakwijwemo intwaro, rutozwa kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urugomo.

Aho kurandura ibitera ubushyamirane rero, kwigisha imyuga urubyiruko no kurushakira imirimo, Leta ya Tshisekedi irashaka kwihesha igitinyiro ku ngufu, ibinyujije mu kwica abaturage.

Abahanga bemeza ko igihano gifite akamaro ari igiha umunyabyaha amahirwe yo guhinduka no kwikosora, ari nayo mpamvu ibihugu byinshi ku isi byakuyeho igihano cy’urupfu.

Kongo yo iracyatsimbaraye, ikaba ari kimwe mu bihugu bike bigifite icyo gihano cy’urupfu mu mategeko yabyo. Nyamara na Perezida Tshisekedi ubwe yivugira ko” ubucamanza bwa Kongo burwaye”, bivuze ko ntawakwizera ibihano butanga, birimo n’icyo kwicwa.

Abanyamategeko bavuga ko ruriya rubyiruko rwishwe rutahawe ubutabera bwuzuye, kuko rwahamijwe icyaha mu nkiko z’ibanze gusa, ntirwahabwa amahirwe yo kujurira mu zindi nzego zisumbuyeho. Umwe mu bunganiraga mu mategeko abo basore yabwiye BBC ati:” Igihano cyo kwica ntigihugukirwa. Byarashobokaga ko aba bantu baburana kuzageza no mu rukiko rusesa imanza, ndetse na nyuma y’urwo rugendo rwose, rukaba rwarashoboraga kuzasaba imbabazi Perezida wa Repubulika, akaba ari we wemeza ko rwicwa cyangwa ruhabwa ibindi bihano”.

Akarengane n’urwango byahawe intebe muri Kongo, ku buryo hari n’impungenge ko iki gihano cyo kwicwa cyazakoreshwa nko kwikiza uwo leta idashaka.

Butya rero hari ibihugu bisa n’ibyarenze ihaniro. Muri Kongo niho Leta ishobora kwica abantu 172 ya miryango ngo” iharanira uburenganzira bwa muntu” ikaruca ikarumira. Niho honyine Leta irasa abanyururu basaga 1.000 mu ijoro rimwe, nk’uko byagenze muri gereza ya Makala muri rya kinamico bise ko abanyururu bashakaga gutoroka, ntibigire inkurikizi. Muri Kongo niho honyine barasa mu nkambi z’impunzi nk’uko byagenze i Kibumba no mu mujyi wa Goma, umuryango mpuzamahanga, harimo n’iyo Loni, inahafite abasirikari, ugaterera agati mu ryinyo!

Nyamara Leta y’uRwanda ijyana inzererezi mu bigo ngororamuco, aho abasore n’inkumi bigishwa imyuga izabahindurira ubuzima, induru zikavuga.Ibyo ntawe bigitesha umwanya ariko, kuko twasanze uko zahabu icishwa mu muriro ati ko irushaho kubengerana.

2025-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyinshi utari uzi kuri FDLR ifata urugero kuri Hitler

Ibyinshi utari uzi kuri FDLR ifata urugero kuri Hitler

Ubwanditsi 21 Sep 2019
Ntakirutimana Théoneste  wari Umuyobozi wa  ADEPR – Uganda, yashimutiwe  Kampala

Ntakirutimana Théoneste wari Umuyobozi wa ADEPR – Uganda, yashimutiwe Kampala

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri
Amakuru

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ubwanditsi 03 Jan 2024
Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa
INKURU NYAMUKURU

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru