Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, iyo bigeze ku nzego z’umutekano ikinyabupfura nicyo cyambere kuko iyo kidahari kibangamira akazi; aya ni amagambo yatangajwe na Lt Col Rwivanga ubwo yahamyaga amakuru avugako , Gen Fred Ibingira asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (Reserve Force), na Lt Gen (Rtd) Muhire, na we yigeze kuyobora umutwe w’Inkeragutabara ndetse n’Ingabo zirwanira mu kirere yagiye mu kiruhuko muri 2014 batawe muri yombi.
Gen Ibingira yafashwe tariki 07 Mata 2021 nyuma y’uko yari yitabiriye umuhango wo gusaba mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, uwo muhango ukaba wari umaze iminsi itatu ubaye.
Twibutse ko mu Rwanda kubera amabwiriza yo kwirinda COVID19, imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira itemewe.
Lt Gen Muhire we yafashwe tariki ya 24 Mata 2021 afatirwa I Rebero Kicukiro ahitwa Pegase Resort Inn mu mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bantu 33 ngo bari barimo gusangira icyo kunywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemeje aya makuru tariki 27 Mata 2021, avuga ko bombi batawe muri yombi bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Yagize ati “Ni byo, abo ba Jenerali bombi bari mu maboko y’inzego z’umutekano bazira kugaragara mu bikorwa by’imyitwarire mibi.”
Lt Col Ronald Rwivanga yongeyeho ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) gifite amabwiriza agenga imyitwarire agomba kubahirizwa n’ingabo zaba izikiri mu kazi ndetse n’izagiye mu kiruhuko zikaba intangarugero.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rwivanga, avuga ko abo ba Jenerali batazajyanwa mu butabera ahubwo bazahanwa hakurikijwe amabwiriza agenga imyitwarire mu ngabo z’u Rwanda, ababishinzwe mu ngabo bakaba ari bo bazagena igihano kibakwiriye.
Yavuze ko Igisirikare cy’u Rwanda cyamagana iyo myitwarire ku rwego rukomeye kubera ko igira ingaruka mu miyoborere n’imikorere y’ingabo.
Usibye abo basirikari bakuru, hari n’abapolisi bafashwe kuko bari bazi amakuru yaba ba Jenerali bari mu myidagaduro barenze ku mabwiriza ya COVID19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru, avuga ko hari abantu bafashwe bari kumwe na Lt Gen (Rtd) Muhire mu mujyi wa Kigali. Naho ku byabereye i Huye mu Majyepfo mu mihango y’ubukwe Gen Ibingira yari yitabiriye, ngo hakozwe iperereza riza gutuma babiri mu bayobozi bakuru ba Polisi muri ako gace batabwa muri yombi. Abo ni CSP Francis Muheto, uyobora Polisi mu Majyepfo, na SSP Gaton Karagire, uyobora Polisi mu Karere ka Huye.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko abo bayobozi babiri ba Polisi bafashwe bazira kuba bari bafite amakuru y’abo bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyamara ntibagire icyo babikoraho.
Mu bafashwe kandi harimo uwitwa Fidel Rugomwa, nyiri ahabereye ibyo birori, akaba yarafunzwe mu gihe kigera ku cyumweru, nyuma ararekurwa amaze kwishyura amande. Kimwe n’abandi basivili bafashwe bari kumwe na Lt Gen Muhire na bo bararekuwe bamaze kwishyura amande ateganywa, bamaze no kwisuzumisha COVID-19 kandi bakiyishyurira.