• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Editorial 28 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, iyo bigeze ku nzego z’umutekano ikinyabupfura nicyo cyambere kuko iyo kidahari kibangamira akazi; aya ni amagambo yatangajwe na Lt Col Rwivanga ubwo yahamyaga amakuru avugako , Gen Fred Ibingira asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (Reserve Force), na Lt Gen (Rtd) Muhire, na we yigeze kuyobora umutwe w’Inkeragutabara ndetse n’Ingabo zirwanira mu kirere yagiye mu kiruhuko muri 2014 batawe muri yombi.

Gen Ibingira yafashwe tariki 07 Mata 2021 nyuma y’uko yari yitabiriye umuhango wo gusaba mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, uwo muhango ukaba wari umaze iminsi itatu ubaye.

Twibutse ko mu Rwanda kubera amabwiriza yo kwirinda COVID19, imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira itemewe.

Lt Gen Muhire we yafashwe tariki ya 24 Mata 2021 afatirwa I Rebero Kicukiro ahitwa Pegase Resort Inn mu mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bantu 33 ngo bari barimo gusangira icyo kunywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemeje aya makuru tariki 27 Mata 2021, avuga ko bombi batawe muri yombi bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Ni byo, abo ba Jenerali bombi bari mu maboko y’inzego z’umutekano bazira kugaragara mu bikorwa by’imyitwarire mibi.”
Lt Col Ronald Rwivanga yongeyeho ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) gifite amabwiriza agenga imyitwarire agomba kubahirizwa n’ingabo zaba izikiri mu kazi ndetse n’izagiye mu kiruhuko zikaba intangarugero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rwivanga, avuga ko abo ba Jenerali batazajyanwa mu butabera ahubwo bazahanwa hakurikijwe amabwiriza agenga imyitwarire mu ngabo z’u Rwanda, ababishinzwe mu ngabo bakaba ari bo bazagena igihano kibakwiriye.

Yavuze ko Igisirikare cy’u Rwanda cyamagana iyo myitwarire ku rwego rukomeye kubera ko igira ingaruka mu miyoborere n’imikorere y’ingabo.

Usibye abo basirikari bakuru, hari n’abapolisi bafashwe kuko bari bazi amakuru yaba ba Jenerali bari mu myidagaduro barenze ku mabwiriza ya COVID19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru, avuga ko hari abantu bafashwe bari kumwe na Lt Gen (Rtd) Muhire mu mujyi wa Kigali. Naho ku byabereye i Huye mu Majyepfo mu mihango y’ubukwe Gen Ibingira yari yitabiriye, ngo hakozwe iperereza riza gutuma babiri mu bayobozi bakuru ba Polisi muri ako gace batabwa muri yombi. Abo ni CSP Francis Muheto, uyobora Polisi mu Majyepfo, na SSP Gaton Karagire, uyobora Polisi mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abo bayobozi babiri ba Polisi bafashwe bazira kuba bari bafite amakuru y’abo bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyamara ntibagire icyo babikoraho.

Mu bafashwe kandi harimo uwitwa Fidel Rugomwa, nyiri ahabereye ibyo birori, akaba yarafunzwe mu gihe kigera ku cyumweru, nyuma ararekurwa amaze kwishyura amande. Kimwe n’abandi basivili bafashwe bari kumwe na Lt Gen Muhire na bo bararekuwe bamaze kwishyura amande ateganywa, bamaze no kwisuzumisha COVID-19 kandi bakiyishyurira.

2021-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Editorial 15 Jan 2020
Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Editorial 20 Feb 2020
Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Editorial 08 Aug 2024
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Administrator 10 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY
ITOHOZA

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

Editorial 14 Mar 2016
Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda
Mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Editorial 24 Jan 2018
APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.
Amakuru

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

Editorial 29 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru