Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017.Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu ijambo risoza umwaka yagejeje kubanyarwanda ahagana mu ma saa sita y’ijoro, abifuriza umwaka mushya wa 2016.
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2015 wabayemo ibintu byinshi kandi byagiriye igihugu akamaro, bigaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeye ndetse butajegajega kandi umurimo wo kubaka igihugu ukaba wihuta.
Ibi ngo ni yo mpamvu Abanyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 rivugururwa, igikorwa cyakozwe bigashimangirwa na referendumu.
Yavuze ko Abanyarwanda bagaragaje mu buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo bifuriza ejo hazaza h’igihugu, bityo ko inzira yo kuvugurura Itegeko Nshinga yatanze umwanya wo kureba koko niba ibyo Abanyarwanda bashakaga guhindura bishyira mu gaciro.
Ati “ Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”
Yakomeje agira ati “ Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”
Yasabye Abanyarwanda ko bakomeza inzira batangiye yo guhindura igihugu kuko ‘n’ubundi ibisabwa kugira ngo dushumangire ubuyobozi butekanye ni nabyo bisabwa mu kubaka ubukungu bw’igihugu dutangiye kubona.’
Kuba Abanyarwanda bafite icyizere cy’ejo hazaza asanga bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’Abafatanyabikorwa icyizere ndetse n’abanenga u Rwanda byaba biturutse ‘ku kutatwumva neza cyangwa kudashaka kumva’ bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro bituma ‘amaherezo twumvikana, icya ngombwa ni uko abantu bose tugomba kubahana’.
Perezida Kagame yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza 2016
Perezida Paul Kagame yamaze amatsiko abaturage kubusabe bwabo
Ibi Perezida Kagame abivuze nyuma yaho Abanywanda benshi bari bamaze kumusaba ko yabemerera akazongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017,na Referandumu Abanyarwanda bemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika rivugururwa ku kigero cya 98.3%.
Umwanditsi wacu