• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Mugabe ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe

Mugabe ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe

Editorial 06 Mar 2018 POLITIKI

Ubuyobozi b’ishyaka National Patriotic Front (NPF) ryiyomoye kuri Zanu-PF, bwatangaje ko bwasuye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe, uheruka kweguzwa mu buryo butunguranye, bukamugaragariza ko ari umunyapolitiki mwiza ku buryo bushobora kumutanga nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida ataha.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo byemejwe ko Robert Mugabe atakiri Perezida wa Zimbabwe mu gihe yari amaze imyaka isaga 37 ayobora.

Uyu mukambwe w’imyaka 94, yabanje gufungirwa mu rugo n’igisirikare bitaremezwe ko ari umugambi wo kumuhirika, ku wa 21 Ugushyingo nibwo ibaruwa y’ubwegure bwe yasomewe Inteko Ishinga Amategeko yari iri mu myiteguro yo kumweguza ku gahato, isomwa n’umuyobozi wayo, Jacob Mudenda.

BBC yatangaje ko umwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye akaza gusezererwa witwa Brig. Ambrose Mutinhiri, yagaragaje ifoto ari kumwe na Robert Mugabe, avuga ko yamusuye mu rugo iwe, akamumenyesha amakuru y’uko agomba guhagararira ishyaka ryabo mu matora ya Perezida ataha.

Brig Mutinhiri, umwe mu bafatanyije na Robert Mugabe mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe mu myaka ya 1970, yeguye muri Zanu-PF mu cyumweru gishize, avuga ko uburyo bwa gisirikare bwakoreshejwe mu kweguza Mugabe bunyuranije n’Itegeko Nshinga.

Umunyamakuru wa BBC uri mu Murwa Mukuru Harare yatangaje ko abantu benshi bizeye ko Mugabe n’abandi baminisitiri bayoboranaga bagiye gukorera hamwe bagashinga ishyaka rigomba guhangana na Perezida uyobora Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Umuyobozi muri Guverinoma ya Zimbabwe utashatse kwivuga amazina, yabwiye ikinyamakuru Herald cyo muri Zimbabwe ati “Mu by’ukuru icyo bishatse kuvuga ni uko Mugabe wahoze ari Perezida ari gutera intambwe ashaka kongera kugaruka yihishe inyuma y’uriya muntu Brig. Ambrose Mutinhiri”

Gusa mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Brig, Mutinhiri yasobanura ko yasuye Mugabe mu rwego rwo kumushimira no kumusaba ko bakorana kuko amubonamo ubushobozi.

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Editorial 27 Apr 2018
Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Editorial 27 Dec 2017
Leta y’Amerika  yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Editorial 04 Jan 2016
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Editorial 17 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)
INKURU NYAMUKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Editorial 02 Apr 2020
EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze
Mu Rwanda

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

Editorial 09 Aug 2016
Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC
Mu Mahanga

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Editorial 12 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru