• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto   |   17 Jul 2025

  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Editorial 04 Apr 2016 ITOHOZA

Padiri Thomas Nahimana akomoka muri Diyosezi Cyangugu, Intara y’ Uburengerazuba, Akarere ka Rusizi, umurenge wa Nzahaha akaba yari amaze igihe akorera kiliziya Gatolika ariko ubu ntibakivuga rumwe kubera ibikorwa bihabanye nayo asigaye akora.

Tomas Nahimana , amaze iminsi azenguruka hirya nohino avuga amagambo asebya igihugu cy’u Rwanda. Avugako ishyaka rye ritsinze ikintu yakwihutira gukora, ari ugukuraho icyunamo , no gufunga inzibutso, ngo agasiga rumwe, rwitwa Ingoro y’ubwiyunge , ihambyemo abahutu n’abatutsi! Ngo naho kwibuka ni uguhembera urwango!

Uwo mupadiri washinze ishyaka yise Ishema, n’uruvugiro rwitwa le Prophète, (Umuhanuzi, ), amaze kugira abagore babiri, umwe witwa ko Mukamurenzi Jeanne na Nadine Claire Kansinge.

Mukamurenzi Jeane yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu yabyaranye na Padiri Nahimana, arimo ararya isataburenge Nadine kuko we batarabyarana, ariko kandi bizanabagora, kuko buri wese yamureshyaga amuha umwanya mu ishyaka !

-2577.jpg

Abagore ba Nahimana ( Nadine Claire Kansinge na Mukamurenzi Jeane) hirya ni Paul Rusesabagina

Mukamurenzi ashinzwe ubukangurambaga, naho Nadine ari mu buyobozi bukuru !
Nahimana avuga ko aje azanye n’abasore n’inkumi baje gukura u Rwanda ku ngoyi y’Iterabwoba, ngo no kurengera rubanda rugufi. Ayo magambo ya rubanda rugufi, rubanda nyamwinshi, ibyo aba arengura turabizi, ni ya turufu yagiye ikoreshwa mu guteza imvururu mu gihugu.

Urwo rubanda rugufi rugiye kubohorwa n’umuseminali wasamaye, sinzi aho ashaka kurubohera. Iyo bamubajije impamvu yiyambuye ikanzu, agahitamo guhangana mubya politiki y’iby’isi, avugako , bitoroshye kubwiriza abantu ibyerekeye ingoma y’ijuru mugihe babohewe ku isi.

Ngo ibyiza ni ukubanza gushyira iby’Imana ku ruhande, ukabanza ukabohoza imibiri, roho zikazaba zikizwa umubiri umaze kurya. « roho nziza itura mu mubiri mwiza » (Mens sana in corpore sano) !Niyo mpamvu kwitangira kurengera igihugu cyose nk’umunyapolitiki bitamvukije agaciro ko kwitangira paruwasi imwe gusa nk’umupadiri!

Ati “ Ubu ndizera ndashidikanya ko Mutagatifu Thomas More, umurinzi w’Abanyapolitiki, amvuganira mu ijuru buri munsi !” akomeza agira ati “ ntibikwiye ko twese «twahuukwa », tukazingira imirizo mu maguru” ibyo yabiganiriye n’uwitwa Amiel Nkuriza wahoze ari umunyamakuru wa Le Partisan mu Rwanda, nawe akaba ari muri utwo duco twa ba Padiri Nahimana.

Ngirango niyo mpamvu yanze ko umurizo we utuza mu maguru, agashaka ashishikaye , nta kindi kintu kizima kigamijwe uretse gucirira iterabwoba, guhembera umujinya no gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwangana.

Ngo theories zivuga ko amahanga yagambaniye u Rwanda, mu gutera ku Inkotanyi, cyakora ngo we ntabyemera. Ngo ibyo ni uguca rubanda intege kugirango rwo kugira icyo rukora. Dore uko abivuga. Ba « Kagame bagiye gutera u Rwanda batabibwirijwe n’Abanyamerika cyangwa Abongereza ! Niba hari byo Kagame ha icyo yemereye abo bazungu, natwe tuzakibemere,b aduhe igihugu. Icyo dupfa ni icyo, nta kindi. »
Hari ahandi abahishe ?

Paul RUSESABAGINA

-2576.jpg

Paul Rusesabagina w’imyaka 61 y’amavuko akaba atuye mu mujyi wa San Antonio muri Amerika, ariko akaba anatuye mu Bubiligi, yavukiye I Murama, ubu ni mu Karere ka Ruhango 13/9/1953 yatandukanye n’umugore wa mbere witwaga Esther Bamurage, nyuma aza gushaka Tatiana Rusesabagina mu mwaka wa 1989.

Ubu yatangaje ko umuhamagaro wo kurwanya u Rwanda watangiye kwiyubaka ubwo yahabwaga igihembo cyo kumushimira ko yarokoye abantu muri jenoside cyaje no gukinwaho filimi yiswe Hotel Rwanda mu 2004 ikaza no gutoranywa muri Oscar Awards. Ibyo ubwabyo si icyaha, ahubwo ikibi ni uko mbere ya byo kimwe n’abandi banyepolitiki babi, bahera ku mvugo zisebya u Rwanda, no gusubiza inyuma abaturage mu bitekerezo.

Iyi filimi yakinwe ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yerekana ukuntu uwari umuyobozi wungirije wa Hotel Milles Collines yahaye ubuhungiro impunzi z’Abahutu n’Abatutsi mu gihe cy’intambara, aho ngo yahaye ubuhungiro impunzi zibarirwa mu 1,268. Ibi ariko bamwe mu bahungiye muri iyi hotel bakiriho babinyomoza bavuga ko kugirango wemererwe kwinjira muri iyi hotel hari aho basabwaga gutanga amafaranga. Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba iri zina rye rizamuvana ku muntu uba uharanira ubwigenge muri iyi filimi, rikamugeza ku mwanya wa perezida w’igihugu.

Umunyarwandakazi uba mu Butaliyani witwa Rosine Mugunga ni umwe mu bagiye batangaza ukuri gushyira ahagaragara ibivugwa bikorwa bya Rusesabagina birangwa no gupfobya Jenoside, bikaba ari byo byakozwe.

Undi munyarwandqa wari muri Mille Collines, mu izina ry’abandi bari kumwe muri Mille Collines, yandikiye abateguraga guha Rusesabagina ubwenegihugu bw’icyubahiro bw’Ubutaliyani. Ibaruwa igira iti “ Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubabwire ukuri, ukuri kose, ntibigamije gusa kubamenyesha ko uwagombaga guhabwa igihembo cy’ubwenegihugu bw’icyubahiro (Rusesabagina) yiyitirira kurokora abantu muri Hotel ya Mille Collines apfobya Jenoside kandi ari yo yamugize icyamamare. Ikindi kandi turagira ngo tubasabe guhagarika icyemezo mwafashe, twemera ko byatewe n’uko mudafite amakuru ahagije”.

Mu gihe cya Jenoside muri 1994, bamwe mu Batutsi bahungiye muri Hotel ya Mille Collines mu Mujyi wa Kigali, Rusesabagina yayoboraga. Nyuma ya Jenoside yakoze filime yise “Hotel Rwanda” imutaka ko ari we warokoye abari muri iyo hoteli ayikoresha mu nyungu ze bwite.

Bamwe mu barokokeye muri iyo hoteli ariko bavuga ko Rusesabagina atabahishe by’impuhwe kuko yagiye abasaba amafaranga akayishyirira mu mufuka kandi ngo akaba yarakoranaga bya hafi n’abari mu ngabo za Leta yakoraga Jenoside icyo gihe.

Hari n’abavuga ko uyu Rusesabagina yakoraga urutonde rw’abihishe muri iyo hoteli akarushyikiriza abicanyi yashyizeho n’ibirango by’aho babaga bihishe nka nimero z’ibyumba n’ibindi.

Abahungiye muri iyo hoteli, bishimangira bitagibwaho impaka ko nta ruhare Paul Rusesabagina yagize mu irokoka ryabo kandi n’ibikorwa yiyitira gukora nta bushobozi nka Rusesabagina yari afite bwo kubikora.

Muri iyo baruwa ifunguye yashyizweho umukono na Ndolimana Muheto, igaragaza inyandiko zanditswe n’abahanga zigaragaza ibyabereye muri Hoteli ya Mille Collines zinyomoza ibivugwa ku butwari bwa Rusesabagina muri Hotel Rwanda, nk’iza Revocat Rutazibwa na Alfred Ndahiro ndetse n’ubuhamya bwa Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MINUAR) mu 1994.

Filime “Hotel Rwanda” yagize icyamamare Paul Rusesabagina abona n’ibihembo bitandukanye ariko kuva ubwo abarokeye muri Hoteli ya Mille Collines bahagurukiye bakamaganira kure ibyo kwiyitira kubarokora no kugaragariza amahanga, imigambi ye irimo guhakana no gupfobya Jenoside, bituma habaho ibihembo bimuca mu myanya y’intoki no kuterekana iyo filime ahantu hamwe na hamwe.

Umusore yashutse umukobwa ngo ni mwiza, nuko yirukira mu ndorerwamo arireba koko agira ngo yabaye mwiza. Ageze aho bimwanga munda ajya kureba umusore wari wabimushutse, ati ko nahabuze, hakore ndebe! None ibya filme kori filime nyine, ningombwa ko urose wese akabya inzonzi?

Cyiza Davidson

2016-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Editorial 01 Oct 2019
Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Editorial 08 Aug 2021
Andrew Muganwa yitabye Imana

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016
Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 03 Jun 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru