• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 09 Feb 2016 Amakuru

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 400 bakorera mu mujyi wa Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ibi babikanguriwe mu mpera z’icyumweru gishize, mu nama yabereye mu kagari ka Gahogo, ikaba yarabahuje na Inspector of Police (IP) Claver Kayihura, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

IP Kayihura yababwiye ko kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo biri mu nyungu zabo kimwe n’abandi bakoresha umuhanda, aha akaba yaragize ati:” Kubera ko impanuka iyo ibaye idatoranya, ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitera, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu unyuranyije n’amategeko agenga gutwara ikinyabiziga cyangwa kugenda mu muhanda.”

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza,ahubwo bagatanga amakuru y’ababikora.

IP Kayihura yababwiye kujya kandi bagira amakenga y’abantu batwaye ndetse n’ibyo bafite mu mitwaro yabo kugira ngo badatwara abantu bagiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa bafite ibintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge, kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Umwe muri abo bakora uyu nwuga witwa Kanani Vivence yagize ati:” Iyi nama yatumye dusobanukirwa uruhare rwacu mu kwicungira umutekano. Na none, twibukijwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu ku buryo bizatuma tudakora cyangwa ngo duteze impanuka mu muhanda.”

Aba bakora uyu mwuga biyemeje gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

RNP

2016-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Ingabire Victoire n’abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa

Ingabire Victoire n’abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa

Editorial 11 Mar 2023
Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Editorial 08 May 2025
Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Editorial 09 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba
ITOHOZA

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba

Editorial 09 Feb 2017
Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Editorial 10 May 2019
Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru