Umunyamakuru ukurikiranira hafi ibya politiki z’ibihugu bitandukanye, Mukamabano Madeleine, asanga kuba amashyaka ya opozisiyo ku buyobozi buriho mu Rwanda bifite inkomoko ku makosa akomeye yakoze nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mukamabano wahoze ari Umunyamakuru wa RFI utegura akanayobora ibiganiro bijyanye na politiki ya Afurika muri rusange, wanakoreye « France Culture » agahabwa igihembo cya “ Prix international Bayeux” nk’umutaramakuru mu bihugu biberamo intambara nyuma ya film mbarankuru ku mateka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yasanze amashyaka ya opozisiyo ataritaye ku mahano ya Jenoside nk’ikintu cyagombaga gushingirwaho muri politiki y’u Rwanda.
Nubwo amashyaka yitwa aya opozisiyo usanga avugira hanze y’u Rwanda, ubusesenguzi bwa Mukamabano bwerekana ko ariyo yinaniwe, nta guhezwa mu gihe yagendera mu murongo uzirikana amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo.
Yagize ati “Ese opozisiyo nta ntege ifite bitewe n’uko nta mwanya ihabwa? Kubera ko ihozwa ku nkeke cyangwa itemewe? Cyangwa hari izindi mpamvu …Njye nk’umusesenguzi iyo nitegereje, nsanga amashyaka ya opozisiyo yo mu Rwanda, nyuma gato ya Jenoside yarakoze ikosa rikomeye. Nibaza ko yafashe jenoside nka kimwe mu bibazo bisanzwe byabayeho mu mateka ya politiki y’igihugu. Ariko kandi jenoside yaje guhinduka ndetse yagombaga no guhinduka umwanya shingiro w’ubuzima mu bya politiki y’iki gihugu.”
Uyu musesenguzi agaragaza ko nyuma ya miliyoni y’Abatutsi bishwe muri Jenoside n’abandi nka bo bayigizemo uruhare bitashobokaga gukomeza gukora politiki nk’uko byari bisanzwe, bitewe n’uko imitima y’Abanyarwanda yari igifite ibikomere, ubwoba n’urwikekwe bikiri byose.
Yagize ati “Nta kuntu nyuma y’inzirakarengane zirenga miliyoni ndetse n’abicanyi barenga miliyoni politiki yari gukorwa muri iki gihugu nk’uko byahoze mbere. Gukina politiki nk’uko byari bisanzwe, gushondana…Abantu bari bafite ubwoba, imitima yabo yarakutse, bageragezaga kwibagirwa ibyari bimaze kubaho, yaba abakoze jenoside kimwe n’abayikorewe. Politiki ntiyashoboraga gukomeza gukorwa nka mbere.”
“Ntabwo twari gusubira inyuma ariko kandi amashyaka ya poltiki yari mu Rwanda, arimo n’amwe yari akomeye nka MDR yafatwaga nk’ishyaka riza imbere y’andi mu mashyaka ya opozisiyo, barebye u Rwanda nk’indorerezi, ntimwigeze mubona ba kizigenza muri ayo mashyaka bajya hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kongera kubarema agatima. Ntimwigeze mubona abayobozi b’ayo mashyaka bajya guhoza amarira abari barokotse ndetse n’abahohotewe, ahubwo kuri bo indi paji nshya ko gusakuza yari itangiye nk’uko byari byarahoze. Muri make kuri bo byari nk’aho jenoside yari akanyuzemo, kuri bo ni nkaho ubuzimwa bwari bukomeje nk’uko byahoze mbere.”
Opozisiyo yikoreje Kagame imitwaro iremereye
Mukamabano akomeza avuga ko muri icyo gihe amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi yasigiye Kagame imiruho yose y’igihugu aba ari we uyikorera irimo ibijyanye no kugarura umutekano n’ituze mu gihugu, gusubiza icyizere abicanyi ndetse n’abari barokotse , yo aho kugira icyo akora ‘ngo yari yiyicariye ageretse akaguru ku kandi’, rimwe na rimwe ugasanga abayobozi bayo bari kuzenguruka mu bihugu by’u Burayi bahamagarira imiryango itegamiye kuri leta n’abaterankunga guhagarikira u Rwanda inkunga.
Yagize ati “Sinzigera nibagirwa na rimwe umunsi Faustin Twagiramungu yari i Genève, asaba ko igihugu gihagarikirwa inkunga kugeza nibura nyuma y’itegurwa ry’amatora, ubwo cyari kicyuzuye imirambo, Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bakiri mu nkambi i Goma. Iryo ni ryo kosa rikomeye ryatumye abantu bibwira bati ‘yego Kagame atera abantu ubwoba, FPR nta muntu uyizi, ni abantu bavuye imahanga batazwi, yewe n’Abatutsi ni bo bake kurenza n’uko byari byarahoze mu gihugu, muri make yarimo adutegurira inzira igana ku miyoborere. Hagati aho ariko muri iyo nzira haje kubaho guhura kw’imitima hagati ya FPR n’abaturage.”
Mu busesenguzi bwa Mukamabano, yitsa cyane ku kuntu bitari byoroshye kubona icyari guhuriza hamwe Abanyarwanda .
Ati “Nyemerera nkoreshe imvugo isa n’aho ari nyandagazi – ni inda yabahurije hamwe, kuko abo bose barimo babona inyungu byashobokaga ko babikuramo. Gutera umugongo ubwicanyi bwari bumaze kubaho, abicanyi bagakorana n’abo biciye, burya iyo ubibonye uri umuntu wo hanze y’igihugu ubibona nk’ikintu cy’indengakamere, iyo ubonye urwo rubyiruko muri za koperative, bamwe muri bo usanga hambere aha bari bafunze none muri iki gihe barangije igifungo cyabo, bari gukorana n’abo biciye.”
Akomeza avuga ko kuba abagize uruhare muri Jenoside bashobora gukorana n’abo bahemukiye ari ukurenga ibibazo bya politiki, iterambere n’ibizanira inyungu abenegihugu bikaba ari byo birangamirwa.
Ati “Mu banyapolitiki ba mbere Twagiramungu ni we wadukanye intero ya “Ntora mpore” yoherereje abicanyi. Ese abahutu bari bagifite ishyushyu ryo guhora, bati ‘noneho dufite Perezida w’Umuhutu tugiye kwihorera? Oya ahubwo ndizera ko bageragezaga kwibagirwa ibyo bari bamaze gukora.
Ariko iyo ndeba ahazaza mbona hari impinduka. Nashimishijwe n’ikiganirompaka ku bijyanye n’imisoro kuko ntekereza ko igishishikaje abantu atari ukumenya niba runaka azaba Senateri cyangwa ahubwo icyo azangezaho ni iki? Ese imisoro izagabanywa, ese nigabanuka leta izakomeza kwishyurira abana buruse, mituweli n’ibindi? Hari isano y’inyungu ku mpande zombi hagati ya leta n’abaturage kandi ndakeka ko abanyapolitiki b’ahazaza bazabyumva kurushaho kuko iyo sano idahari ntacyo gukora politiki byaba bimaze.”
Urubuga rwa politiki mu Rwanda rurafunguye, ushaka gushinga ishyaka arabyemerewe apfa kuba adahutaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Amashyaka ya opozisiyo ku butegetsi yabaye igipimo cy’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi; aho bavuga ko ataba bitangira gukemanga demokarasi yaho. Ku Rwanda, amahitamo y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizeho imiterere yihariye ya politiki.
Umunyamakuru ukurikiranira hafi ibya politiki z’ibihugu bitandukanye, Mukamabano Madeleine
Source: IGIHE