• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Editorial 10 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yahawe uburenganzira bwo gukorera imyitozo ndetse no kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye.

Kuva iyi Sitade yatangira kuvugururwa muri Mata 2022, nibwo ikipe ga Mukura VS yari isanzwe ikorera imyitozo ndetse ni kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye yahise yerekeza kuri Sitade ya Kamena.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu niho iyi kipe yakomereje by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 niho yakoreraga imyitozo ndetse ikanahakirira imikino yayo.

Kuvugururwa kwa Sitade ya Huye byaje nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rimenyesheje u Rwanda ko nta kibuga bafite cyo kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma nibwo u Rwanda rwatangiye kwishakamo ibisubizo aho kugira ngo ruzajye kwakirira hanze y’igihugu ruhitamo kuvugurura Sitade ya Huye.

Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa twitter rw’iyi kipe ibarizwa mu ntara y’amajyepfo, batangaje ifoto igaragaza ko iyi kipe yagarutse kuri iyi sitade ndetse bakaa bitegura kubakirira ikipe ya Rutsiro Fc mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Kuba iyi sitade imaze kuvugururwa yagiye yakira imikino itandukanye harimo iy’ikipe y’igihugu Amavubi nkuru ndetse n’iyabari munsi y’imyaka 23, yakiriye kandi n’indi mikino mpuzamahanga yahuje APR FC na US Monastir muri CAF champions League ndetse n’indi ya As Kigali yakinaga amarushanwa ya CAF Confederation Cup.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nibwo ikipe ya Marines FC yo mukarere ka Rubavu yujuje imikino 7 ya shampiyona idatsinda muri shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 kuko imaze gutsindwa imikino 5 inganya indi ibiri muri 7 imaze gukina yose hamwe.

Ibi byabaye nyuma yaho mu mukino wa shampiyona utarabeye igihe yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Rubavu kuri Sitade Umuganda.

Ku ruhande rwa Gasogi United, ibitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa Mbere w’umukino ndetse n’ikindi gitsindwa na Malipangou Théodore Yawanendji Christian ubwo hari ku munota wa 41, igitego kimwe rukumbi cya Marines cyatsinzwe na Nkundima Avit.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Marines FC iguma ku mwany wa nyuma n’amanota 2 naho Gasogi United yahise yisanga ku mwanya wa  gatanu n’amanota 14.

2022-11-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Editorial 09 Nov 2017
Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Editorial 18 Aug 2020
CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

Editorial 14 Jan 2018
Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Editorial 02 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA AHORUKOMEYE Victor RUSABA GUHINDURA IZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA AHORUKOMEYE Victor RUSABA GUHINDURA IZINA

Editorial 04 Feb 2019
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Editorial 08 Apr 2019
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]
UBUKUNGU

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Editorial 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru