Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos muri Kanama uyu mwaka azarekura ubutegetsi yari agiye kumaraho imyaka 40, ariko iyo witegereje usanga mu by’ukuri azaba aburekuye ariko atarekuye !
Bwa mbere Dos Santos yatangarije inama rusange y’ishyaka rye (MPLA) yuko atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Werurwe umwaka ushize, ariko benshi ntibabyemere kubera impamvu zatuma buri wese koko byamugora kubyemera !
Abatemeraga yuko Dos Santos, wategetse icyo gihugu kuva mu 1979, yakwibwiriza kurekura ubutegetsi ahanini bari bashingiye ku gihe kirekire abumazeho bugahinduka nk’umwihariko we, kandi nta n’igitutu kinini yotswagwa ngo abuveho. N’abageragezaga kwemera wasangaga biyumvisha yuko uyu mugabo w’imyaka 75 y’amavuko agomba kuba afite uburwayi butatuma akomeza imirimo ye y’ubukuru bw’igihugu !
Perezida Santos ariko byaba ari byo asigaranye intege nkeya cyangwa atari byo agikomeye, ukuri uko kumeze n’uko uwo mugabo wagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Perezida wa mbere wa Angola, Agostinho Neto muri Nzeri 1979, atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, nk’uko abakuru b’ibihugu bagenzi baherutse kubigaragaza !
Tariki 18 z’ukwezi gushize i Mbabane muri Zwaziland hateraniye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), yitabirwa n’Umwami Mswati III, Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe, Perezida Henry Rajaonarimampianina, Perezida Edgar Chagwa Lungu wa Zimbia na Visi Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.
Abandi bari muri iyo nama ni Minisitiri w’intebe wa Mozambique, Agostinho do Rosario Carlos; Minisitiri w’intebe wungirije muri Lesotho, Mothetjoa Metsing; Minisitiri w’ingabo wa Angola, General Jaao Manuel Goncalves Lourenco; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana, Pelonomi Venson Moitoi; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malawi, Francis Kasaila: Umunyamabanga Mukuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mauritania, MD Phokeer; naho Seychelles iserukirwa na ambasaderi Barry Faure. Hari kandi n’umunyamabanga mukuru wa SADC, Stergomena Laurence Taxi.
Nyuma y’iyo nama hasohowe itangazo y’imyanzuro y’ibyayivugiwemo. Muri ibyo harimo yuko abo bayobozi ba SADC bamenyeshejwe yuko Perezida Eduardo dos Santos ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha muri Angola. Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, People’s Movement for the Liberation of Angola (MPLA) ryatoranyije Minisitiri w’ingabo, General Joao Lourenco kuzaribera kandida perezida muri ayo matora !
Kuba rero Dosantos ataziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ni ukuri kuko ntabwo yabeshya ngo anabeshye abayobozi bakuru ba SADC, Angola ibereye umunyamuryango w’imena. Ikindi kintu kigomba kuba ari ukuri n’uko kuba General Lourenco ariwe uziyamamaza ku itike ya MPLA, iri ku butegetsi, bivuze yuko ariwe uzasimbura Dos Santos ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Nk’uko bimeze kuri CCM muri Tanzania, ANC muri Afurika y’Epfo na FLORIMO muri Mozambique, ntabwo MPLA irageza igihe cyo gutsindwa amatora muri Angola ! Muri icyo gihugu ishyaka ryabonye intebe nyishi z’abadepite mu matora niryo rishyiraho Perezida wa Repubulika.
Kuba rero General Lourenco ariwe Perezida wa Repubulika utaha muri Angola ntabwo bikiri ibyo gushidikanyaho. Icyo ahubwo umuntu yakwibaza ni uburyo uyu mugabo azashobora gukora akazi ke neza kandi Dos Santos azaba amuyobora mu bundi buryo.
Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos
Nubwo Dos Santos azaba avuye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko azakomeza kuba Perezida wa MPLA. Nka Perezida w’ishyaka, Santos azaba afite imbaraga zikomeye zirimo guhitamo abakandida depite kimwe no gutoranya abawofisiye bajya mu nzego zo hejuru mu gisirikare no muri Polisi. MPLA kandi izaba ifite ububasha bwo gukura ku mirimo ya leta umukada wayo wese, harimo na Perezida wa Repulika. Nubwo Lourenco azaba ari Perezida wa Repubulika ariko ntabwo bishoboka yuko azabura kuzajya avugirwamo na Santos, bitume akora amutinya !
General Joao Lourenco yari asanzwe ari Visi Perezida wa MPLA ariko ntabwo yari akunze kuvugwa cyane. Ariko azwiho kuba inkoramutima ya Dos Santos, bikaba bitanatangaje kuba ariwe yagennye kuzamusimbura. Mu gihe ariko Perezida Santos azwiho kuba yarirunzeho umutungo w’igihugu, Lourenco ntabwo ari mu mibare y’abantu bakize cyane muri Angola. Ntabwo yirunzeho imutungo nk’uko bimeze ku bandi bari hafi ya Dos Santos.
Ariko Lourenco nka Perezida wa Repubulika nta kuntu atazakomeza kuvugirizwa induru ngo akurikirane abasahuye igihugu kimwe no guca umuco wo gutanga ubutegetsi bishingiye ku kenewabo n’ikimenyane, byakomeje gukorwa na Dos Santos. General Lourence azaba ategerejweho gukosora amakosa yakozwe n’uwo azaba asimbuye, ariko ibyo ntabwo azabishobora kuko uwayakoze azaba akimuri iruhande kandi anamufiteho ijambo !
Ubu ikintu kivugwa cyane ni uburyo abanyagihugu ba Angola bakennye kandi icyo gihugu gikize kuri Peteroli n’ibiyikomokaho. Ibi by’ubukene bw’abaturage, muri rusange buri umwe ntabona amadolari arenze abiri ku munsi, bikaba bibi kurushaho kubera imutungo abo mu muryango wa Perezida Dos Santos birunzeho.
Uhereye kuri Perezida Santos ubushakashatsi, burimo ubwa Cabinda online, bugaragaza yuko yirunzeho amadolari ya Amerika miliyari 20, akaba ashyirwa mu mubare w’abaperezida 10 bakize cyane ku isi. Umukobwa we, Isabel dos Santos, ubushakashatsi burimo ubwa Forbes bugaragaza yuko yirunzeho imitungo n’amafaranga bifite agaciro gasaga amadolari ya Amerika miliyari 3.2 ! Isabel ngo agomba kuba ariwe mugore ukize kurusha abandi muri Afurika, ngo akaba ari nawe mugore w’umwirabura ukize kurusha abandi ku isi !
Umwaka ushize Perezida Dos Santos yagize Isabel umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe petelori (oil company), Sanangol, naho umuhungu we witwa Jose Filomeno agirwa umuyobozi mukuru wa Sovereign wealth fund (Fundo Soberano de Angola). Iki kigo, cyatangijwe ku mugaragaro muri 2012 gishyizwemo miliyari eshanu z’amadolari, gifite imishinga myinshi yo guteza imbere abaturage ariko benshi bakavuga yuko ari icyo guteza imbere umuryango wa Perezida Jose Eduardo des Santos n’ubundi wari usanzwe uteye imbere !
Perezida mushya rero agerageje gukora ku muryango kimwe n’inkoramutima za Dos Santos yahura n’ibibazo. Adakosoye kandi uburyo bahombyamo igihugu, abaturage n’amahanga ntibatinda kubimubaza ! General Lourence rero yimikwe ariko azi neza yuko yimikanywe n’ibibazo !
Casmiry Kayumba