Kiliziya gaturika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakoze akazi gakomeye cyane ngo uyu mwaka wa 2017 utangire amaraso menshi atarimo ameneka, ariko uko bigaragara n’uko inzira ikiri ndende !
Umwaka wa 2017 ujya kurangira impungenge zari zose yuko ubwicanyi bukomeye bugiye kwaduka muri icyo gihugu, dore yuko bwari bwaramaze no gutangira aho imibare igaragaza yuko abantu batari hasi y’i 100 bari bamaze kwicwa n’abandi babarirwa mu Magana barajugunywe mu munyururu bashinjwa kuba aribo batezaga imvururu zatumye n’imitungo myinshi isahurwa indi ikangizwa !
Perezida wa Congo Joseph Kabila
Intandaro z’izo mvururu zakomokaga k’ukuri k’uko abatavuga rumwe na leta batabonaga aho igihugu cyaganaga nyuma ya Joseph Kabila kurangiza manda ye ya kabiri ari nayo yagombaga kuba iya nyuma, tariki 19 z’ukwezi gushize.
Abatavuga rumwe na leta bavugaga yuko iyo tariki ya 19 nigera Kabila nta rekure ubutegetsi bari gutangiza imyigaragambyo ihoraho mpaka aburekuye. Ibi byakomeje gutera impungenge zuko imirwano nya mirwano muri icyo gihugu yashoboraga gutangirana n’uyu mwaka.
Edem Kodjo wari warashyizweho n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe (AU)
Izo mpungenge kandi zari zifite ishingiro kuko Edem Kodjo wari warashyizweho n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe (AU) ngo ahuze impande zitavuga rumwe muri DRC wabonaga byaramunaniye, cyane yuko abatavuga rumwe na leta batamwiyumvagamo.
Aho DRC yerekezaga hari hateye ubwoba ariko kiliziya gaturika muri icyo gihugu iza kubyifatamo kigabo. Umuyobozi w’inama y’abasenyeri (CENCO), Marcel Utembi, yafashe akazi k’ubuhuza hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo birangira hafashwe icyemezo gituma muri icyo gihugu hadatemba imivu y’amaraso.
Muri iyo mishyikirano yayobowe na kiliziya gatulika hemeranyijwe yuko amatora ya pereizida wa Repubulika muri DRC azaba mu mpera z’uyu mwaka aho kuba mu kwa kane umwaka utaha nk’uko ubutegetsi bwa Kabila, mu buhuza bwa Edem Kodjo, bwabiteganyaga !
Nubwo iyi mishyikirano yayobowe na Kiliziya Gatulika, kuva taliki ya 8 z’ugushize ku geza mu mpera zako, iramiye igihugu kujya mu bwicanyi bukomeye, ariko inzira iracyari ndende kuko hari byinshi byakuririrwaho bigatuma imvururu zongera kwaduka.
Umuyobozi w’inama y’abasenyeri (CENCO), Marcel Utembi
Icya mbere n’uko ayo masezerano ateganya yuko amatora azakorwa mu mpera z’uyu mwaka ariko itariki nyayo ikaba itarumvikanyweho. Bamwe muri opozisiyo batangiye kuvuga yuko iyo tariki bashaka kuyimenya. Icya kabiri n’uko abo bo muri opozisiyo batangiye gusaba yuko Kabila yakwemera ku mugaragaro yuko atazongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Abari ku butegetsi bo bavuga yuko mbere y’ayo matora hagomba kuzabaho referandumu, abatavuga rumwe nayo bakibaza icyo iyo referandumu izaba ishaka kugeraho, kandi bakomeje kunangira yuko Kabila agomba kujyana n’uwo mwaka, bita uw’ubusa, yongereweho.
Ikindi kibazo kitagomba kwirengagizwa ni icyatumye ubutegetsi Kinshasa budatumiza amatora mu gihe yari ategenyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Leta yasubitse ayo matora ivuga yuko nta rutonde nyarwo rw’abagomba gutora rwari ruhari nk’uko nta n’amafaranga yo gukoreshwa muri ayo matora yari kuba yabonetse. Leta ikavuga yuko ibyo byombi bitari gushoboka kuba byabonentse mbere y’ukwa kane 2018. Ibi rero bishobora gutuma amatora yongera gusubikwa, ibibazo bigasubira hahandi !
Minisitiri w’Intebe wa Congo Samy Badibanga
Ikibazo ubu gikomeye ni ikijyanye na guverinoma y’inzibacyuho yayobora icyo gihugu kugera ku matora. Mu inzibavyuho yari yavuye muri yamishyikirano yari iyobowe na Kodjo, hari hashyizweho Samy Badibanga ku mwanya w’aminisitiri w’intebe nubwo bamwe bari biteze yuko yakabaye Vital Kamerhe. Badibanga rero agomba kuvaho, Minisitiri w’intebe akava mu mashyaka ya opozisiyo yibumbiye muri Rassemblement. Kabila avuga yuko ayo mashyaka yamushyikiriza amazina menshi agahitamo rimwe, nabo bakavuga yuko bagomba kumwoherereza rimwe gusa akaba ariwe ugirwa Minisitiri w’intebe !
Casmiry Kayumba