• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Editorial 13 Jan 2017 Mu Rwanda

Kiliziya gaturika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakoze akazi gakomeye cyane ngo uyu mwaka wa 2017 utangire amaraso menshi atarimo ameneka, ariko uko bigaragara n’uko inzira ikiri ndende !

Umwaka wa 2017 ujya kurangira impungenge zari zose yuko ubwicanyi bukomeye bugiye kwaduka muri icyo gihugu, dore yuko bwari bwaramaze no gutangira aho imibare igaragaza yuko abantu batari hasi y’i 100 bari bamaze kwicwa n’abandi babarirwa mu Magana barajugunywe mu munyururu bashinjwa kuba aribo batezaga imvururu zatumye n’imitungo myinshi isahurwa indi ikangizwa !

-5372.jpg

Perezida wa Congo Joseph Kabila

Intandaro z’izo mvururu zakomokaga k’ukuri k’uko abatavuga rumwe na leta batabonaga aho igihugu cyaganaga nyuma ya Joseph Kabila kurangiza manda ye ya kabiri ari nayo yagombaga kuba iya nyuma, tariki 19 z’ukwezi gushize.

Abatavuga rumwe na leta bavugaga yuko iyo tariki ya 19 nigera Kabila nta rekure ubutegetsi bari gutangiza imyigaragambyo ihoraho mpaka aburekuye. Ibi byakomeje gutera impungenge zuko imirwano nya mirwano muri icyo gihugu yashoboraga gutangirana n’uyu mwaka.

-5371.jpg

Edem Kodjo wari warashyizweho n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe (AU)

Izo mpungenge kandi zari zifite ishingiro kuko Edem Kodjo wari warashyizweho n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe (AU) ngo ahuze impande zitavuga rumwe muri DRC wabonaga byaramunaniye, cyane yuko abatavuga rumwe na leta batamwiyumvagamo.

Aho DRC yerekezaga hari hateye ubwoba ariko kiliziya gaturika muri icyo gihugu iza kubyifatamo kigabo. Umuyobozi w’inama y’abasenyeri (CENCO), Marcel Utembi, yafashe akazi k’ubuhuza hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo birangira hafashwe icyemezo gituma muri icyo gihugu hadatemba imivu y’amaraso.

Muri iyo mishyikirano yayobowe na kiliziya gatulika hemeranyijwe yuko amatora ya pereizida wa Repubulika muri DRC azaba mu mpera z’uyu mwaka aho kuba mu kwa kane umwaka utaha nk’uko ubutegetsi bwa Kabila, mu buhuza bwa Edem Kodjo, bwabiteganyaga !

Nubwo iyi mishyikirano yayobowe na Kiliziya Gatulika, kuva taliki ya 8 z’ugushize ku geza mu mpera zako, iramiye igihugu kujya mu bwicanyi bukomeye, ariko inzira iracyari ndende kuko hari byinshi byakuririrwaho bigatuma imvururu zongera kwaduka.

-5370.jpg

Umuyobozi w’inama y’abasenyeri (CENCO), Marcel Utembi

Icya mbere n’uko ayo masezerano ateganya yuko amatora azakorwa mu mpera z’uyu mwaka ariko itariki nyayo ikaba itarumvikanyweho. Bamwe muri opozisiyo batangiye kuvuga yuko iyo tariki bashaka kuyimenya. Icya kabiri n’uko abo bo muri opozisiyo batangiye gusaba yuko Kabila yakwemera ku mugaragaro yuko atazongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Abari ku butegetsi bo bavuga yuko mbere y’ayo matora hagomba kuzabaho referandumu, abatavuga rumwe nayo bakibaza icyo iyo referandumu izaba ishaka kugeraho, kandi bakomeje kunangira yuko Kabila agomba kujyana n’uwo mwaka, bita uw’ubusa, yongereweho.

Ikindi kibazo kitagomba kwirengagizwa ni icyatumye ubutegetsi Kinshasa budatumiza amatora mu gihe yari ategenyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Leta yasubitse ayo matora ivuga yuko nta rutonde nyarwo rw’abagomba gutora rwari ruhari nk’uko nta n’amafaranga yo gukoreshwa muri ayo matora yari kuba yabonetse. Leta ikavuga yuko ibyo byombi bitari gushoboka kuba byabonentse mbere y’ukwa kane 2018. Ibi rero bishobora gutuma amatora yongera gusubikwa, ibibazo bigasubira hahandi !

-5369.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Congo Samy Badibanga

Ikibazo ubu gikomeye ni ikijyanye na guverinoma y’inzibacyuho yayobora icyo gihugu kugera ku matora. Mu inzibavyuho yari yavuye muri yamishyikirano yari iyobowe na Kodjo, hari hashyizweho Samy Badibanga ku mwanya w’aminisitiri w’intebe nubwo bamwe bari biteze yuko yakabaye Vital Kamerhe. Badibanga rero agomba kuvaho, Minisitiri w’intebe akava mu mashyaka ya opozisiyo yibumbiye muri Rassemblement. Kabila avuga yuko ayo mashyaka yamushyikiriza amazina menshi agahitamo rimwe, nabo bakavuga yuko bagomba kumwoherereza rimwe gusa akaba ariwe ugirwa Minisitiri w’intebe !

Casmiry Kayumba

2017-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Editorial 20 Jan 2018
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Editorial 18 Jan 2022
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Editorial 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi
Mu Mahanga

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Editorial 16 Nov 2016
Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu
IMIKINO

Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Editorial 06 Jul 2016
Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire
HIRYA NO HINO

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Editorial 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru