Mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika ( EAC) Tanzania na Uganda nibyo bitarapfusha umukuru w’igihugu akiri ku butegetsi, u Burundi bukaza ku isonga mu mubare munini w’abishwe kimwe na za kudeta zidasobanutse.
Kuva Tanzania yaba Repubulika mu 1962 imaze gutegekwa n’abakuru b’ibihugu batanu kandi bose bakaba baragiye bahererekanya ubutegetsi mu mahoro, nta kudeta zibayeho cyangwa ngo hagire uwabuguyeho atarangije manda ye ! Manda y’umukuru w’igihugu muri Tanzania ni imyaka itanu, ishobora kongezwa incuro imwe. Uretse Perezida Julius Nyerere wavuye ku butegetsi, ku bushake, ibya manda zitarabaho agategeka imyaka 23 (1962-1985), abamusimbuye bagiye bategeka manda ebyiri ntarengwa. Abo bategetse nyuma ye ni Ai Hassan Mwinyi, Benjamin William Mkapa, Jakaya Mrisho Kikwete na John Pombe Magufuli ukiri muri manda ye ya mbere.
Nubwo Uganda nayo itarapfusha umukuru w’igihugu akiri ku butegetsi ariko yo ntabwo yigeze amahirwe yo kugira abaperezida basimburana mu mutuzo nk’uko byakomeje kuranga Tanzania !
Umukuru w’igihugu wa mbere muri Uganda yigenga yari Edward Mutesa wagiye ku butegetsi muri Werurwe 1963, nyuma y’imyaka itatu abuhirikwaho na Milton Obote, nawe waje gukorerwa kudeta na General Idi Amin mu 1971.
Idi Amin, ugomba kuba ari ku isonga mu baperezida bategekesheje ubugome n’ubwenge buke muri ibi bihugu bigize EAC, yaje guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cya Tanzania muri Mata 1979, nyuma y’intambara yamaze hafi arindwi hagati ya Tanzania na Uganda.
Nyuma y’imeneshwa rya Idi Amin, Tanzania yagiye ishyiriraho Uganda ubutegetsi budasobanutse nk’uko butamaragaho na kabiri ! Icyo ubutegetsi bwa Nyerere muri Tanzania bwari bugamije kwari ugusubizaho Obote ariko bikagenda bigorana !
Nyuma ya Amin hashyizweho Prof. Yusuf Lule muri Mata 1979 abukurwaho muri Kamena uwo mwaka. Perezida Lule yasimbujwe Paul Mwanga muri Gicurasi 1980, yegura muri iyo Gicurasi uwo mwaka abererekeye Obote ngo asubire ku butegetsi yari yarahiritsweho na Amin agahungira muri Tanzania.
Tanzania yashubije Obote ku butegetsi benshi muri Uganda batabishaka, Yoweri Kaguta Museveini we yahise ajya mu ishyamba kurwanya ubutegetsi bwe. Nubwo Tanzania yakomeje kurwana kuri Obote ariko nyuma Nyerere yaje usanga atakiri wa Obote yari azi mu gihe cy’ubu Perezida bwe bwa mbere, aza guhumiriza ngo Museveni na NRA bamurwanye uko babyumva.
Uyu munyagitugu yahanganye na Tanzania mu gihe yayoborwaga na Mwalimu Julius Nyerere ariko azagutsindwa, niwe Perezida wa 3 wa Uganda akaba yarahitanye benshi
NRA imaze kunaniza igisirikare cya Obote, ubutegetsi bwe bwahiritswe n’igisirikare cye, General Bazilio Okello aba Perezida wa Repubulika. Bazilio yashoboye kwesa umuhigo wa Paul Mwanga kuko nawe yavuye ku butegetsi atabumazeho ukwezi. Yasimbuye Obote muri Nyakanga 1985, yegura muri uko kwezi, ubutegetsi bufatwa na General Tito Okello. Uyu mugabo ariko nawe ntabwo yabumazeho kabiri kuko muri Mutarama 1986 inyeshyamba za NRA zigaruriye igihugu Museveni ahita aba Perezida, na n’ubu akaba agitegeka icyo gihugu. Kandi muri rusange Museveni yategetse icyo gihugu cya Uganda neza, mu buryo busobanutse kandi bugiteza imbere !
Casmiry Kayumba