Twari tumenyereye ingengabitekerezo ya Jenoside muri wa mutwe w’inkoramaraso wa FDLR n’utundi dutsiko tw’iterabwoba tuyishamikiyeho, ariko noneho interahamwe-mpuzamugambi mubisha ziramarana zipfa ibisabano, Amakuru atugeraho aravuga ko abashyirwa mu majwi ari abitwa Félicien Hategekimana, Marie Claire Ingabire na Chantal Mutega wahoze muri rwa rwenya ngo ni leta ya Thomas Nahimana. Naho Marie Claire Ingabire yabanje muri FDLR, aza kujya muri RNC none ubu aravugwa muri FLN.
Aba bose rero bamerewe nabi baregwa gutambikiza, kuko bari mu mitwe inyuranye, barangiza bakirirwa bakusanya mu batifuriza u Rwanda ineza, maze bakishyirira mu mufuka. Ibyo rero byarakaje inyeshyamba ziri mu bihuru muri Kongo, zitashimishijwe no kumva hari abahabwa amafaranga , ntabagereho, bagakomeza gutsembwa n’ubukene , inzara na macinya.
Babinyujije ku rubuga rwa FDLR, “Intabaza.com”, abicanyi barashinjanya kujarajara mu ngirwamashyaka, ngo bakaba bajya aho inkono ihiye, ibiryo byashira bakajya ahandi, batyo batyooo. Nk’uyu Félicien Hategekimana ubarizwa muri America ngo yigeze gufatirwa mu cyuho yakoresheje amanama impunzi z’abanyarwanda muri Cameroun, azibeshya ko aje gushaka imisanzu ya FDLR kandi icyo gihe yakoreraga Inkubiri.
Muri kwa kutagira umurongo kwabo, uyu munsi ari mu bisigazwa bya CNRD bikorera ku mbuga nkoranyabinyoma, Iyi CNRD by’umwihariko ngo yakwirakwije hirya no hino impapuro zisaba imfashanyo, FDLR ikabibonamo ubuswa no kumena amabanga, kuko kuri izo mpapuro utanze umusanzu agomba kugaragaza amazina yose, ifoto ye n’aho abarizwa,Uku guhuzagurika ngo ni nako kwaviriyemo abari ibikomerezwa kwicwa, abandi bafatwa mpiri nka Fils Bazeye n’abandi batabarika.
Ngiyi rero inda nini duhora tubabwira iranga abiyita abanyapolitiki baharanira impinduka mu Rwanda, Ninde se wabahaye inshingano yo guhindurira Abanyarwanda imibereho, ko bo ubwabo bazi aho bava n’aho berekeza?Izo nzezererzi se zabigeraho zite? zitarahinduka ubwazo, ngo zireke ubusambo no guteka imitwe, zisahura ababeshyeka ngo ziri ku rugamba. Mwabonye he inyeshyamba zivuga umubare w’abarwanyi, ibikoresho bafite, aho bazanyura n’amayeri bazakoresha bagaba ibitero, amikoro zimaze gukusanya, imyirondoro y’ababaha inkunga, n’ibindi. Muri FDLR n’ amashami yayo muri abanyarwenya gusa!!