• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Editorial 21 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Twari tumenyereye ingengabitekerezo ya Jenoside muri wa mutwe w’inkoramaraso wa FDLR n’utundi dutsiko tw’iterabwoba tuyishamikiyeho, ariko noneho interahamwe-mpuzamugambi mubisha ziramarana zipfa ibisabano, Amakuru atugeraho aravuga ko abashyirwa mu majwi ari abitwa Félicien Hategekimana, Marie Claire Ingabire na Chantal Mutega wahoze muri rwa rwenya ngo ni leta ya Thomas Nahimana. Naho Marie Claire Ingabire yabanje muri FDLR, aza kujya muri RNC none ubu aravugwa muri FLN.

Aba bose rero bamerewe nabi baregwa gutambikiza, kuko bari mu mitwe inyuranye, barangiza bakirirwa bakusanya mu batifuriza u Rwanda ineza, maze bakishyirira mu mufuka. Ibyo rero byarakaje inyeshyamba ziri mu bihuru muri Kongo, zitashimishijwe no kumva hari abahabwa amafaranga , ntabagereho, bagakomeza gutsembwa n’ubukene , inzara na macinya.

Babinyujije ku rubuga rwa FDLR, “Intabaza.com”, abicanyi barashinjanya kujarajara mu ngirwamashyaka, ngo bakaba bajya aho inkono ihiye, ibiryo byashira bakajya ahandi, batyo batyooo. Nk’uyu Félicien Hategekimana ubarizwa muri America ngo yigeze gufatirwa mu cyuho yakoresheje amanama impunzi z’abanyarwanda muri Cameroun, azibeshya ko aje gushaka imisanzu ya FDLR kandi icyo gihe yakoreraga Inkubiri.

Muri kwa kutagira umurongo kwabo, uyu munsi ari mu bisigazwa bya CNRD bikorera ku mbuga nkoranyabinyoma, Iyi CNRD by’umwihariko ngo yakwirakwije hirya no hino impapuro zisaba imfashanyo, FDLR ikabibonamo ubuswa no kumena amabanga, kuko kuri izo mpapuro utanze umusanzu agomba kugaragaza amazina yose, ifoto ye n’aho abarizwa,Uku guhuzagurika ngo ni nako kwaviriyemo abari ibikomerezwa kwicwa, abandi bafatwa mpiri nka Fils Bazeye n’abandi batabarika.

Ngiyi rero inda nini duhora tubabwira iranga abiyita abanyapolitiki baharanira impinduka mu Rwanda, Ninde se wabahaye inshingano yo guhindurira Abanyarwanda imibereho, ko bo ubwabo bazi aho bava n’aho berekeza?Izo nzezererzi se zabigeraho zite? zitarahinduka ubwazo, ngo zireke ubusambo no guteka imitwe, zisahura ababeshyeka ngo ziri ku rugamba. Mwabonye he inyeshyamba zivuga umubare w’abarwanyi, ibikoresho bafite, aho bazanyura n’amayeri bazakoresha bagaba ibitero, amikoro zimaze gukusanya, imyirondoro y’ababaha inkunga, n’ibindi. Muri FDLR n’ amashami yayo muri abanyarwenya gusa!!

2020-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Editorial 08 Feb 2018
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Editorial 02 Sep 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Editorial 10 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol
INKURU NYAMUKURU

U Bushinwa bwemeje ko bwataye muri yombi Umuyobozi wa Interpol

Editorial 08 Oct 2018
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza
Amakuru

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Administrator 24 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru