Kuri uyu wa kane tariki 26 Ukwakira 2017, nibwo muri Kenya hasubirwamo amatora ya Perezida wa Repubulika asimbura ayo kuwa 08 Kanama yateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga.
Bitewe nuko ibintu bitifashe neza muri iki gihugu, abayobozi b’amahuriro y’imbaga aboneka ku mbuga nkoranyambaga basabwe kurwanya abandika inyandiko zishishikariza abantu kwigaragambya ndetse Leta yatangaje ko abazabirengaho bazacibwa amande aremereye bakanafungwa igifungo gishobora no kugera ku myaka itanu nkuko the Citizen ibitangaza.
Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho muri Kenya ,Franci Wangusi, yavuze ko abayobozi b’imbuga nkoranyambaga (admins) ari bo bazirengera amakosa y’abantu bashobora kuzikoresha bashishikariza abantu kwigaragambya.
Franci Wangusi, yagize ati: ” Abayobozi b’imbuga nkoranyambaga bashinzwe kugenzura ibyandikwa kuri izo mbuga, abo bayobozi b’imbuga ni nabo bazirengera imvugo z’urwango bazaba bemeye ko zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga babereye abayobozi.”
Uyu muyobozi yasabye n’abanyamakuru kuba maso kugirango hatazagira umuntu winjirira imbuga nkoranyambaga zabo akandika ibintu byimakaza urwango, ivanguramoko, imvururu n’amacakubiri mu banya-Kenya kuko na bo bashobora kubifungirwa.
Ubu butumwa kandi ngo burareba abakoresha imbuga zihariye nka Blogs, abakorera Ibinyamakuru byo kuri Murandasi, imbuga z’abanyepolitiki n’abandi.
Uhuru Kenyatta