• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Editorial 09 May 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Tariki 06 Gicurasi 2021-Tariki 06 Gicurasi 2023, imyaka ibiri irashize Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, ashyizeho “amategeko yo mu bihe bidasanzwe”(état de siege) muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Ayo mategeko yubahirizwa mu bihe by’intambara, ngo yari agamije kugarura umutekano muri izo ntara zabaye indiri y’imitwe yiwaje intwaro, nyamara aho kujya mu buryo, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane.

Muri iyi myaka ibiri ishize, hashyizweho abategetsi b’abasirikari mu nzego zose, kuko ngo byari bimaze kugaragara ko abategetsi b’abasivili ntacyo bari bagishoboye. Nyamara aho kurwanya ruswa mu miyoborere, abo basirikari bakuru barayimitse kurushaho, imitwe yitwaje intwaro iravuka ku bwinshi, ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukaza umurego.

Ishyirahamwe LUCHA riharanira impinduka muri Kongo(Lutte pour le Changement), rimwe mu matsinda ya politiki akomeye muri icyo gihugu, rimaze gusohora icyegeranyo cyerekana ko muri iyi myaka 2 ishize abasivili bakabakaba 5.500 bishwe mu duce tugenzurwa na Leta ya Kongo, aariko uwo mubare ngo ukaba ari muto ugereranyije n’abatakaje ubuzima, kuko abatangajwe ari abashoboye kumenyekana, mu giihe hari benshi cyane baburiwe irengero.

Iyi mibare rero iragaragaza ko abaturage bapfuye bakubye incuro 2 abishwe mbere y’uko “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” ashyirwaho, kuko mu myaka 2 yabanjirije iyo ”état de siège” abishwe babarirwaga mu 2.400.Zimwe mu mpamvu zatumye ibintu birushaho kudogera nk’uko LUCHA ibivuga, ni uko abategetsi b’abasirikari bananiwe cyangwa banze kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikari, ahubwo bagafasha indi myinshi kuvuka, bibwira ko izabafasha kurwanya umutwe wa M23.

Kuzana abacancuro ndetse n’ingabo z’amahanga mu duce tugenzurwa na Leta, nabyo ngo byatumye intwaro zirushaho kunyanyagira mu baturage, ari nazo zikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Amabandi nayo ngo yakajije umurego, cyane cyane mu mijyi nka Goma aho akorera ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi nta nkomyi, agakomeza kwidegembya kuko ngo akorana n’ibikomerezwa by’abasirikari.

Ishyirahamwe LUCHA risoza risaba Perezida Tshisekedi kwisubiraho akavanaho”amategeko yo mu bihe bidasanzwe”, kuko aho gukemura ikibazo cy’umutekano ahubwo yacyongereye ubukana. Iratanga inama kandi ko ubutegetsi bwasubizwa abasivili batowe hagendewe ku bushobozi n’ubunyangamugayo, abasirikari bagashyirwa gusa mu bikorwa bijyanye n’intambara.

Iki cyegeranyo cya LUCHA ntacyo kivuga ku bihumbi by’Abanyekongo bahunze ubwicanyi bushingiye ku ivangura, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, icyakora kije cyunganira ibyakomeje kuvugwa n’imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu itegamiye kuri Leta, yagarutse kenshi ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Kongo, bitewe ahanini n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

2023-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Editorial 20 Jun 2018
U Bwongereza  bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside

U Bwongereza bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 09 Apr 2019
Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 11 Dec 2018
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Editorial 07 Dec 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru