Nk’uko byari biteganyijwe, inteko nshingamategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA) igomba gutangira imirimo yayo tariki 15 z’uku kwezi ariko muri opozisiyo ya Kenya hari abaharanira yuko byasubikwa bikazaba bikorwa ikindi gihe.
Ubusanzwe abadepite muri EALA bari gutangira imirimo yabo kuwa mbere tariki 05/06/2017 ariko ntibyashoboka kubera yuko Kenya yari itarashoba kubona abo yohereza muri iyo nteko igizwe n’abadepite b’ibihugu bigize EAC.
Buri gihugu muri bitandatu bigize EAC kigomba kohereza abadepite icyenda muri EALA, kandi iyo nteko ntishobora gutangira imirimo yayo iyo hari igihugu mu bigize umuryango kitarashobora koherezayo abagihagarariye !
Kugeza ubu Kenya yari itarashobora kohereza abayo muri EALA kubera amatora aruhanije icyo gihugu kimazemo iminsi irenze iyakabaye ngombwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kenya yarangije ibibazo by’amatora ihagurukira ikibazo cy’abadepite igomba kohereza muri EALA. Nk’uko byari kuri gahunda inteko nshingamategeko ya Kenya igomba gutora abadepite icyenda bo kohereza muri EALA tariki 14 z’uku kwezi, EALA igatangira imirimo yayo umunsi ukurikiyeho.
Nk’uko byemejwe n’inteko nshingamategeko ya Kenya, imitwe yombi, abadepite icyo gihugu kizohereza muri EALA bazaba baturuka muri Jubilee ya Perezida Uhuru Kenyatta no muri NASA ya Raila Odinga, ikaba ari nayo ikomeye muri opozisiyo.
Ikanama gashinzwe amatora mu nteko nshingamategeko ya Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi kahaye amabwiriza iyo mitwe yombi guhita bohereza amazina y’abantu bifuza kuzatorwamo abadepite bajya muri EALA. Jubilee yasabwe kuzohereza amazina y’abantu 15, inteko ikazatoramo batanu naho NASA ikohereza 12, hagatorwamo bane muri ayo matora y’inteko ateganyijwe tariki 14 z’uku kwezi.
Yaba muri Jubilee cyangwa NASA barangije kohereza mu nteko amazina y’abo bakandida basabwa ariko amwe mu mashyaka ahuriye muri NASA arasaba inteko nshingamategeko kwima agaciro amazina y’abantu bohererejwe na NASA ngo kuko batoranyijwe mu buryo bw’uzuye uburiganya.
Ford-Kenya ni rimwe mu mashyaka akomeye cyane muri NASA. Umunyamabanga mukuru wayo wungirije, Yasser Ali Sheikh yandikiye abayobozi b’inteko nshingamategeko imitwe yombi, abasaba yuko tariki 14 batakoresha amatora y’abagomba guserukira Kenya muri EALA kugeza aho NASA izaba yoherereje abakandida batoranyijwe binyuze mu mucyo.
Sheikh akavuga yuko NASA mu gutoranya abo bantu bohererejwe inteko, Ford- Kenya itigeze ibigiramo uruhare. Uko ni nako irindi shyaka rikomeye muri NASA, Chama cha Mashinani, ribivuga.
Ntabwo inteko nshingamategeko irafata icyemezo ku busabe bw’ayo mashyaka yombi yo muri NASA. Uko bimeze ariko n’uko icyemezo icyo aricyo cyose inteko ya Kenya izafata kizagira ingaruka mbi. Niyemeza yuko koko NASA yohereje abantu batoranyijwe mu buryo bw’uburiganya, igategeka yuko hakoherezwa abandi, Kenya ishobora kongera gutinza EALA gutangira imirimo yayo.
Iyo nteko kandi inavuze yuko uko imitwe ya politike itoranya abantu bitayireba, ikemeza yuko amazina yohererejwe ari ayo, ayo mashyaka atabyishimiye ashobora kujya mu nkiko, hakaba na none hafatwa icyemezo gishobora gutinza EALA gutangira imirimo yayo nk’uko byatindije irahizwa rya Kenyatta ngo atangire imirimo ye nk’umukuru w’igihugu !
Kayumba Casmiry