Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka
Nyuma yaho Kayumba yabashije kwikiza Rudasingwa amuziza kurya amafaranga agenerwa uwo mutwe, bigatuma Rudasingwa afungirwa amazi n’umuriro maze nawe agahita asezera muri uwo mutwe agashinga indi yise New RNC-Ishakwe nawo umaze kwigarurirwa n’igice cyinini cy’intagondwa z’abateruzi b’ibibindi bahoze muri FDU-Inkingi nka Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana.
Ubu noneho ikigezweho n’ubujura bushinjwa Kayumba Nyamwasa,aho aregwa n’abayoboke gukoresha imisanzu mu nyungu ze bwite.
Biravugwa ko ubu ariwe utahiwe kwerekwa umuryango uti gute ? uyu mugabo Kayumba, akimara kwikiza Rudasingwa niwe wahise afata umwanya wo kuyobora RNC-Ishaje yiganjemo abahoze mu ngabo z’u Rwanda nka Noble Marara, Micembero JM, Frank Ntwali,David Batenga, Jean Paul Turayishimye wahoze muri Gendarmerie igihe yayoborwaga na Kayumba, umuhanzi Ben Rutabana muramu wa Rwigara,Major Nkubana Emmanuel wabaga mu Bubiligi ubu akaba ufungiye ahantu hatazwi kubera guhungabanya umutekano mu karere, Rwalinda Michael wari wariyise Mike ufungiye muri Tanzania wakoranaga byahafi n’abayobozi ba FDLR muri Tanzania barimo Gen. Stanslas Bigaruka, jean Paul Romeo Rugero,Col. Bonheur n’abandi ubu akaba afungiye aho muri Tanzania kubera guteza umutekano muke muri icyo gihugu, …n’abandi.
Abari inkoramutima za Kayumba muri Afrika y’Epfo, batangiye kwegura
Amakuru yatugezeho muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2017, aravuga ko umuriro watangiye kwaka muri Afrika y’Epfo kubera inzara n’ubukene byugarije RNC ya Kayumba Nyamwasa, aya makuru avuga ko uwitwa Casimir Nkurunziza ariwe wabimburiye abandi kwegura muri iki gitondo agira ati :
“Bavandimwe, nyuma yo kubitekerezaho neza, mfashe umwanzuro wo kwegura no gusezera mu ishyaka rya RNC, aho nari mfite inshingano nk’umunyamabanga mukuru w’akarere ka Cape Town, nkaba nsezeye burundu nk’umuyoboke wa RNC.
Impamvu zibinteye harimo :
Kuvangirwa n’abayobozi banduta
Kutubaha inzego z’ubuyobozi zo hasi
Kutagira ijambo mu byemezo bireba abanyobora
Ubushake bucye bwo gukemura ibibazo
Agasuzuguro no kwirengagiza, n’ibindi…..
Bimenyeshejwe Chairman wa RNC muri South Africa David Batenga”.
Twihangane Pacifique Shareef wari ushinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) nawe akaba yamaze kwitandukanya nuyu mutwe witerabwoba aho awushinja ibintu byinshi cyane.
RNC ngo iyobojwe igitugu cyo ku rwego rwo hejuru
Akarengane ngo niko kahawe intebe muri uwo mutwe
Ngo ni umutwe utarangwamo democracy kandi babeshya rubanda ko ariyo baharanira.
Kuvogera inzego, uburyarya bwinshi kuryanisha abayobozi ndetse n’abayoboke !
Abayoboke kutumvwa, kwirengagizwa ntibitabweho kandi bitanga bagatanga n’ibyabo ntibagaragarizwe uko bikoreshwa.
RNC ikayoborwa n’abantu batarenze 2, akaba aribo bafatira n’abandi ibyemezo ugasanga izindi nzego zirasuzugurwa.
Kugira ubwiru naho bidakwiye bituma umuntu atiyumvamo.
Twihangane Pacifique Shareef akaba yashoje agira ati : “njyewe n’umutima nama wanjye mpfashe icyemezo n’umutima wanjye cyo kuva muri RNC”.
Nkaba mboneyeho nogusaba imbabazi abanyarwanda nacengeje amatwara kubyihanganira inzira ntibwira umugenzi !
Umuhanzi Sankara Callixte usanzwe uzwi cyane nka Bikindi wa RNC nawe yamaze kwegura ku mwanya yarafite muri iryo shyaka ndetse akaba yanarisezeyeho mu itangazo ubwe yiyandikiye amenyesha RNC riteye gutya :
“Comrade David Batenga Chairman wa RNC mu ntara ya Afrika y’epfo, maze kubona ko amahame shingiro yatumye ninjira muri RNC atubahirizwa nabusa, igihe kirageze ngo nubahe umutima nama wanjye dutandukane.
Ndabamenyeshako kuva uyumunsi taliki 20 ukwakira 2017 nsezeye Ku mwanya wa komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ntara ya Africa y’Epfo kandi ko nsezeye burundu muri RNC.”
Mugire amahoro
Sankara Callixte.
Sankara yamenyekanye yinjiza muri uyu mutwe umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’ibihangano byose yahimbye, ubu Kizito nabo barenganwa bakaba bafungiye muri Gereza ya Mageragere. Umunyarwanda yaciye umugani agira ati koko inzira ntibwira umugenzi.
Abanyarwanda twabajije aya makuru baba muri Afrika y’Epfo, batanze ubutumwa bagira bati “Ese nka Twihangane Pacifique Shareef , Sankara n’abandi ..ubundi koko mwaba mwararebye mukabona muri RNC hari ikindi mwakoreshwa usibye kubakoresha nkagakingirizo ka Kayumba ? muribuka uko Dr. Paulin Murayi yasezeye bamaze kumucucura utwe nkanswe mwebwe ? ni muve ku giti rero mujye mu Rwanda musabe imbabazi z’amabi mwatewe nuwo mutwe, ubundi mube abana beza mufatanye n’abandi kubaka u Rwanda, Kagame yababariye n’abahekuye u Rwanda 1994, abari mu mitwe ya FDLR batahutse namwe azababarira, natwe tuzabafata nk’umwana w’ikirara utashye iwabo “.
Ibintu rero bikomeje kudogera aho abanyamuryango ba RNC hirya no hino batangiye kwitotombera amafaranga baha Kayumba buri kwezi we ngo abashe kwitegura neza kugira ngo abashe gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, nkuko amakuru agera kuri Rushyashya, yemeza ko Kayumba ahabwa amafaranga buri kwezi muri ubu buryo :
Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubwongereza batanga ibihumbi £6000 buri kwezi naho abatuye America bagatanga ibihumbi $9000 abatuye Canada batanga ibihumbi $10,000 ububirigi bagatanga ibihumbi 9000 bya am euro.
Nkuko abanyamuryango ba RNC babivuga bavuga ko ayo mafaranga batanga muri RNC, Kayumba afatanyije na muramu we Frank Ntwari bayakoresha muri company yabo y’ubwubatsi n’amafaranga bakuyemo akigira mu mifuka yabo.
Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka nyuma yaho Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu kuko Kayumba we yari yarijeje abanyamuryango ba RNC ko bitazashoboka ko azaba yaramukuyeho ariko
Rudasingwa Theogene mbere yuko yirukanwa we yashinjwaga kwiba amafaranga arenga amadolari 200,000 uwo bamusimbuje nawe akaba amaze kuyarenza.
RNC ni umutwe udafite icyo uharanira kandi babyerekanye kuva cyera kuko uwuyoboye wese yishyirira mu gifu agakomeza gutekinika impumyi zitwa ko ziyirimo.
Cyiza Davidson