Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare ku itariki 17 Mutarama uyu mwaka yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu karere ka Musanze bagera kuri 293 ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyikumira no kuyirwanya.
Icyo kiganiro yakibahereye aho bari mu Itorero mu Ishuri rya Sunrise riri mu murenge wa Muhoza. Mu gihugu hose hari kubera itorero ry’icyiciro cya kabiri ry’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ; abatozwa bakaba barimo abakora mu Bitaro, Ibigo nderabuzima n’Abavuzi gakondo.
ACP Mutezintare yababwiye ko ruswa ishobora kwakwa no gutangwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye; kandi ko ishobora kuba mu buryo bufatika cyangwa butagaragara.
Yagize ati,”Ruswa igira ingaruka ku mitangire ya serivisi n’iterambere muri rusange. Guhabwa serivisi ni uburenganzira , si ubugiraneza; ariko aho ruswa iri, bwa burenganzira ntibwubahirizwa; ahubwo serivisi ihinduka igicuruzwa kubera ko bamwe baka indonke nk’ikiguzi cya servisi; abandi bagatanga indonke bagura uburenganzira bwabo. Mujye mwakira neza ababagana; kandi mubahe serivisi nziza; bityo muzaba mugize uruhare mu kubungabunga umutekano w’ubuzima bw’ababagana.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yakomeje agira ati,”Muganwa n’abantu benshi bababajwe n’umubiri . Kutabaha serivisi nziza bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye birimo no kubura ubuzima; kandi iyo bigenze bityo; biba bibaye icyaha gihanwa n’amategeko. Murasabwa gukora neza ibyo mushinzwe kugira ngo murengere ubuzima bw’ababasaba serivisi.”
Yababwiye ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse nk’uko biteganywa n’ingingoo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Ushinzwe ubuvuzi mu karere ka Musanze, Gasana Celestin yasabye abokora muri uru rwego gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda agira ati,”Bizatuma musohoza inshingano zanyu, kandi muheshe isura nziza umwuga wanyu.”
Kuri uwo munsi kandi , mu karere ka Musanze, bene iki kiganiro cyahawe abatorezwa muri ESB – Busogo bagera kuri 372; kikaba cyaratanzwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana.
Utundi turere tune ibi biganiro byatanzwemo kuri uwo munsi harimo Ngororero, Ngoma, Rwamagana, na Gicumbi.
RNP