Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni w’imyaka 73 y’amavuko akomeje kugirira ubwoba Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, Intumwa ya Rubanda ihagarariye akarere ka Kyadodno East ko ashobora kumusimbura ku ntebe mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2021azaba
Uyu munsi Polisi yahagaritse igitaramo cye cyari kubera mu mugi wa Kampala , kandi nawe afungirwa iwe ubwo Polisi yafungaga inzira zose zigana kwa Bobi Wine. Mu ibaruwa Polisi yahaye Bobi Wine, batanze impamvu ko badashoboye gucunga umutekano wabitabiriye icyo gitaramo ku munsi w’ubwigenge. Iki ni igitaramo cya 156 cya Bobi Wine gihagaritswe.
Nubwo Polisi ya Uganda yagerageje gufungira iwe Bobi Wine, mu masaha y;igicamunsi yayikojeje isoni ubwo yabacikiraga ahantu hagendwa cyane muri Kampala ashagawe n’abaturage benshi.
Tariki ya 22 Mata 2019, Polisi yahagaritse igitaramo cya Bobi Wine cyatangiye, Bobi Wine bamutera urusenda n’imodoka ye barayangiza.
Tariki ya 13 Kanama umwaka ushize, Polisi ya Uganda yarashe umushoferi wa Bobi Wine witwaga Yasiim Kawuma baziko ariwe bishe, nyuma baza kumufunga bamukorera iyicarubozo ku buryo byabaye ngombwa ko ajya kwivuriza muri Amerika. Ibi byabereye mu karere ka Arua ubwo NRM yatsindwaga amatora yo gusimbura Col Abiliga wari umaze iminsi yishwe.
Icyo gihe abasirikari barinda Museveni bamenye ikirahuri cy’imodoka yimwe mu zimuherekeza kugirango babone impamvu yo kurwanya Bobi Wine n’abamushyigikiye. Inkuru y’urupfu rwa Kawuma ikimara kugera Kampala habaye imyigaragambyo ikomeye kuko urubyiruko rwigabije imihanda yuwo mugi.
Gusa umuntu yakwibaza impamvu, Bobi Wine wari ufite imyaka ine gusa igihe Perezida Museveni yafataga ubutegetsi amutitiza kugeza naho ashaka kumwica akamuhusha. Icyo abahanga mu bya politiki bavuga kuri uru rwango Museveni yanga Bobi Wine, nuko mbere amatora atitabirwaga n’urubyiruko wabaga ari umuhango muri NRM ishyaka rya Museveni, ariko ubu Bobi Wine arakunzwe mu rubyiruko ndetse rusigaye rwitabira amatora; urwo rubyiruko kandi rwavutse Museveni ari Perezida abenshi ni abashomeri bakumva ko impamvu y’ubushomeri ari Perezida Museveni.
Ubwamamare bwa Bobi Wine ntabwo aruko aririmba gusa, ahubwo arakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho urubyiruko rumufata nk’umwami wabo kandi nawe yiyise “The Guetto President”. Museveni abibonye nawe yagiye ku mbuga nkoranyambaga ariko bigaragara ko ari abandi bantu bamwandikira, nyuma aza gutanga urwenya ubwo yari mundege ari kuri mudasobwa iciriritse avugako ariwe wisubiriza abagande bamuha induru. Uganda nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite ijanisha ry’urubyiruko rwinshi ku isi ugereranyije n’umubare wabatuye icyo gihugu.
Ikindi gituma Museveni atinya Bobi Wine, ni uko mbere yafataga abamurwanya nk’abagamije gucamo amoko ibice cyangwa abanyabyaha, ariko Bobi Wine nta nakimwe yashinjwa.
Bobi Wine yamenyekanye cyane muri Uganda nyuma yo kwamamara mu gace k’akajagali ka Kamwokya nyuma yo kubona amafaranga, abfifashijwe n’umugore we bagiye mu mishinga y’uburezi n’isuku bikaba byaratumye atsinda amatora bimworoheye mu karere ka Kyandondo nk’umuntu ku giti cye adahagarariye ishyaka.
Yamenyakanye cyane mu nteko ubwo yarwanyaga ibyo guhindura imyaka y’umukuru w’igihugu aho mbere itegeko ryavugaga ko Perezida atagomba kurenza 75 nyuma bakabihindura no kurwanya itegeko ryo gusoresha imbuga nkoranyambaga. Mu mwaka wa 2018 yashinzwe icyaha cy’ubugambanyi naho muri 2019 ashinjwa icyaha cyo guhembera amacakubiri no gusuzuguza abantu Perezida Museveni.
Ubu ikiraje ishinge NRM na Komisiyo y’amatora ni ugushyiraho amategeko abangamiye Bobi Wine n’urubyiruko ayoboye mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri 2021.