Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo yavuze ko atemeranya na Komisiyo y’Amatora iherutse gutangaza ko ishobora kuzafunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora ya Perezida wa Rapubulika.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ubusanzwe yubaha iyi komisiyo ariko atemeranya n’icyo cyemezo iherutse gutangaza.
Yagize ati “Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora ariko sinemeranya na yo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!!!”
Minisitiri Mushikiwabo Louise
Mushikiwabo yavuze ko yumva kimwe na NEC ku bijyanye m’amacakubiri cyangwa ibindi bibi byakorerwa ku mbuga nkoranyambaga ariko batumva kimwe uburyo byarwanywa.
Kuri we gukumira ibyaha bishobora gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga inzira nziza si ukuzifunga kuko hari inzira z’amategeko zakoreshwa aho kubuza abantu gukoresha izo mbuga.
Mu kiganiro NEC iherutse guha abanyamakuru, Prof Kalisa Mbanda, umuyobozi wayo yavuze ko mu kwiyamamaza hari imbuga zemewe zizakoreshwa ariko uzazikoresha mu gihe kwiyamamaza byarangiye azabihanirwa.
Uyu muyobozi yavuze ko ku munsi ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira, ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu gushaka amajwi rizahagarara.
Yagize ati “Uzakoresha imbuga nkoranyambaga ku munsi ubanziriza amatora azaba yishe amategeko n’amabwiriza ayagenga, ashobora kubihanirwa. Dufite ubushobozi bwo kubona abasakaza ubwo butumwa. Muzi ko hari n’ibihugu mujya mubona bafunga imbuga mu gihe babona abantu bakabya, birashoboka no mu Rwanda bashobora gufunga iyo nzira yakoresheje kugira ngo atongera kandi tugakurikirana uwamutumye.”
Yunzemo ati “Ufite telefoni ye akaba yahamagara cyangwa akandikira ubutumwa umuturanyi we amwibutsa kuzamutora, ibyo ntawabimenya, nta n’uwabibuza. Icyo tuvuga ni ku butumwa buganisha ku mbaga y’Abanyarwanda benshi, ibyo ngibyo dufite uburyo bwo kubikurikira. Tuzitabaza n’inzego zishinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga mu gihugu kugira ngo badufashe kubikurikirana.”
NEC yavuze ko izafatanya n’izindi nzego zishinzwe iby’ikoranabuhanga kugira ngo hakumirwe icyaha icyo ari cyo cyose cyakorwa kiganisha ku matora.
Gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora si ikintu gishya ku isi kuko bikunze kugaragara mu bihugu bitandukanye aho hari n’aho bakuraho interineti muri rusange, ariko bikunze guteza impaka zitandukanye, aho besnhi bagaragaza ko ari uburyo bwo kubuza abantu ubwisanzure bwabo mu gutanga ibitekerezo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo