• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Editorial 31 May 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo yavuze ko atemeranya na Komisiyo y’Amatora iherutse gutangaza ko ishobora kuzafunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora ya Perezida wa Rapubulika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ubusanzwe yubaha iyi komisiyo ariko atemeranya n’icyo cyemezo iherutse gutangaza.

-6730.jpg

Yagize ati “Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora ariko sinemeranya na yo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!!!”

-6733.jpg

Minisitiri Mushikiwabo Louise

Mushikiwabo yavuze ko yumva kimwe na NEC ku bijyanye m’amacakubiri cyangwa ibindi bibi byakorerwa ku mbuga nkoranyambaga ariko batumva kimwe uburyo byarwanywa.

Kuri we gukumira ibyaha bishobora gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga inzira nziza si ukuzifunga kuko hari inzira z’amategeko zakoreshwa aho kubuza abantu gukoresha izo mbuga.

Mu kiganiro NEC iherutse guha abanyamakuru, Prof Kalisa Mbanda, umuyobozi wayo yavuze ko mu kwiyamamaza hari imbuga zemewe zizakoreshwa ariko uzazikoresha mu gihe kwiyamamaza byarangiye azabihanirwa.

Uyu muyobozi yavuze ko ku munsi ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira, ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu gushaka amajwi rizahagarara.

Yagize ati “Uzakoresha imbuga nkoranyambaga ku munsi ubanziriza amatora azaba yishe amategeko n’amabwiriza ayagenga, ashobora kubihanirwa. Dufite ubushobozi bwo kubona abasakaza ubwo butumwa. Muzi ko hari n’ibihugu mujya mubona bafunga imbuga mu gihe babona abantu bakabya, birashoboka no mu Rwanda bashobora gufunga iyo nzira yakoresheje kugira ngo atongera kandi tugakurikirana uwamutumye.”

Yunzemo ati “Ufite telefoni ye akaba yahamagara cyangwa akandikira ubutumwa umuturanyi we amwibutsa kuzamutora, ibyo ntawabimenya, nta n’uwabibuza. Icyo tuvuga ni ku butumwa buganisha ku mbaga y’Abanyarwanda benshi, ibyo ngibyo dufite uburyo bwo kubikurikira. Tuzitabaza n’inzego zishinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga mu gihugu kugira ngo badufashe kubikurikirana.”

NEC yavuze ko izafatanya n’izindi nzego zishinzwe iby’ikoranabuhanga kugira ngo hakumirwe icyaha icyo ari cyo cyose cyakorwa kiganisha ku matora.

Gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora si ikintu gishya ku isi kuko bikunze kugaragara mu bihugu bitandukanye aho hari n’aho bakuraho interineti muri rusange, ariko bikunze guteza impaka zitandukanye, aho besnhi bagaragaza ko ari uburyo bwo kubuza abantu ubwisanzure bwabo mu gutanga ibitekerezo.

-6731.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo

2017-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Editorial 01 Apr 2018
Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Editorial 24 Mar 2017
Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Editorial 27 Mar 2017
Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye
POLITIKI

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Editorial 29 Aug 2018
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe
Amakuru

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Editorial 25 Oct 2020
Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye
ITOHOZA

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Editorial 03 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru