• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Editorial 08 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki ya 3 Kamena 2019, Andrew Mwenda nyiri ikinyamakuru The Independent cyandikirwa muri Uganda, yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti ‘u Rwanda na Uganda bigeze mu kibaya kinyerera’.

Tariki 3 Nzeri 2018, ni ukuvuga mu mezi icyenda ashize, Mwenda yari yanditse indi nkuru isesenguye mu kinyamakuru cye ayita ngo “Kayihura, Kagame, Museveni’ asa n’aho yateguzaga abasomyi b’ikinyamakuru cye ingingo nshya bari kuzabona mu minsi izakurikira.

Mwenda yabajije ikibazo ati “Ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi ni ikihe? Kugira ngo tugaragaze ishusho rusange y’ibiri gutuma ibihugu byacu bishwana.”

Birashoboka ko bwari ubwa mbere umunyamakuru wandika yari akoze inkuru akayisesengura cyane, akayihurizamo abantu bari ku rwego rutandukanye. Icyo gihe Mwenda yatanze ibimenyetso bifatika byerekena neza umushotoranyi uwo ari we muri iki kibazo.

Icyakora, Mwenda yirinze kuvuga izina Museveni nubwo ibimenyetso byose ari we byagwagaho, ahubwo yabihirikiye ku bakorana na Museveni.

Mwenda yari abizi neza ko kuba ibintu byaba bibi cyane, ari ukubera Museveni aho kuba abakozi be.

Icyakora nubwo Mwenda yanze gutangaza umuzi w’ikibazo, ibimenyetso yari yatanze byarivugiraga.

Mu byo u Rwanda rwinubira, Mwenda yagaragaje ibintu icyenda ageze kuri Uganda agaragaza ikintu kimwe.

Yavuze ko u Rwanda rwagiye rubimenyesha abayobozi ba Uganda “nyamara Kampala nta na rimwe yigeze imenyesha u Rwanda icyo yinubira haba mu buryo busanzwe cyangwa ubudasanzwe.”

Imyitwarire ya Mwenda muri iyo nyandiko ni nk’iya Perezida Museveni mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe uyu mwaka, aho yagize ati “Numva inkuru nyinshi, ariko ntabwo nzigera nzigaragaza ntarabasha kuzibonera ibimenyetso.” Aha Museveni yasobanuye impamvu ataratangaza ko u Rwanda rufite intasi muri Uganda.

Mu nyandiko ya mbere Mwenda yagaragaje impungenge z’uko kuba Uganda itagira icyo ivuga ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, bifite ingaruka ku myanzuro iyo ariyo yose , nubwo Uganda ikomeza kwigira intagatifu.

Birashoboka ko ibyo Mwenda yanditse umwaka ushize, yabyanditse ahari afite impungenge ko kuba ibihugu byombi bitavuga rumwe ari bibi cyane ku mubano wabyo.

Yagize ati “Naburiye abayobozi banjye muri Uganda ko uko kwirengagiza biri kwangiza icyizere hagati y’ibihugu byombi.”

Icyo gihe nibwo Mwenda yavuze ko kutagira icyo Uganda ikora ku birego by’u Rwanda biganisha ahantu habi. Ni nabwo bwa mbere Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Ntiyikoza ibimenyetso

Umwaka ushize, Mwenda yavugaga ko kugira ngo umwuka wongere kuba mwiza, ari ngombwa kubanza gukemura ibyo yari yagaragaje nk’ibyabaye intandaro y’ikibazo.

Yanavuze ko amakuru yaje kuvumbura yamuteye gucanganyukirwa. Nyamara ikiri gucanga abantu uyu munsi nta n’umwaka ushize, ni uko noneho Mwenda atekereza ko nta cyo ibimenyetso yari yatanze bikivuze.

Uko guhinduka gukomeye kwatumye arenga ya mikorere ye yo kwanga kugaragaza neza umuzi nyawo w’ikibazo kandi abizi neza, ahubwo atangira no kwitarutsa ikibazo nyacyo afata umushotoranyi n’ushotorwa abashyira mu gatebo kamwe agamije kugira Museveni umwere ku mwuka mubi yateje ubwo yemeraga gukoresha imitwe y’iterabwoba irimo FDLR na RNC mu mugambi we wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu nyandiko nshya y’amagambo igihumbi, Mwenda yakomeje ibimenyetso abitera umugongo! Mu gihe mu nyandiko ze za kera yasesenguraga ashingiye ku bimenyetso bifatika, ubu noneho ari kugendera ku byo yumvise, ngo ‘Isanganya nk’iryabyaye mu cyumweru gishize rishobora gutuma habaho kurwana kw’ingabo mu buryo bworoshye”.

Ibi abikora yirengagije ibibazo bya nyabyo, no kwigira rutare kwa Uganda yanga gukemura ibibazo yagaragarijwe ari nabyo byatumye umubano uba mubi, kugeza kuri iryo ‘sanganya ryo mu cyumweru gishize.”
Noneho ubu ibyo yandika birigaragaza, cyane cyane iyo ahitamo kwandika ashingiye ku bivugwa ngo ‘isanganya ryo mu cyumweru gishize’, naryo ryagaragajwe uko ritari muri wa mugambi wa Uganda wo gukomeza gukwiza ibinyoma.

Ubwo buryo yatangiye bwo kwandika, nta kindi bwamugezaho uretse ku myanzuro ipfuye nk’iyo y’isanganya, aho kuvuga ku bibazo bya nyabyo bihari bishobora gutuma habaho gushwana bya gisirikare.

Kubogama guteye isoni

Mu nyandiko ye, Mwenda agaragaza kubogama gukabije, nk’aho agira ati “ubu Uganda nayo ishobora gushyira abasirikare benshi ku mupaka kugira ngo babuze ab’u Rwanda kwinjira ku butaka bwayo nkuko bivugwa ko byagenze mu cyumweru gishize”.

None se bishoboka gute ko inyandiko y’amagambo igihumbi, ishingira ku kintu na we ubwe atazi neza niba cyarabaye ? Nk’umuntu wiyita inararibonye, nio gute yemera ijana ku ijana ko ibyabaye byabereye ku butaka bwa Uganda, akaba asanga byatera kurwana kw’ingabo ?

Nubwo twakwemera ko inyandiko ye yari igamije kuyobya uburari aho kugaragaza ikibazo nyamukuru, ngo ayobye abasomyi badakenga abumvisha ko ‘ibyabaye mu cyumweru gishize’ ari wo muzi w’ikibazo, gufata umurambo w’umunyarwanda ukawiriza mu karasisi no gushishikariza abadipolomate kwitabira umuhango wo ‘gutanga umurambo’, ibyo ubwabyo ni ikintu cyatera intambara.

Kuvuga ko Uganda nayo ubu ishobora gushyira abasirikare ku mupaka nabyo ni ikinyoma. Bishatse kuvuga ko u Rwanda rwamaze gushyira abasirikare ku mupaka mu buryo bushotora Uganda, ku buryo igisirikare cyayo kigomba kuryamira amajanja. Mwenda agamije kwerekana ko u Rwanda ari rwo mushotoranyi, ushaka intambara!

Ubwabyo kuvuga ko “impande zombi zashyize abasirikare ku mupaka mu buryo busa no guhangana’ ni ikinyoma gitandukanye n’uko ibintu bimeze.

Nta mwuka wo guhangana uhari nkuko Mwenda abivuga kandi ntabwo u Rwanda rwigeze rwongera umubare w’ingabo ku mupaka warwo na Uganda. Nta n’ubwo u Rwanda rwigeze rumenyesha ingabo zarwo kuryamira amajanja.

Uganda nifata umwanzuro wo kongera ingabo, dore ko Mwenda atekereza ko izabikora, ubwo bizaba bitewe n’indi mpamvu itari ‘isanganya ryo mu cyumweru gishize”.

Kugaragaza ko intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda ishoboka cyane, bigaragaza imitekerereze ipfuye n’isesengura rya ntaryo ryumvikanisha ahari ko intambara ari umukino wo kwisukira.

Umusesenguzi w’impanuka

Nyuma y’umwaka umwe yigaragarije ibimenyetso, Mwenda noneho ari kumva ko amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda ari impanuka.

Dore uko yivugiye, ngo “Ibyo Uganda yaba itegura byose yumva ko ibyo irimo ari byiza, u Rwanda rwaba ari ikigoryi rubigendeyeho, no kuri Uganda ni uko.”
Iyaba Mwenda hari uwamugezagaho kopi y’inyandiko yiyandikiye umwaka ushize, nta na kimwe cyiza mu byo Uganda iri gupanga.

Imipango ya Uganda irigaragaza. Byemejwe n’imitwe y’iterabwoba bakorana, uhereye ku bayobozi ba FDLR na FLN bafashwe bakemeza ko bajyaga bagirana inama n’abayobozi bakomeye i Kampala.

Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 naryo ryemeje ko nta ‘cyiza’ kiri mu migambi ya Uganda. Ibyo ubwabyo ni ibimenyetso.

Ikindi nta kwitiranya ibintu. Nta na kimwe Uganda iri gukora byaba ku bushake cyangwa by’impanuka, ngo u Rwanda narwo rugikore nko kwihimura.

U Rwanda ntawe ruri gutera inkunga ushaka gukura Museveni ku butegetsi. Nta muturage wa Uganda uba mu Rwanda rwigeze rutesha umutwe, rufunga, rukorera iyicarubozo cyangwa ngo rusubize iwabo.

Nta n’abayobozi bafata ibyemezo bashingiye ku makuru bahawe n’abakozi babo bari ahabereye ikibazo, rimwe na rimwe amakuru abo bakozi baba bahimbye ngo bahishire amakosa baba bakoze.

Perezida Museveni ni we wenyine ushingira ku binyoma aba yazaniwe n’abashinzwe umutekano b’ababeshyi, bamwe batuma nyuma avuga ko yayobejwe nkuko aherutse kubikora, avana ibirego by’ubutasi kuri Vanhellenputte wirukanywe muri Gashyantare hamwe n’abandi bakozi batatu ba MTN bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Museveni aherutse kuvuga ati “Ninjye wategetse ko umuyobozi wa MTN yirukanwa ariko nasanzwe narashutswe.”

Ibyo Mwenda akomeza ashingiraho imvano y’amakimbirane si byo, avuga ko “Kampala na Kigali bikomeje kugirirana ubwoba. Buri ruhande ruratinya ko urundi ruri gushaka guhirika ubutegetsi, bigatuma buri ruhande rufasha umwanzi w’urundi.”

Ibi ubwabyo ni ukurengera, Mwenda ari guhimba ibintu bidahari. Bitandukanye n’ibya Uganda iri gukorana an FDLR ndetse na RNC, ni abahe banzi u Rwanda ruri gufasha bashaka guhirika ubutegetsi muri Kampala?

Umwaka ushize Mwenda yavugaga ko icyatuma umwuka wongera kuba mwiza ari ugukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje hirindwa ko byageza ibihugu byombi mu ‘ahanyerera”. Nyuma y’umwaka umwe, noneho ngo arabona igisubizo kuri ibi bibazo bikomeye kukibona.

Igitangaje, yizera ko igituma bikomera ari uko impande zombi zatereranye icyizere mu gihe umwaka ushize gutakarizanya icyizere byatewe n’uko Kampala yanze kugira icyo ikora ku bibazo Kigali yagaragazaga, yabibonaga nk’impamvu y’umuti kuri icyo kibazo.

Icyakora Mwenda ntabwo ari wenyine wahinduye intekerezo ku bantu bahoze bazwiho kwigenga bagafata n’impande zigaragaza umurava wabo ariko ubu bakaba barahindutse, bafata impande zose nk’inyamakosa kandi atari ko biri.

Mu 2001, Winnie Byanyima yashikamye yemye ashinja Museveni guha ubufasha FDLR. Nkuko byagendekeye Mwenda, ubu Byanyima yirirwa asigiriza ko gufasha FDLR kwa Museveni na RNC abiterwa no kwihimura ku rundi ruhande.

Ibyago ni uburyo Andrew Mwenda na Winnie Byanyima barekeye aho kuvuga ibintu uko biri , bakaba barota intambara idahari kuko intambara ntabwo iri mu bisubizo by’ikibazo.

Src :  The NewTimes

2019-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi bwiyemeje kwiyegereza  abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

U Burundi bwiyemeje kwiyegereza abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

Editorial 31 Jan 2018
Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Editorial 04 Apr 2022
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019
Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Editorial 05 Dec 2017

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. Pascal Baylon Ndengejeho
    June 9, 20193:41 pm -

    ndashimira Rushyashya isesengura ly’inyandiko ya Andrew Mwenda. Kuva aho abazi nezauriya Mwenda batubwiriyeko ari umunyoro w’incabiranyi, naretse gusoma ibyo yandika. Narinarabonyeko uriya mugabo akabya kwivanga mu bibazo by’ibihugu byombi. Ndetse njye ndi mu ababazwa no kwumva avugako ahabwa ubutumwa na perezida Kagame akabumuhera Museveni. Birazwiko Mwenda ari umujyanama wa Kagame ariko sindumva Museveni yamuhaye icyubahiro cyo kumwakira uretse mu gihiriri cy’abanyamakuru. Ubu rero Mwenda yihaye umwanya wa Minaffet Sezibera akaba ashaka kubibyaza umusaruro. Tugira amahirweko Rushyashya izamutamaza!

    Subiza
  2. muti
    June 10, 20193:06 pm -

    Uganda itugeze ahantu niyo ntambara irimo ishaka izaze tuzayirwana ntitwarwanye nke! umuntu ageraho akavuga ngo askyi turanze!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru