• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»POLITIKI»Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Editorial 10 Oct 2018 POLITIKI

Mwenedata Gilbert washakaga kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda,  akaza guhunga igihugu kubera ifungwa rya Dianne Rwigara na Nyina Mukangemanyi, kuri ubu yashize impumpu nyuma y’irekurwa rya Dianne na nyina maze  we n’Ishyaka IPAD-Rwanda  batangaje  ko  bishimiye irekurwa rya Rwigara Diane na nyina Mukangemanyi Adeline.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Musabyimana Charles, rivuga ko bishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Bagize bati “Nyuma y’ifungurwa rya Ingabire Umuhoza Victoire, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi kimwe n’izindi mfungwa zirimo Kizito Mihigo, ishyaka IPAD-Rwanda rinejejwe n’ifungurwa rya Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara”.

Iri shyaka rirakomeza ritangaza ko ibibazo by’urusobe rivuga ko byugarije umuryango Nyarwanda bishobora kubonerwa umuti ngo haramutse habayeho ubushake busesuye bwa Politiki yo kubirangiza.

Iri shyaka rirakomeza risaba ko hafungurwa n’abandi ryita imfungwa za politiki, barimo Mushayidi Deogratias, Dr Niyitegeka Theoneste n’abandi. Bati “bakwiye gufungurwa nta mananiza”.

Gilbert Mwenedata wigeze gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yabaye mu 2017 ntibimuhire nyuma akaza gufata iy’ubuhungiro, yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki ryiswe IPAD-Rwanda (Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique), ku wa Gatandatu, tariki 04 Kanama 2018.

Iri shyaka ritangaza ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ryashingiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo rikaba riharanira ko u Rwanda rugendera ku kuri, ubutabera n’uburenganzira bungana nk’inkingi z’iterambere rirambye.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo, bemererwa gufungurwa by’agateganyo, bakazaburana bari hanze.

Mwenedata Gilbert na Dianne Rwigara, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabambuye uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kubera ko mu gushaka  amasinyature   asabwa  uwiyamamaza bahimbye imikono bashyiramo n’abapfuye.

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Editorial 01 Nov 2018
Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Editorial 26 Aug 2018
PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Editorial 23 Aug 2018
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Editorial 06 Mar 2020
Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira
POLITIKI

Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira

Editorial 05 Sep 2018
Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke
Mu Mahanga

Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

Editorial 21 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru