• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Editorial 10 Oct 2018 POLITIKI

Mwenedata Gilbert washakaga kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda,  akaza guhunga igihugu kubera ifungwa rya Dianne Rwigara na Nyina Mukangemanyi, kuri ubu yashize impumpu nyuma y’irekurwa rya Dianne na nyina maze  we n’Ishyaka IPAD-Rwanda  batangaje  ko  bishimiye irekurwa rya Rwigara Diane na nyina Mukangemanyi Adeline.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Musabyimana Charles, rivuga ko bishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Bagize bati “Nyuma y’ifungurwa rya Ingabire Umuhoza Victoire, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi kimwe n’izindi mfungwa zirimo Kizito Mihigo, ishyaka IPAD-Rwanda rinejejwe n’ifungurwa rya Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara”.

Iri shyaka rirakomeza ritangaza ko ibibazo by’urusobe rivuga ko byugarije umuryango Nyarwanda bishobora kubonerwa umuti ngo haramutse habayeho ubushake busesuye bwa Politiki yo kubirangiza.

Iri shyaka rirakomeza risaba ko hafungurwa n’abandi ryita imfungwa za politiki, barimo Mushayidi Deogratias, Dr Niyitegeka Theoneste n’abandi. Bati “bakwiye gufungurwa nta mananiza”.

Gilbert Mwenedata wigeze gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yabaye mu 2017 ntibimuhire nyuma akaza gufata iy’ubuhungiro, yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki ryiswe IPAD-Rwanda (Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique), ku wa Gatandatu, tariki 04 Kanama 2018.

Iri shyaka ritangaza ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ryashingiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo rikaba riharanira ko u Rwanda rugendera ku kuri, ubutabera n’uburenganzira bungana nk’inkingi z’iterambere rirambye.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo, bemererwa gufungurwa by’agateganyo, bakazaburana bari hanze.

Mwenedata Gilbert na Dianne Rwigara, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabambuye uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kubera ko mu gushaka  amasinyature   asabwa  uwiyamamaza bahimbye imikono bashyiramo n’abapfuye.

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yizeye impinduka zifatika mu ivugurura ry’Afurika yunze Ubumwe

Perezida Kagame yizeye impinduka zifatika mu ivugurura ry’Afurika yunze Ubumwe

Editorial 24 Apr 2017
Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame

Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2018
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Editorial 17 Mar 2018
Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Editorial 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Rayon Sports, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe
IMIKINO

APR FC yatsinze Rayon Sports, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe

Editorial 16 Jun 2018
Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya
Mu Rwanda

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Editorial 10 Oct 2017
Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13
Amakuru

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Editorial 16 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru