• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Editorial 10 Mar 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko imyanzuro w’umwiherero w’abayobozi bakuru uherutse , imyinshi yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenze 75 %.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yagezaga ku bayobozi basaga 350 bitabiriye Umwiherero ku nshuri ya 16 uri kubera mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro muri Gatsibo.

Umwiherero wa 15 wabaye guhera tariki 26 Gashyantare 2018 kugeza tariki 1 Werurwe uwo mwaka. Imyanzuro 13 niyo yawufatiwemo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko iyo myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa 48, muri byo 37 byagezweho ku kigereranyo kiri hagati hejuru ya 75 %, ibikorwa icyenda byagezweho hagati ya 50 % na 74 % naho ibikorwa bibiri biracyari munsi ya 50 %.

Ibyo bikorwa bibiri bikiri munsi ya 50 %, Dr Ngirente yavuze ko harimo umwanzuro urebana no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko impamvu utagezweho uko byifuzwaga ari ukubera ko ibikorwa byo kwimura abatuye mu kajagari no kubaka imihanda byarekererwe.

Undi mwanzuro wakererewe ni uwo kwihutisha gahunda yo gutubura imbuto n’ifumbire bikorewe imbere mu gihugu. Yavuze ko ibyo gutubura imbuto hari ibyakozwe ariko ibyo gutunganyiriza ifumbire mu gihugu ngo biracyari inyuma.

Mu myanzuro yagezweho ku buryo bushimishije, harimo ujyanye no kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact).

Yavuze ko mu gutegura imihigo y’uturere ya 2018-2019, hashingiwe ku bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri gahunda yo kwihutisha Iterambere ry’Igihugu, 2017-2024 (NST1). Byashingiye kandi ku gukemura ibibazo byihariye bya buri karere.

Ku mwanzuro ujyanye no kurwanya ruswa, yavuze ko hakajijwe ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Yavuze ko muri 2018, hagarujwe amafaranga angana na 2.028.298.900 yari yanyerejwe.

Ku mwanzuro wo kubika kubika amakuru (database) y’abarangije kwiga za kaminuza n’amashuri makuru kugira ngo bahuzwe n’isoko ry’umurimo, yavuze ko abagera ku 78.330 bamaze kwandikwa, muri bo, 5.774 bakaba ari abize mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Ku kuvugurura Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (EGF), Minisitiri w’Intebe yavuze ko cyavuguruwe kigahuzwa na gahunda yo Kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (NST1). Yavuze ko ubu n’abacuruzi bato bohereza ibicuruzwa mu mahanga bemerewe gufashwa.

Yavuze ko amafaranga ikigega kimaze gutanga yiyongereye agera kuri miliyari 3.8 Frw muri Gashyantare 2019 avuye kuri miliyari 1.6 mu 2017.

Mu rwego rwo guteza imbere imigi yunganira Kigali, yavuze ko hasojwe igice cya mbere cyo kuyishyiramo imihanda ya kaburimbo iri ku burebure bungana na Km 28,1.

Mu bijyanye no guteza imbere uburezi, mu 63.337 bari bahawe amahugurwa y’ibanze ku nteganyanyigisho nshya ishingiye ku guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri (CBC), abagera ku 54.447 bamaze guhabwa amahugurwa yimbitse ku masomo yihariye kandi Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa gikomeza.

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Ngirente yavuze abarimu bashya 834 bahawe akazi.

Yanagarutse ku mushahara wa mwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta wiyongereyeho 10 % guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Mu kongera ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima, Minisitiri w’Intebe yavuze ko abajyanama b’ubuzima 48,472 bahawe amahugurwa atandukanye yo kubafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo kandi bakomeje guhabwa ibikoresho bakenera.

Abibumbiye mu makoperative 384 ari hirya no hino mu Gihugu, bafashijwe guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu.

Mu guteza imbere gahunda y’imbonezamikorere y’abana bato, Dr Ngirente yavuze ko abana 11,374 bari munsi y’imyaka itanu bari barwaye bwaki bahawe amata, hanashyirwaho gahunda yo kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zihurira ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi.

Ku mwanzuro wo kongera amavuriro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hubatswe amavuriro 103 ku 100 yari ateganyijwe muri uwo mwaka.

Src : IGIHE

2019-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Editorial 15 Apr 2020
BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

Editorial 24 Apr 2018
Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya
Amakuru

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Editorial 12 Jul 2022
Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 06 Dec 2016
Perezida  KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi
ITOHOZA

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Editorial 31 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru