• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Editorial 10 Mar 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko imyanzuro w’umwiherero w’abayobozi bakuru uherutse , imyinshi yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenze 75 %.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yagezaga ku bayobozi basaga 350 bitabiriye Umwiherero ku nshuri ya 16 uri kubera mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro muri Gatsibo.

Umwiherero wa 15 wabaye guhera tariki 26 Gashyantare 2018 kugeza tariki 1 Werurwe uwo mwaka. Imyanzuro 13 niyo yawufatiwemo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko iyo myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa 48, muri byo 37 byagezweho ku kigereranyo kiri hagati hejuru ya 75 %, ibikorwa icyenda byagezweho hagati ya 50 % na 74 % naho ibikorwa bibiri biracyari munsi ya 50 %.

Ibyo bikorwa bibiri bikiri munsi ya 50 %, Dr Ngirente yavuze ko harimo umwanzuro urebana no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko impamvu utagezweho uko byifuzwaga ari ukubera ko ibikorwa byo kwimura abatuye mu kajagari no kubaka imihanda byarekererwe.

Undi mwanzuro wakererewe ni uwo kwihutisha gahunda yo gutubura imbuto n’ifumbire bikorewe imbere mu gihugu. Yavuze ko ibyo gutubura imbuto hari ibyakozwe ariko ibyo gutunganyiriza ifumbire mu gihugu ngo biracyari inyuma.

Mu myanzuro yagezweho ku buryo bushimishije, harimo ujyanye no kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact).

Yavuze ko mu gutegura imihigo y’uturere ya 2018-2019, hashingiwe ku bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri gahunda yo kwihutisha Iterambere ry’Igihugu, 2017-2024 (NST1). Byashingiye kandi ku gukemura ibibazo byihariye bya buri karere.

Ku mwanzuro ujyanye no kurwanya ruswa, yavuze ko hakajijwe ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Yavuze ko muri 2018, hagarujwe amafaranga angana na 2.028.298.900 yari yanyerejwe.

Ku mwanzuro wo kubika kubika amakuru (database) y’abarangije kwiga za kaminuza n’amashuri makuru kugira ngo bahuzwe n’isoko ry’umurimo, yavuze ko abagera ku 78.330 bamaze kwandikwa, muri bo, 5.774 bakaba ari abize mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Ku kuvugurura Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (EGF), Minisitiri w’Intebe yavuze ko cyavuguruwe kigahuzwa na gahunda yo Kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (NST1). Yavuze ko ubu n’abacuruzi bato bohereza ibicuruzwa mu mahanga bemerewe gufashwa.

Yavuze ko amafaranga ikigega kimaze gutanga yiyongereye agera kuri miliyari 3.8 Frw muri Gashyantare 2019 avuye kuri miliyari 1.6 mu 2017.

Mu rwego rwo guteza imbere imigi yunganira Kigali, yavuze ko hasojwe igice cya mbere cyo kuyishyiramo imihanda ya kaburimbo iri ku burebure bungana na Km 28,1.

Mu bijyanye no guteza imbere uburezi, mu 63.337 bari bahawe amahugurwa y’ibanze ku nteganyanyigisho nshya ishingiye ku guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri (CBC), abagera ku 54.447 bamaze guhabwa amahugurwa yimbitse ku masomo yihariye kandi Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa gikomeza.

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Ngirente yavuze abarimu bashya 834 bahawe akazi.

Yanagarutse ku mushahara wa mwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta wiyongereyeho 10 % guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Mu kongera ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima, Minisitiri w’Intebe yavuze ko abajyanama b’ubuzima 48,472 bahawe amahugurwa atandukanye yo kubafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo kandi bakomeje guhabwa ibikoresho bakenera.

Abibumbiye mu makoperative 384 ari hirya no hino mu Gihugu, bafashijwe guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu.

Mu guteza imbere gahunda y’imbonezamikorere y’abana bato, Dr Ngirente yavuze ko abana 11,374 bari munsi y’imyaka itanu bari barwaye bwaki bahawe amata, hanashyirwaho gahunda yo kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zihurira ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi.

Ku mwanzuro wo kongera amavuriro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hubatswe amavuriro 103 ku 100 yari ateganyijwe muri uwo mwaka.

Src : IGIHE

2019-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017
Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda

Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda

Editorial 13 Dec 2019
BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

Editorial 07 May 2019
COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

Editorial 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Editorial 14 Jan 2019
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere
IKORANABUHANGA

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Editorial 06 Sep 2019
RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila
HIRYA NO HINO

RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila

Editorial 14 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru