Ibinyamakuru byo muri Uganda bimaze iminsi bitangaza ko umunyamakuru unafata amafoto uzwi nka Babara Natty Dread Tonyz yashimutiwe mu Rwanda, ariko amakuru aza kujya ahabona ko ahubwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali afite ibiyobyabwenge, ubu ategereje kugezwa imbere y’inkiko.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2020 n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, zihita zibimenyesha Ambasade ya Uganda i Kigali.
Babara Natty Dread Tonyz bivugwa ko ubwe yanemereye inzego zishinzwe umutekano ko akoresha ibiyobyabwenge, atanga impamvu ko bimworohereza indwara ya asthma amaranye iminsi. Ni ibintu ariko binyuranye n’amategeko u Rwanda rugenderaho, kuko atemera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku mpamvu izo ari zo zose.
Ni igikorwa bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byakomeje guhuza no kuba yarashimuswe, mu gihe ibihugu byombi bifitanye umwuka utari mwiza ushingiye ahanini ku birego u Rwanda rushinja Uganda birimo guhohotera Abanyarwanda muri icyo gihugu, bagakorerwa iyicarubozo ndetse Uganda ikaba ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umuhanzi w’Umunyarwanda ufite iri zina rya Natty Dread wabaye icyamamare mu muziki wa Reggae, yabwiye Itangazamakuru ko uwo musore agifatwa yabimenye, ndetse ko amuzi muri Uganda.
Ati ”Ni umunyamakuru ndamuzi mu myaka yashize ubwo nakoranaga ibitaramo na nyina wa Bob Marley, ubanza uwo musore yari nk’umunyeshuri rero we yakunze umuziki wanjye bituma yitwa Natty Dread.”
Yakomeje ati ”Mu minsi ishize nibwo namenye ko yafatanywe urumogi, njye sindunywa yewe ndi no mu barurwanya, nkibimenya nabonye ubutumwa bwinshi bunyihanganisha ariko rwose sinjye kuko njye nta n’ibyangombwa bya Uganda ngira sindi Umugande, mfite ubwenegihugu bunyuranye ariko nta byangombwa byabo mfite nubwo nahavukiye.”
Ni ubutumwa bunyomoza abavugaga ko yashimuswe, kuko inzego z’ubutabera mu Rwanda zimufite kandi uburenganzira bwe bwubahirizwa.
Bitandukanye n’amagana y’Abanyarwanda bakomeje gufungirwa muri Uganda muri kasho zitazwi, bamwe bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mipaka, badashyikirijwe igihugu mu buryo bwemewe.