• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

Editorial 20 Mar 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Ibinyamakuru byo muri Uganda bimaze iminsi bitangaza ko umunyamakuru unafata amafoto uzwi nka Babara Natty Dread Tonyz yashimutiwe mu Rwanda, ariko amakuru aza kujya ahabona ko ahubwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali afite ibiyobyabwenge, ubu ategereje kugezwa imbere y’inkiko.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2020 n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, zihita zibimenyesha Ambasade ya Uganda i Kigali.

Babara Natty Dread Tonyz bivugwa ko ubwe yanemereye inzego zishinzwe umutekano ko akoresha ibiyobyabwenge, atanga impamvu ko bimworohereza indwara ya asthma amaranye iminsi. Ni ibintu ariko binyuranye n’amategeko u Rwanda rugenderaho, kuko atemera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku mpamvu izo ari zo zose.

Ni igikorwa bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byakomeje guhuza no kuba yarashimuswe, mu gihe ibihugu byombi bifitanye umwuka utari mwiza ushingiye ahanini ku birego u Rwanda rushinja Uganda birimo guhohotera Abanyarwanda muri icyo gihugu, bagakorerwa iyicarubozo ndetse Uganda ikaba ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuhanzi w’Umunyarwanda ufite iri zina rya Natty Dread wabaye icyamamare mu muziki wa Reggae, yabwiye Itangazamakuru  ko uwo musore agifatwa yabimenye, ndetse ko amuzi muri Uganda.

Ati ”Ni umunyamakuru ndamuzi mu myaka yashize ubwo nakoranaga ibitaramo na nyina wa Bob Marley, ubanza uwo musore yari nk’umunyeshuri rero we yakunze umuziki wanjye bituma yitwa Natty Dread.”

Yakomeje ati ”Mu minsi ishize nibwo namenye ko yafatanywe urumogi, njye sindunywa yewe ndi no mu barurwanya, nkibimenya nabonye ubutumwa bwinshi bunyihanganisha ariko rwose sinjye kuko njye nta n’ibyangombwa bya Uganda ngira sindi Umugande, mfite ubwenegihugu bunyuranye ariko nta byangombwa byabo mfite nubwo nahavukiye.”

Ni ubutumwa bunyomoza abavugaga ko yashimuswe, kuko inzego z’ubutabera mu Rwanda zimufite kandi uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Bitandukanye n’amagana y’Abanyarwanda bakomeje gufungirwa muri Uganda muri kasho zitazwi, bamwe bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mipaka, badashyikirijwe igihugu mu buryo bwemewe.

2020-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

Editorial 21 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Editorial 10 May 2016
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Editorial 29 May 2025
Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Editorial 22 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibintu 3 byari byihishe inyuma y’urugendo rwa Safi Madiba i Dubai “INKURU IRAMBUYE”
IMIKINO

Dore ibintu 3 byari byihishe inyuma y’urugendo rwa Safi Madiba i Dubai “INKURU IRAMBUYE”

Editorial 07 Nov 2016
Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Editorial 18 Jul 2018
Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo
ITOHOZA

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Editorial 13 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru