Umunyamabanga uhoraho wa AJPRODHO–JIJUKIRWA Busingye Antony yashimira abanyeshuri bahuguwe bakaba bagiye guhabwa ibikoresho ati”ubwitange no kwishakamo ibisubizo mwagaragaje mugatangira gukora mbere yo kubona ibikoresho, ndabasaba gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere.
Ni kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gicurasi, 2018 umuryango w’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (Association de la Jeunesse pour la Promotion des Droits de l’Homme et développement (AJPRODHO–JIJUKIRWA) washyikirije ibikoresho bitandukanye abanyeshuri bize imyuga.
Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative agera kuri 13 rukaba rwari rumaze imyaka itatu rwigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, guteka, gusudira, ubukandishi, kogosha ndetse no gusuka, binyuze mu mushinga wa YES project watangiye mu mwaka wa 2015.
Bayingana Emmanuel umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari ahagarariye akarere ka Kicukiro yashimiye AJPRODHO–JIJUKIRWA n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European Union) ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo gutanga ibikoresho .
Akomeza agira ati” abahuguwe cyane cyane abo muri Kicukiro bigiye gutuma bakora bakiteza imbere kandi bizanagabanya ubushomeri muri Kicukiro, kandi ko abahawe ibikoresho babibyaza umusaruro bakiteza imbere”.
Umwe mu bahawe ibi bikoresho Umutesi Francine yagize ati “ twishimiye iki gikorwa cya AJPRODHO–JIJUKIRWA kuko ibi bikoresho duhawe bishadufasha mu kwiteza imbere .
Akomeza avuga ko imashini bahawe zidoda zizabafasha kubera ko imashini bakoreshaga babaga bazikodesheje kandi zari nke. Ati”tubonye imashini zacu bwite tugiye gukora turusheho kwiteza imbere kandi turashimira AJPRODHO–JIJUKIRWA n;umuryango w’ubumwe bw’uburayi”.
Ibikoresho byatanzwe n’uyu mushinga wa YES Project ni ibikoresho by’ibanze birimo iby’ubudozi, guteka, ubukanishi, gusudira, amashanyarazi . kogosha no gusuka bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Milliyoni 50.
Nkundiye Eric Bertrand