Umuhanzi Bobi Wine, akaba n’umudepite mu nteko ishinga Amategeko ya Uganda, ategerejwe I Kampala kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Nzeri nyuma y’iminsi yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kwivuza nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Mail & Guardian.
“Ndasubira mu rugo kuwa mbere. Nibyo ndahangayitse, ariko ni mu rugo, niho umuryango wanjye uri, niho abantu banjye bose bari. Ndahangayitse ariko miliyoni 44 z’Abagande nazo zirahangayitse. Niho urugo rwanjye ruri”, uyu ni Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) mu kiganiro n’iki kinyamakuru.
Bobi wine muri iki kiganiro yagaragaje inkomoko y’impungenge afite agira ati: “Ugomba kwitega ikintu cyose muri Uganda. Kubera ko urebye inyuma mu mateka benshi mu mpirimbanyi z’ubwisanzure zagiye zifatwa mu buryo bubi zikihagera kandi ntaho ntandukanye na gato. Kubw’ibyo hari buri kimwe cyo kwitega.”
Depite Robert Kyagulanyi yavuye muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri agiye kwivuza muri Amerika nyuma yo gukubitirwa aho yari afungiye mu kigo cya gisirikare. Aragira ati: “Ndimo kumererwa neza,”
Yari yatawe muri yombi kuwa 13 kanama nyuma y’imyivumbagatanyo yabereye Arua, aho imbaga y’abamushyigikiye yateye amabuye imodoka za Perezida Museveni bikaba ngombwa ko abantu benshi batabwa muri yombi barimo Bobi Wine ndetse umushoferi we, Yasin Kawuma we akaba yarahasize ubuzima.
Bobi Wine n’abandi bantu 11 bashinjwe icyaha cy’ubugambanyi gifitanye isano n’icyo kibazo cyavutse Arua, ariko aza kurekurwa kuri bail kubera uburwayi yavugaga ko yatewe n’iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunze.
Kwamamara muri rubanda vuba vuba kwa Bobi Wine ngo kwatumye Perezida Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi agira impungenge nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Bobi Wine akaba yavuze ko ubutumwa bwe bwakanguye benshi mu Bagande basanzwe kuko nawe ngo ari Umugande usanzwe udakomoka mu miryango ikomeye. Ati: “Ndi umwana wo muri Ghetto. Amateka yanjye yahoze hariya ngo buri umwe ayabone. Iyo bandebye bibona bahagarariwe, iyo mvuze bumva ijwi rya za miliyoni rimvugiramo. Bazi ko numva ububabare bwabo,”
Bobi wine yakomeje avuga ko atazareka ngo ubugizi bwa nabi kuri we cyangwa ku bandi bantu bumuce integer. Ati: “Nzakomeza ibyo nakoraga, nshishikarize Abagande kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu cyabo, bagire uruhare rwabo, bahaguruke basabe uburenganzira bwabo.”