• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ndasubira Mu Rugo Kuwa Mbere, Ndahangayitse Ariko Miliyoni 44 Z’Abagande Nazo Zirahangayitse – Bobi Wine

Ndasubira Mu Rugo Kuwa Mbere, Ndahangayitse Ariko Miliyoni 44 Z’Abagande Nazo Zirahangayitse – Bobi Wine

Editorial 17 Sep 2018 POLITIKI

Umuhanzi Bobi Wine, akaba n’umudepite mu nteko ishinga Amategeko ya Uganda, ategerejwe I Kampala kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Nzeri nyuma y’iminsi yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kwivuza nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Mail & Guardian.

“Ndasubira mu rugo kuwa mbere. Nibyo ndahangayitse, ariko ni mu rugo, niho umuryango wanjye uri, niho abantu banjye bose bari. Ndahangayitse ariko miliyoni 44 z’Abagande nazo zirahangayitse. Niho urugo rwanjye ruri”, uyu ni Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) mu kiganiro n’iki kinyamakuru.

Bobi wine muri iki kiganiro yagaragaje inkomoko y’impungenge afite agira ati: “Ugomba kwitega ikintu cyose muri Uganda. Kubera ko urebye inyuma mu mateka benshi mu mpirimbanyi z’ubwisanzure zagiye zifatwa mu buryo bubi zikihagera kandi ntaho ntandukanye na gato. Kubw’ibyo hari buri kimwe cyo kwitega.”

Depite Robert Kyagulanyi yavuye muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri agiye kwivuza muri Amerika nyuma yo gukubitirwa aho yari afungiye mu kigo cya gisirikare. Aragira ati: “Ndimo kumererwa neza,”

Yari yatawe muri yombi kuwa 13 kanama nyuma y’imyivumbagatanyo yabereye Arua, aho imbaga y’abamushyigikiye yateye amabuye imodoka za Perezida Museveni bikaba ngombwa ko abantu benshi batabwa muri yombi barimo Bobi Wine ndetse umushoferi we, Yasin Kawuma we akaba yarahasize ubuzima.

Bobi Wine n’abandi bantu 11 bashinjwe icyaha cy’ubugambanyi gifitanye isano n’icyo kibazo cyavutse Arua, ariko aza kurekurwa kuri bail kubera uburwayi yavugaga ko yatewe n’iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunze.

Kwamamara muri rubanda vuba vuba kwa Bobi Wine ngo kwatumye Perezida Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi agira impungenge nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Bobi Wine akaba yavuze ko ubutumwa bwe bwakanguye benshi mu Bagande basanzwe kuko nawe ngo ari Umugande usanzwe udakomoka mu miryango ikomeye. Ati: “Ndi umwana wo muri Ghetto. Amateka yanjye yahoze hariya ngo buri umwe ayabone. Iyo bandebye bibona bahagarariwe, iyo mvuze bumva ijwi rya za miliyoni rimvugiramo. Bazi ko numva ububabare bwabo,”

Bobi wine yakomeje avuga ko atazareka ngo ubugizi bwa nabi kuri we cyangwa ku bandi bantu bumuce integer. Ati: “Nzakomeza ibyo nakoraga, nshishikarize Abagande kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu cyabo, bagire uruhare rwabo, bahaguruke basabe uburenganzira bwabo.”

2018-09-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024
Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Editorial 22 Jul 2018
RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

Editorial 23 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera
Mu Mahanga

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera

Editorial 14 Nov 2016
Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo
Amakuru

Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Editorial 15 Oct 2020
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB
Amakuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru