Umuhanzi Ngabo Medard (Meddy) ubwo yageraga i Kigali yavuze ko yahawe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko mu maraso akiri umunyarwanda.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu kuri Marriott Hotel.
Yavuze ko yerekeje muri Amerika afite imyaka 20 y’amavuko bitewe no gushaka ubuzima ariko ubu yize byinshi cyane mu buzima ndetse yiteguye no gukorera igihugu.
Yagize ati “ Aho narindi mu mahanga najyaga nkurikirana amakuru ya hano mu Rwanda ndetse nkabona n’amafoto ya convention center kubera kuyireba kenshi wagira nayigezemo kandi ntarayikandagiramo na rimwe”.
Avuga ko yasanze ibintu byinshi byarahindutse aho yaciye ava ku kibuga cy’indege byose byabaye bishya.
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu ateganya kumara mu Rwanda azaha abanyarwanda ibyishimo bamutegerejeho.
Nyina wa Meddy ari mu baje kumwakira i Kanombe
Meddy mbere y’uko agera mu Rwanda yashize hanze amashusho y’indirimbo nshya aherutse gusohora yise ‘Slowly’ yiganjemo amagambo y’urukundo.
Meddy aje kuririmba mu gitaramo cyiswe Mutzing Beer Fest’ kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 gitegurwa n’uruganda rwa Blarirwa, kizabera kuri Hotel Golden Tulip i Nyamata.
Abazaturuka mu bice bitandukanye bya Kigali, hateganyijwe Bus zizabajyana i Nyamata.
Iki gitaramo kiba buri mwaka aho icy’umwaka ushize 2016 cyabereye i Rugende kuwa 27 Kanama 2016, icyo gihe hatumiwe Wizkid wo muri Nigeria.