Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, adafite ishingiro ryo kujya imbere y’Umuryango w’Abibumbye agashinja abandi gukora jenoside mu gihugu cye, nyamara ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo bukozwe n’ingabo za FARDC n’imitwe biyambaza.
Mu ijambo rya Perezida Tshisekedi mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 24 Nzeri 2025, yasabye amahanga kwemera ko mu Burasirazuba bwa RDC hakorerwa jenoside, ariko ntiyagaragaje ubwoko cyangwa itsinda ryibasirwa. Yavuze gusa ko ibibera muri ako gace atari intambara isanzwe ahubwo ari “Jenoside ikorwa bucece.”
Amb. Nduhungirehe binyuze kuri konti ye ya X yasubije ko ibi birego bidafite ishingiro, ahubwo bigamije gusibanganya ukuri ku bikorwa bya FARDC n’imitwe iyifatanyije. Yagize ati:
“Tshisekedi afite igisirikare gifatanya n’abagize FDLR barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse agashyira mu ngabo za FARDC imitwe nka Nyatura. Yanashinze n’umutwe wa Wazalendo, awushyiramo amafaranga n’intwaro.”
Yakomeje agaragaza ingero z’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri Congo, harimo igitero cya Wazalendo, FDLR na Nyatura cyatwitse amazu arenga 300 mu Nturo, Masisi, mu Ukwakira 2023, n’ubundi bwicanyi bwahitanye abasivili bazize gusa ko ari Abatutsi. Ati: “Yaricecekeye ubwo abantu batwikwaga ari bazima, ubwo FARDC n’imitwe iyifatanya yicaga abasivili, ndetse ubwo abana bahabwaga intwaro bakabazwa niba biteguye kwica Abanyarwanda. Ntacyo yavuze ubwo abayobozi ba Wazalendo batanze iminsi 10 ku Banyamulenge ngo basubire mu Rwanda.”
Ibi bibazo bikomeje mu gihe FARDC ikora ibitero bikomeye mu Burasirazuba ikoresheje indege za Sukhoi-25, drones na za misile ku bice bigenzurwa na M23, aho abenshi mu bahatuye ari abasivili. Ku wa 19 Nzeri 2025, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibitero byo kuri uwo munsi byahitanye abaturage benshi i Bibwe, Chysto, Hembe na Nyange.
U Rwanda rubona ko ibi byose bigaragaza ko Tshisekedi adakwiye gushinja abandi jenoside, ahubwo agomba kubazwa ku ruhare rw’ingabo ze n’imitwe afasha. Amb. Nduhungirehe ati:
“Nyuma y’ibyo byose, arongera akajya imbere y’Umuryango w’Abibumbye akavuga jenoside? Ibyo ntibyumvikana.”
Abasesengura ibya politiki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko imyitwarire ya RDC igaragaza ubushake buke mu kubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Kinshasa na Kigali. Na none ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23 ntibiratanga umusaruro, mu gihe ibitero by’ingabo za Kinshasa bigikomeje.




