Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Mata 2019.
Aba bayobozi bombi bahuriye ku Cyicaro cya Loni kiri i New York. Ibikubiye mu biganiro bagiranye ntibyahise bishyirwa ahabona.
Perezida Kagame yabonanye na Guterres aherekejwe n’abarimo Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri Loni.
Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Leta ya New York mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni.
Umuryango Mpuzamahanga wananiwe guhagarika Jenoside yarimo ikorwa mu Rwanda ndetse ingabo zawo zari zihari zisubirira iwabo zisiga Abatutsi bari kwicwa.
Tariki 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange ya Loni yemeje ko tariki 7 Mata buri mwaka izajya iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu butumwa yageneye abatuye Isi ku wa 7 Mata 2019 ubwo u Rwanda rwinjiraga mu cyumweru cy’icyunamo, Guterres yahamagariye abantu kurwanya ikibi aho kiri hose nk’uburyo bwiza bwo guha icyubahiro inzirakarangane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Imvugo z’urwango n’izihamagarira ubugizi bwa nabi zigomba kugaragazwa, zikarwanywa kugira ngo twirinde ko zatugeza aho zatugejeje mu gihe cyashize, ku byaha by’urwango na Jenoside.”
“Ndahamagarira abanyapolitiki, abayobozi b’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta gutandukana n’imvugo z’urwango n’amacakubiri kandi baharanire kurandura icyari cyo cyose kinyuranye n’imigirire myiza.”
Yakomeje avuga ko “Ubushobozi bw’ikibi bugaragara hose mu miryango tubamo ariko ni nako indangaciro zo kumva, ubugwaneza, ubutabera n’ubwiyunge ziturimo. Reka dufatanye kubaka ejo heza huzuye amahoro kuri twese. Nibwo buryo bwiza bwo guha icyubahiro abatakaje ubuzima bwabo mu Rwanda, imyaka 25 ishize.”
Src : Igihe