Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk’ubwacu; bw’abatariyeguriye Imana!
Kimwe n’abanyacyangugu bose, ngo agira «ambitions» zidasanzwe, zo gutegeka, zo kuba hejuru y’abandi. Kayibanda, mu madisikuru ye, mwene aba bantu yabitaga abanyarwanda bacagase «…Banyarwanda, banyarwandakazi, na mwe banyacyangugu…»!
Ibyo ni ibyandikwa na Nkuriza Amiel akabishyira kumbuga nkoranyambaga z’abarwanya leta y’u Rwanda.
Nkuriza Amiel ni muntu ki ?
Nkuriza Amiel, yabaye umunyamakuru mu gihe gito hano mu Rwanda nyuma ya 94, yaje gufatanwa amafaranga n’inyandiko yari yahawe n’abaparmehutu ageze muri Polisi nkuko yari asanzwe abikora yitakana uwabimuhaye, arafungurwa umuparmehutu amanurwa muri gereza 1930, Nkuriza ahita yirukankira Kampala ubu ubanza ageze muri Swede.
Icyi kinyamakuru « le Partisan » yiyitirira cyahoze ari icya Aphrodis Habineza Sibo wazize Genocide yakorwe Abatutsi 1994. Nkuriza abonye ko ntawe uzakimubaza yaje kukibohoza, birababaje kuko iki kinyamakuru cyaje gutoragurwa n’uwo batari basangiye amateka, bahuzwaga n’uko yamukoreraga Saisie ( n’ukuvuga kumushyirira inyandiko ku mashini) ariwe Umuhezanguni Nkuriza Amiel waje kwihindura umunyamakuru nyuma ya Jenoside.
Uyu Nkuriza,wananiwe no kugendera ku mpinduramatwara ya Leta y’Ubumwe, nyuma ya 1994 yakomejwe kokamwa n’amacakubiri mu nyandiko ze, ndetse akajya ajyanwa mu nkiko agakatirwa ibihano akabikora, akagabanyirizwa ibihano akarekurwa, bagirango ahari azagororoka, bigasa nko gutokora ifuku.
Ikibazo cy’utwangavu tutarakwiza imyaka two mu Gasyata yafatiweho, natwo yaduhinduye ikibazo cya politikeki . Icyakora uko kwigomeka kwe, yabyuririyeho abibonesha tike imujyana I Burayi, nk’undi wese washobewe, Amiel iturufu yajyanye ni ukuvuga ko yabuze ubwinyagamburo mu gihugu, ko ahigwa…. Ukibaza abo bahigi aho bamuburiye kugeza ageze mu buvumo, I Burayi!
Nkuriza we byari nk’indwara! No mu biganiro bye bisanzwe, yari yaratewe naya ndwara Ngeze Hassan yari yariyemereye ko arwaye Tutsi, Tutsi Tutsi…, usibye ko Nkuriza yari arwaye Hutu, Hutu, Parmehutu… Ukibaza uwamugize umuvugizi w’abo yita abahutu. Abari bamuzi babisangagamo ihahamuka, dore ko riza ku mpande zose, kuko izo mvugo ntawari gutinyuka kuzigarura muri icyo gihe.
Padiri Tomas Nahimana ( Ibumoso) Amiel Nkuruza
Bene abo barwayi dusigaye tubumva I Burayi, none aracyakaza umurego mu buvugizi. Ntiyivuza kandi ngo iyo haba abavuzi b’abahanga, ariko ntawe bavura ku ngufu nicyo kibazo.
Uwo mupadiri Nahimana, yavuye mu Rwanda ntawe umwirikanye, agenda ku manywa y’ihangu, abayobozi ba Kiliziya n’ab’Igihugu babibizi. None se hari ubutumwa yabonye bumubuza gutaha, usibye ubwa Musenyeri we wavuze ko ibyo avuga atari Diyoseze yabimutumye?
Nkuriza aramuterera iki ubwoba bwo gutaha?Yamuretse akaza akivangira amasaka n’amasakaramentu, ko atari we wa mbere uwo mugani uciriwe, ko ntawe uvuga ngo mbisa ayobewe iyo agiye? Aho kumutera ubwoba, Nkuriza yakamuherekeje, akamubera umuvugizi w’iyo politiki aje gukina, aho kumukoma mu nkokora yerekana ko I Rwanda hatagendwa! Gusa bazaze banyuze kwa Muganga iyo ndwara yabo bayibavure!
Karibu rata Padi !
Cyiza Davidson